Urubyiruko rw’abanyarwanda mu mahanga rukomeje
kwigaragaza mu byiza byinshi mu bihugu rubamo, haba mu bwenge no mu
mikino, n’abari b’abanyarwandakazi ntibatangwa mu marushanwa akomeye mu
bwiza! Uyu mwari Sandrine ifoto hejuru) ubu ari mu
bambere bashobora gutsinda irushanwa ry’ubwiza mu gihugu cya Canada!
Itora
rikorerwa kuri Interineti rikomeje kugaragaza Umunyarwandakazi ku
isonga ry’abaharanira kwambara ikamba ry’ubwiza muri Canada, mu gihe
hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo irushanwa rirangire.Sandrine De
Vincent ni Umunyarwandakazi utuye mu mugi wa Toronto, akaba
ari mu bakobwa b’abirabura batuye muri Canada barushanwa mu rwego
rw’ubwiza n’ubuhanga (Miss Africanada). Sandrine afite amajwi akabakaba ibihumbi 15 mu gihe Umunijeriyakazi umukurikiye atarengeje ibihumbi bitanu by’amajwi.
Mu
butumwa bumwamamaza, Sandrine De Vincent aragira, ati « Buri wese afite
amateka
n’imibereho bimugira icyo ari cyo. Njye amateka yanjye yangize
umuntu uhorana icyifuzo cyo kuba ijwi ry’abatagira kivugira, cyane cyane
abantu b’impunzi muri Afrika».Sandrine atabariza
abakobwa n’abagore b’impunzi kubera ibibazo by’umwihariko bahura na
byo mu buzima bwa buri munsi mu bihugu by’Afrika, icyifuzo cye akaba ari
uko abagore n’abakobwa b’impunzi bashyirwa mu mashuri
ku bwinshi kugira ngo imibereho ya bo ihinduke, bityo barusheho
kugira uruhare mu iterambere ndetse no kugarurira amahoro umugabane
w’Afrika.
Abajijwe
icyamuteye kwitabira irushanwa rya Miss Africanada , Sandrine De
Vincent
yasubije aseka, ati « si ukurushanwa ubwiza gusa byampagurukije kuko
n’ubundi ubwiza bwacu Abiraburakazi ni kimeza… Njye ikinshishikaje
ukuba nagirira ibindi biremwamuntu akamaro mu
bushobozi bwanjye bwose ».
Uyu
nyampinga w’imyaka 25 yavuye mu Rwanda mu gihe cya jenoside, akaba
yarabaye mu buzima
bw’impunzi muri Kenya no muri Malawi mbere y’uko ajya kwiga muri
kaminuza mu gihugu cya Canada. Ibikorwa byo gushyigikira Sandrine De
Vincent birimo kubera hirya no hino muri Canada, nko mu mugi
wa Sherbrooke aho mu mpera z’icyi cyumweru azakorerwa igitaramo
kizaba kirimo na Miss Africanada ucyuye igihe, icyo gitaramo kikaba
kigamije gukusanya imfashanyo igenewe abagore n’abakobwa
bakomeje guhohoterwa mu gihugu cya Congo.
Amatora kuri Internet arakomeje kugeza ku itariki ya 23 Kanama 2013 kandi
buri wese ubishoye nawe ashobora gutora aho ari hose ku isi, ubwo Miss Africanada azatangazwa ku mugaragaro. http://missafricanada.ca/vote-sandrine-for-miss-africanada-2013/
PS.Ushobora gukurikira ikiganiro cya Sandrine na TAP Magazine Ottawa :
No comments:
Post a Comment