Saturday, September 13, 2014

UBUBURYO IMANA YAHAYE KAGAME GUTWAR' URWANDA BIZIRA INGARUKA AKISIBIRA AMAYIRA NONE NASHIKAME YITEGE AKAZOZA

Ntabwo ndatangirira kure kuko ntamwanya mfite wo kuvuga kumateka yu Rwanda nabanyarwanda. Kandi ikindi ntanubwo nanditswe kubantu bahembwa na Kagame cg se bahembwa nigihugu cyu Rwanda. Ubwenge nkoresha nubwo ababyeyi banjye bantoje batarahura naraye inzira muli Congo. Ariko nkumuntu utagira ikindi nsigaranye kiranga ko ndi umunyarwanda uretse ururimi rwa'Abanyarwanda aribo badata nabasokuruza ntakindi cyagombye kumpatira kuvuga kuri politiki y'Abanyarwanda cyane cyane ubutegetsi buriho ubu. 

PAUL KAGAME
Nakuriye hanze yu Rwanda mbana nabandi bantu abanyarwanda dukunda kita abanyamahanga. Nirukansweho ninkotanyi kuva munkambi ya Nyangezi kurinda kugera muli Cameroon. Nagize amahirwe yagizwe nimpunzi nkeya zabanyarwanda niga mumashuli meza abaho. Byanteye kuvuga indimi nyinshi uhereye Kurufransa rwa ba Data, Urwongereza rwa FPR, Ilingala rya ba Mobutu naba Sassou Ngweso, uruswahili rwaba Nyerere, Uluganda rwaba Museveni nikiNYARWANDA cyabakurambere aribo bene Kanyarwanda. Ibi byose bimpesha uburenganzira bwo kwitwa umunyarwanda kandi bikampa nubwenge buhagije bwo kuvuga kuri politiki Nyarwanda. Reka tuvuge kubyatuzinduye aribyo KWEREKANA UBURYO KAGAME YAGIZE AAMHIRWE AGIRA BAKE YO KUYOBORA ABANYARWANDA ABAHUTU, ABATWA N'ABATUTSI BAMUKUNZE KANDI IGIHE KIREKIRE NYABURYARYA. 

FPR IFATA IGIHUGU NIHIRIKWA RYA HABYARIMANA NA EX-FAR
Nshatese gutangirira hafi abanyarwanda twese tucyibuka baba abavutse mbere na nyuma ya 1994 bazi ibyamarorerwa yiki gihe. Muli iki gihe FPR yabashije gufata ubutegetsi kungufu kandi imaze no kwicisha abanyarwanda besnhi. Kubera iki kibazo nuburyo FPR yari yashoboye kubigereka kunzirikane zabahutu. Ntakundi twari twabyemeye. Abesnhi mubanyarwanda bari bifuzako FPR yabana ubwo butegetsi ariko ikaduha amahoro. Ikareka abesnhi bakabona ababyeyi babo basaza abandi bakoze ibyaha koko byukuri bakabihanirwa naho abere bagahabwa uburenganzira bwo kuba mugihugu cyabo kumahoro nkuko bigenda mubihugu byinshi. EX-FAR nayo ntiyifuzaga kuva mugihug ngo ijye kuba mwishyamba. Iyo FPR iba nkabantu bazima atari inyamaswa iba yaremeye ko -EX-FAR Iba ingaruzwamuheto. Abemeye kuba mugisirikali bakayikorera naho abashaka bagataha bakajya guhinga. Kuko abanyarwanda bose batagombaga kuba abapresident baba barabyemeye mumahoro. Uguhirika ubutegetsi bwabanyarwanda bwariho biba yenda byarakuruye ikibazo cyigihe gito ariko bagera nyuma bakemera. Kagame yagombaga kubakangisha ko yabatsinze bakemera akabategeka. Abahutu ntibagira umwaga baba baraguye neza bakamurekera gutegeka. Iyo ataba umwicanyi ngo yice igiti ninyoni. Ariko ibyo kubera ubugome bwe ntiyigeze abibona ko kwica abanyarwanda nokubarenganya ntawundi byagiriraga akamaro uretse abamurwanya. 

FDLR NA FPR BABA BARAKEMUYE IKIBAZO IYO KAGAME ABA UMUNYABWENGE
Iyo Kagame agira ubwenge ndetse akagira nabanyapolitiki binjijuke bashishikajwe nubutegesti butalimo umwiryane baba baramugiriye inama ko guhuza ingabo byagombaga kugirira ingabo za FPR nubutegetsi bwabo akamaro. Kwihutira kumara abanyarwanda ubwoba FPR ikimara gufata ubutegetsi biba byarayifashije mukwibagiza abantu ibintu byiza nubugwaneza bwaranze ingoma ya Habyarimana. Ariko ubwocanyi bwa FPR bwayiranze mumyaka 20 yose nibwo bwakomeje kwegereza abantu ibyiza byabaye kubwa Habyarimana. Iyo FPR idakomeza kwica igifata ubutegetsi ngo ikurikirana uwitwa umujhujtu wese ugifite imbaraga kuva kubakuru kugeza no kuyonka FDLR ntiba yarabayeho ngo ibe ikomeza gutuma Kagame ataryama nyuma yimyaka 20 yose. Abahutu ntibabika inzika twese tuba twarahisemo kuyoboka ICHAMA tudatanga imisanzu tukanakubyinira nkuko twabikoze kubwa MRND. Yewe nuwagomba kwiyamamazanya nawe agupinga ntabwo tuba twaramutoye. Ibi biba byaraguhaye amahoro mumutima ukajya utangaza kowagize 70% wakoreye aho gutangaza 93% uzi neza ko wibye. Abana bacu bari mumashyamba ya Congo baba baratashye kuko bazi neza ko kuba kumisozi yiwabo bakavoma mumigezi no kumasooko yo munsi yiwabo ho barerewe bibarutira kuba Congo. Ariko inkota ya Kagame yatumye abahutu bose aho bava bakagera babona ko abatutsi arabanzi kandi ko FPR ari igikoresho cya Satani yahaye abatutsi kugirango batwigirizeho nkana. Ubu abesnhi baba barisubiriye kumisozi yiwabo bagahinga bakirira ibijumba bagaha amahoro FPR. Ariko urwango Kagame yanga abahutu rwamuhumishije amaso ntiyareba inyungu yarafitemo yo kwiyegereza abahutu cyane cyane ko yaramaze kubatsinda. FDLR ntiba yarigeze ibaho tuba twarahamagariy barumuna bacu nabakuru bacu bari mumashyamba gutaha bakubaka u Rwanda ariko ubu ntitwabikora kuko tuziko umwanzi ari FPR nabayikomokaho bose.

IYO KAGAME AGIRA UBWENGE AKIYEGEREZA ABAHUTU NA RNC NTIYARI KUBAHO
Ikintu gihangayikishije Kagame uyu munsi wa none ntabwo ari RNC. Ahubwo nicyo RNC nabahutu bashobora gukorera bwana Kagame. Ntagushidikanya ko igihangayikisha FPR atari RNC ahubwo niba RNC ishobora kuba yakwifatanya na FDLR. Icyo nicyo kibazo gihora gitera bwana Kagame guhitwa. Niyo mpamvu ubona ubusaza bumumereye nabi kurusha bagenzi be bo muli FPR yatangiranye nabo kandi abenshi bari bamuruta. Kagame azi neza ko RNC yonyine ntacyo yamutwara kuko naho abatutsi bacikamo ibice bibiri ariko aramutse afite abahutu bamuri inyuma yakomeza guhagarara bwuma kuko burya nubwo abahutu batabizi bafite imbaraga nyinshi zokugena ubayobora. Ikibazo nyamukuru nuko FPR itigeze igira abahutu bayikunda byukuri noneho gukubitiraho RNC izi amabanga yose yubutegetsi bwa Kagame na FPR nukunyagwa burundu. Iyo Kagame aba ari umuntu atari inyamaswa ikunda amaraso yabahutu imyaka 20 iba imusigiye kuzana abanyarwanda hamwe maze bakamuyoboka ariko azi nezako ishindwa rya RNC nimyaka ishize abanyarwanda bibumbiye muli FDLR ari nkicyaha ccyinkomoko byange bikunda kizahitana Kagame. Iyo Kagame na FPR baba ari abanyabwenge mumyaka 20 baba baramaze kwiyunga nabahutu ariko ibyo byarabananiye kubwiyo mpamvu bwana KAGAME NASHIKAME AKANYIRWE URUMUKWIYE.


No comments:

Post a Comment