Monday, September 22, 2014

RWANDA/BURUNDI: ABASIRIKARI BA KAGAME BAGERAGEJE GUTABURURA NO GUSAHURA YA MIRAMBO YATORAGUWE MU KIYAGA CYA RWERU

Paul Kagame icyuya cyamurenze. Noneho ngo arashaka gutaburura maze agasahura ya mirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru, ikaba yaranashyinguwe hafi aho ku ruhande rw'u Burundi.
Uko iminsi igenda yigira imbere niko bigenda bigaragara ko amaherezo hazakorwa iperereza ryigenga rigamije kugaragaza imyirondoro ya ziriya nzirakarengane zishwe urubozo n'abicanyi ba Kagame. Ni itsembatsemba ryuzuye. Ntaho ritandukaniye n'iryo muri 1994.
Niba ushaka kubona ibisobanuro bihagije, tega amatwi aya makuru ya BBC:http://wsdownload.bbc.co.uk/gahuza/css/32mp3/latest/se000062881.mp3
Kagame arashaka gusahura iyi mirambo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
IMIRAMBO YABANYARWANDA BASHIMUSWE NA FPR
NYUMA BAKAROHWA MUKIYAGA CYA RWERU BAMAZE
KWICWA NA FPR KUWA 11/6/2014
Ikindi kigaragara nuko imirambo iri mu Kagera ari iryaguye! Uru ruzi Kagame yari yararugize irimbi birenze urugero. Yafataga imirambo akayihambirana n'amabuye mu mifuka, ku buryo yamanukanaga n'umuvumba w'Akagera yibiye hasi mu mazi. Ikibazo Kagame yagize muri iyi minsi nuko akagera kuzuriranye (inundation), noneho imwe muri ya mirambo kakayisuka mu kiyaga cya Rweru. Mu kiyaga rero imirambo irashyika ikizika ku nkombe no mu rufunzo, ku buryo abarobyi bitambukira mu bwato bayibona. Nuko byagenze kuva mu kwezi kwa karindwi gushize.
Kagame none iyi mirambo yamutamaje, ibanga rye ryo kwica abahutu akoresheje akayiko ryamaze kumenyekana.
Muri iyi mirambo harimo iy'abahutu benshi bakongokeye muri za nkongi zafashe gereza za Muhanga na Rubavu, ndetse n'imirambo y'abahoze mu nzego z'iperereza za Kagame bivugwa ko bakomeje gukorana na Col. Karegeya kugeza igihe Kagame amugandaguye mu ntangiriro z'uyu mwaka. Kagame abo ba maneko yabonye amazina yabo muri telephone yambuye Karegeya amaze kwitaba imana, noneho atangira kubahumbahumba buhoro buhoro.
Inkongi zo muri gereza zabaye urwitwazo kugirango Kagame abone uko ahotora ingororwa yari yarabuze uko yica, azirohe mu Kagera, noneho abeshye imiryango y'izo ngororwa ko zakongokeye mu muriro. Muri gereza ya Rubavu yonyine bivugwa ko hatikimiye abagororwa barenga ibihumbi mirongo itatu. Teranyaho abo bandi twavuze haruguru, urumva ko Akagera kuzuyemo imirambo iryaguye.
Kugeza ubu muri Rweru ngo hamaze kuboneka imirambo igera kuri mirongo ine gusa. Wenda iyo ni iyari yahambiranywe n'amabuye makeya. Mu rwego rwo gukumira imirambo isigaye mu Kagera kugirango nayo itameneka muri Rweru, mu cyumweru gishize niho Kagame yagushije kimwe mu biraro by'Akagera, noneho agwishamo ikamyo ya rukururana. Iyo Kamyo yari iremereye cyane yaguye neza yitambitse mu ruzi, ku buryo igomba kuba urugomero rw'imirambo isigaye hasi, noneho ntibone uko itambuka ngo ikomereze mu kiyaga cya Rweru. Umushiferi na kigingi bari bayitwaye bari bazi icyo bakora, bombi bavuyemo neza barambuka ari bataraga.
Dore amakuru arambuye kuri icyo kiraro n'ikamyo yaguye mu Kagera:http://www.umuseke.rw/ikamyo-yaciye-ikiraro-gihuza-ngoma-na-bugesera-igwa-mu-akagera/
Ahubwo uwashaka gutaburura imirambo yanahera aho iyo kamyo yaguye. Ikibazo ni uko ubu ingabo za Kagame zahagose. Zirimo kurohora iyi mirambo buhoro buhoro.
Kagame yarohaga imirambo mu Kagera mu Rwego rwo kwirinda gucukura ibyobo rusange kuko amaherezo bivumburwa maze bigatamaza uwabicukuye, ariko ubu nta kundi yabigenza. Agomba gucukura ibyo byobo agashyinguramo abo arimo arohora mu Kagera asiganwa n'amaperereza mpuzamahamga, cyangwa agatwika iyi mirambo mu mafuru (incinerator) nk'uko yabigenzaga muri za mirongo icyenda akiri mu ishyamba.
Amaherezo Kagame azafatwa mpiri izuba riva. Iminsi y'igisambo ihora ibaze

No comments:

Post a Comment