Thursday, August 15, 2013

RWANDA:Ni iki cyihishe inyuma y`uruzinduko rwa Madame Jeannette Kagame muri paruwasi ya Mushaka i Cyangugu ?



Kuri iki cyumweru taliki ya 4 Kanama, abakristu ba paruwasi ya Mushaka ho muri diyosezi ya Cyangugu, bakiriye umushyitsi w`imena muri yubile ya paruwasi yabo. Iyo yubile y`imyaka 50 yahuriranye n`itangwa ry`ubupadiri kuri diyakoni Ildephonse Maniragaba. Uwo mushyitsi w`imena ni nyakubahwa Jeannette Kagame, umufasha wa perezida Polo Kagame, usa nk`uri mu bwihisho muri iki gihe. Ababikurikiranira hafi bo bemeza ko Kagame ari gutegura umutwe w`abacancuro bo guhitana nyakubahwa Jakaya Kikwete perezida wa Tanazaniya.
Jye nk`umuturanyi wa paruwasi ya Mushaka, nanyarukiye muri ibyo birori. Reka mbambwire uko nabibonye.
Ku murongo wa mbere hagaragaraga madame Jeannette Kagame wagaragazaga ibyishimo byinshi aseka buri kanya. Yari akikijwe na musenyeri Yohani Damaseni uyobora diyosezi ya Cyangugu n` umuyobozi w`intara y`Iburasirazuba. Hirya gato hari musenyeri Diyedoni Rwakabayiza na padiri Kabera Inyasi uvuka muri iyo paruwasi. Mu bandi banyacyubahiro, hari padiri Ubaldi Rugirangoga wigeze kuyobora iyo paruwasi, akaba ari naho yatangiriye gahunda ya leta yo guhatira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi.
 
Twe abari bahari, ntitwabuze kwibaza impamvu madame Jeannette yiyemeje kujya kwizihiza yubile y`imyaka 50 ya paruwasi, kandi ubusanzwe abayobozi bakuru ba FPR – cyane cyane abavuye hanze – birinda kugaragara mu birori bihambaye bya Kiliziya Gatolika. Kuba rero yarahisemo kujya muri yubile ya paruwasi, hari impamvu zikomeye, kandi zidafite aho zihuriye no kwita ku baturage. Dore iz`ingenzi twaganiriyeho na bamwe mu bantu b`inararibonye bari muri ibyo birori.
 
1. Gukumira abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bavuka i Mushaka
 
Impamvu nyamukuru yazinduye madame Jeannette Kagame i Mushaka, ni iya politiki. Ku batazi paruwasi ya Mushaka, reka mbibutse ko Mushaka ari paruwasi ivukamo ba nyakubahwa Twagiramungu Faustin na padiri Nahimana Thomas. Hari n`abandi banyapolitiki bahanganye na FPR bavuka muri iyo paruwasi mu gice cya Bugarama. Ariko bo simbatindaho.
Twagiramungu Faustin uzwi kw`izina rya Rukokoma, ni umwe mu bantu bake cyane b`inararibonye bakiriho bo muri politiki y`u Rwanda. Nyuma yo guhangana no kugira uruhari rufatika mu ihirima ry`ingoma ya MRND, Twagiramungu ntiyashoboye guceceka amabi ya FPR-Inkotanyi. Ibyo byamuviriyemo kurebwa nabi no guhigwa na yo bigeza ubwo ahunga. Muri iyi minsi Twagiramungu yapfuye gutangaza  ko agiye kugaruka mu Rwanda nka perezida w`ishyaka RDI-Rwanda rwiza, FPR ihita ihungabana, maze Kagame ategeka abashinzwe abinjira n`abasohoka kutamuha urupapuro rw`inzira rumwinjiza mu Rwanda. N`ubwo FPR izi neza ko umuryango wa Twagiramungu warimbuwe n`Interahamwe, izi ko Twagiramungu ari umuhutu utihanganira amafuti aho ari hose, kandi ko afite abayoboke benshi muri paruwasi ya Mushaka avukamo. Ntabwo rero FPR yatuza kandi izi ko uwo mugabo abanyamushaka bakimwibuka.
 
Padiri Thomas Nahimana, avuka ku birometero bibiri uvuye ku cyicaro cya paruwasi ya Mushaka. Muri iyi minsi, afatanije n`Abataripfana, bashinze Ishema Party ,  ishyaka rya politiki  rirangwa no kwambika ubusa ibinyoma byose bya FPR, no kuvugira rubanda iriho irimburwa na FPR ya Kagame. Iryo shyaka rikiri rishya, rifite umuvuduko udasanzwe, ku buryo biteye impungenge FPR. Padiri Thomas kandi ahagarariye inama y`ubwanditsi y`urubuga leprophete.fr, ruharanira kuvuga ukuri ku bibera mu Rwanda. Urwo rubuga ni rwo rwagaragaje byinshi mu bikorwa by’abari muri guverinoma ya Paul Kagame.  Ni narwo kandi rwahishuye ubwicanyi n’andi mabi byakozwe na ba padiri Inyasi Kabera uvuka i Mushaka na Ubalidi Rugirangoga wahoze ayobora iyo paruwasi. Aba bapadiri bombi ni abayoboke bakomeye ba FPR-Inkotanyi bazwi na rubanda.
 
Nta munyamushaka n`umwe uyobewe uburyo FPR yakoze ibishoboka byose ngo urubuga Leprophete.fr  rufungwe, bikananirana. Nyuma yo gukora iterabwoba kuri musenyeri Damaseni Bimenyimana kugira ngo ahatire abapadiri bashinze leprophète.fr kuyifunga no kuvuga ko yitandukanije nabo, yageze n`aho ijya gushakisha abiyise abavandimwe ba padiri Thomas, ikabahatira kumwihakana ku maradiyo no kuri televiziyo. Uwabonye Jeannette Kagame i Mushaka yicaranye na musenyeri Damaseni, ntiyabuze gutekereza kuri aba bagabo bombi.
 
2. Gushyigikira gahunda ya leta yatangijwe na padiri Ubalidi Rugirangoga i Mushaka
 
Nta mpamvu yo kugaruka ku mateka ya padiri Ubalidi nk`umwe mu Batutsi bakomeretse cyane kubera amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo. Nyuma yo kuva i Nyamasheke ku buryo bw`igitangaza, akijijwe n`uwari perefe wa Cyangugu, bwana Bagambiki Emmanuel, buri wese yari yiteze ko musenyeri yamwohereza muri iyo paruwasi, kugira ngo asane imitima y`abaturage ba Nyamasheke, yegere abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako karere, kandi asabe imbabazi kubera amacakubiri ashingiye ku moko yagizemo uruhari mbere ya 94. Ibyo ntibyabaye. Ahubwo musenyeri yamwohereje i Mushaka. Paruwasi ya Mushaka niyo yonyine muri za paruwasi zose zo mu Rwanda , yagumyemo umupadiri w`Umututsi, Hategekimana Antoine(Imana imuhe iruhuko ridashira), abakristu be, cyane cyane b`abahutu, bakamurwanaho, kuko bumvaga ari nta mpamvu yo gutoteza intumwa y`Imana.
 
 
Abandi bapadiri b`Abatutsi babaga i Mushaka aribo Kaberuka Aphrodis na Mubashankwaya Ignace, Abanyamushaka babaherekeje neza, ubwo bagaragazaga ko bafite ubwoba bwo kuguma muri paruwasi babageza i Cyangugu kwa Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, ubwo baba bararokotse. Jenoside irangiye, padiri Ignace Mubashankwaya, uvuka mu Bisesero bya Kibuye, yihutiye kugaruka i Mushaka. Mu nyigisho ze, ntatinye kwamagana amabi yakorwaga n`abasirikari ba FPR, na bamwe mu Batutsi bari bararokowe n`Abahutu. Icyamubabazaga ni inyiturano mbi abo batutsi bakoreraga Abahutu, kandi muri rusange, muri Mushaka, Abanyamushaka b`Abahutu barakoze ibishoboka byose, bakarwana kuri bagenzi babo b`Abatutsi bahigwaga n`Interahamwe, zateraga ziturutse mu Bugarama. Padiri Ignace Mubashankwaya yaje kuraswa ku manywa y`ihangu n`abasirikari ba FPR-Inkotanyi, bikaba bizwi ko yagambaniwe na mugenzi we padiri Kabanda Fabiyani. Padiri Kaberuka Aphrodis we yeguriwe indi mirimo.
 
Aho padiri Antoine Hategekimana atangiye kugaragaza intege nke kubera umunaniro, byabaye ngombwa ko asimburwa na padiri Ubalidi Rugirangoga. Guhera icyo gihe, Ubalidi atangira gahunda y’urukozasoni yo gutegeka Abakristu b’ Abahutu bose gusaba imbabazi Abatutsi. Utabikoze agafungirwa amasakaramentu. Ingaruka zabaye ko Umuhutu wese wari wifashije ukomoka i Mushaka afungwa, udafunzwe utwe tugahabwa Abatutsi. Nibwo rero abitwa ba Bosco uzwi kw`izina rya Muganga batumbagiye mu bukire, kubera gusahura iby`abandi. Bosco uyu, we n`umuryango we wose, barengewe na nyakwigendera depite Gatabazi Venuste wari umuturanyi we, ahitwa i Muhehwe. Nyamara nyuma ya jenoside y`Abatutsi, Bosco yikubiye umutungo wose wa Gatabazi amwita interahamwe, utwana twe duhungutse, Bosco aratumenesha, twirukira mu kigo cy`imfubyi ku mubyeyi witwa Adriya Nyirabarima. Uwo Bosco witwa Muganga ni we wari ukuboko kw`iburyo kwa padiri Ubalidi.
 
Iyi gahunda y’urukozasoni yo guhatirira n’impinja z’Abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze niyo turufu ya nyuma FPR yadukanye muri iyi minsi. Padiri Ubalidi usigaye ufatwa na Jeannette Kagame nka pasiteri Warren, ni umwe mu bacengeza-matwara bayo. Ntibitangaje rero kubona uyu mubyeyi aza gushyigikira gahunda ze, kuko amufatiye runini mu gucecekesha Abahutu no kubahatira gusaba imbabazi Abatutsi. Imikorere ya padiri Ubalidi muri iki gihe, igaragaza rwose iyobokamana rishobora kuba urumogi rwo gusinziriza rubanda(opium du peuple), abandi bisahurira imitungo yabo. None se umuntu uvuga ngo yirukana amashitani, ariko kwica umukristu w’inzirakarengane ntibimutere ikibazo, akikomereza  kwangana no kugira ubugome bunyuranye  ? Utazi Ubalidi azabaze diyakoni Sipiriyani Ntirugirimbabazi. Azi aho bahuriye !
 
3. Kugerageza kwerekana isura nziza ya politiki-gahotozi ya FPR
 
Paruwasi ya Mushaka, kugeza muri iyi myaka ya vuba, yari ibumbye icyahoze ari komini Gishoma na Bugarama, n`igice cya komini Cyimbogo. Komini ya Gishoma yari izwi ho kugira intoki nyinshi kandi nziza, naho Bugarama ikaba ikigega cy`u Rwanda rwose. Kuva aho leta ya FPR-Inkotanyi itangiriye gahunda yo gushonjesha Abahutu, intoki zose zaratemaguwe, Bugarama igabirwa abari ku ngoma ya FPR. Muri urwo rwego, imilima y`imiceri, iy`imyumbati, iy`imboga n`ibindi bihingwa binyuranye, byose binyagwa abaturage. Ayo mabi ntiyahemwe kwamaganwa n`abatavuga rumwe na FPR, ndetse n`abaturage ubwabo. Ibyo ariko ntibyatumye FPR yunamura icumu. Ahubwo ubu, Kinyaga yose (Cyangugu) itari yarigeze igira inzara, kabone no mu gihe cy`ingoma ya cyami, ubu ibarwa mu turere tw`u Rwanda turimo abaturage bashonje bikabije. Kubona no mu Bugarama hari inzara, ni ibintu by`urukozasoni mu mateka y`u Rwanda.
 
Uruzinduko rwa madamu Jeannette Kagame muri paruwasi ya Mushaka, byafatwa nk`uburyo bwo kwereka abaturage ko ubuyobozi ahagarariye bubitayeho, kandi byahe byo kajya ! Ahari niyo mpavu nabonaga agumya kwisekesha. Yari yaje yitwaje n`umwana we, wagaragazaga rwose ko arya neza. Nizere ko madamu wa perezida yabonaga ko abari bamuri hafi – cyane cyane musenyeri Damaseni – bazanye iminkanyari mu maso ! Ubwo n`uriya mwana we yiboneye uburyo abandi bana babaye iminaga, kandi hambere aha bararyaga bagahaga, ndetse bagasagurira n`ab’ahandi.
 
Umwanzuro
 
Kwaba ari ukwibeshya bidasanzwe, hagize ukururwa n`akarimi karyoshye k`uriya mubyeyi, ugera n`aho yiyambaza Bikira Mariya, kandi twese tuzi ko asengera muri rya dini rya illuminati riyoborwa na pasiteri Warren, padiri Ubalidi nawe amaze kwinjiramo. Igihe cy`ubuhendabana cyararangiye. Abanyarwanda batangiye kumenya neza ababakunda n`ababasahura bataretse no kubarimbura. Ikibazo ni ukumenya uburyo bazabikiza hatangiritse byinshi. Ibyagenzaga uriya mubyeyi i Mushaka, ntaho bihuriye n`ibirori byariho biba, ahubwo ni uko na we amaze kwibonera ko ingoma yabo igeze mu marembera, dore ko hari n`abemeza ko afite ubushishozi kurusha umugabo we. Arasa n`uvuga ati nibura hazagire abazasigara batuvuga neza. Ibibi bamaze gukorera abanyarwanda birarenze, ku buryo byarangije gutwikira n`igicucu cy`icyiza bashaka kugaragaza.
 
Byiringiro Aminadab,
Bukavu-RDC

2 comments:

  1. click here to join illuminati http://www.freemason.co.ke/Home

    ReplyDelete
  2. click here to join illuminati http://www.freemason.co.ke/Home OR CALL +254707288836

    ReplyDelete