Kuri iki cyumweru taliki ya 4 Kanama, abakristu ba paruwasi ya Mushaka ho muri diyosezi ya Cyangugu, bakiriye umushyitsi w`imena muri yubile ya paruwasi yabo. Iyo yubile y`imyaka 50 yahuriranye n`itangwa ry`ubupadiri kuri diyakoni Ildephonse Maniragaba. Uwo mushyitsi w`imena ni nyakubahwa Jeannette Kagame, umufasha wa perezida Polo Kagame, usa nk`uri mu bwihisho muri iki gihe. Ababikurikiranira hafi bo bemeza ko Kagame ari gutegura umutwe w`abacancuro bo guhitana nyakubahwa Jakaya Kikwete perezida wa Tanazaniya.
Jye nk`umuturanyi wa paruwasi ya Mushaka, nanyarukiye muri ibyo birori. Reka mbambwire uko nabibonye.
Ku
murongo wa mbere hagaragaraga madame Jeannette Kagame wagaragazaga
ibyishimo byinshi aseka buri kanya. Yari akikijwe na musenyeri Yohani
Damaseni uyobora diyosezi ya Cyangugu n` umuyobozi w`intara
y`Iburasirazuba. Hirya gato hari musenyeri Diyedoni Rwakabayiza na
padiri Kabera Inyasi uvuka muri iyo paruwasi. Mu bandi banyacyubahiro,
hari padiri Ubaldi Rugirangoga wigeze kuyobora iyo paruwasi, akaba ari naho yatangiriye gahunda ya leta yo guhatira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi.
Twe
abari bahari, ntitwabuze kwibaza impamvu madame Jeannette yiyemeje
kujya kwizihiza yubile y`imyaka 50 ya paruwasi, kandi ubusanzwe
abayobozi bakuru ba FPR – cyane cyane abavuye hanze – birinda kugaragara
mu birori bihambaye bya Kiliziya Gatolika. Kuba rero yarahisemo kujya
muri yubile ya paruwasi, hari impamvu zikomeye, kandi zidafite aho
zihuriye no kwita ku baturage. Dore iz`ingenzi twaganiriyeho na bamwe mu
bantu b`inararibonye bari muri ibyo birori.
1. Gukumira abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bavuka i Mushaka
Impamvu
nyamukuru yazinduye madame Jeannette Kagame i Mushaka, ni iya politiki.
Ku batazi paruwasi ya Mushaka, reka mbibutse ko Mushaka ari paruwasi
ivukamo ba nyakubahwa Twagiramungu Faustin na padiri Nahimana Thomas.
Hari n`abandi banyapolitiki bahanganye na FPR bavuka muri iyo paruwasi
mu gice cya Bugarama. Ariko bo simbatindaho.
Twagiramungu
Faustin uzwi kw`izina rya Rukokoma, ni umwe mu bantu bake cyane
b`inararibonye bakiriho bo muri politiki y`u Rwanda. Nyuma yo guhangana
no kugira uruhari rufatika mu ihirima ry`ingoma ya MRND, Twagiramungu
ntiyashoboye guceceka amabi ya FPR-Inkotanyi. Ibyo byamuviriyemo kurebwa
nabi no guhigwa na yo bigeza ubwo ahunga. Muri iyi minsi Twagiramungu
yapfuye gutangaza ko agiye kugaruka mu Rwanda nka perezida w`ishyaka
RDI-Rwanda rwiza, FPR ihita ihungabana, maze Kagame ategeka abashinzwe
abinjira n`abasohoka kutamuha urupapuro rw`inzira rumwinjiza mu Rwanda.
N`ubwo FPR izi neza ko umuryango wa Twagiramungu warimbuwe
n`Interahamwe, izi ko Twagiramungu ari umuhutu utihanganira amafuti aho
ari hose, kandi ko afite abayoboke benshi muri paruwasi ya Mushaka
avukamo. Ntabwo rero FPR yatuza kandi izi ko uwo mugabo abanyamushaka
bakimwibuka.
Padiri
Thomas Nahimana, avuka ku birometero bibiri uvuye ku cyicaro cya
paruwasi ya Mushaka. Muri iyi minsi, afatanije n`Abataripfana, bashinze
Ishema Party , ishyaka rya politiki rirangwa no kwambika ubusa
ibinyoma byose bya FPR, no kuvugira rubanda iriho irimburwa na FPR ya
Kagame. Iryo shyaka rikiri rishya, rifite umuvuduko udasanzwe, ku buryo
biteye impungenge FPR. Padiri Thomas kandi ahagarariye inama
y`ubwanditsi y`urubuga leprophete.fr, ruharanira kuvuga ukuri ku bibera
mu Rwanda. Urwo rubuga ni rwo rwagaragaje byinshi mu bikorwa by’abari
muri guverinoma ya Paul Kagame. Ni narwo kandi rwahishuye ubwicanyi
n’andi mabi byakozwe na ba padiri Inyasi Kabera uvuka i Mushaka na
Ubalidi Rugirangoga wahoze ayobora iyo paruwasi. Aba bapadiri bombi ni abayoboke bakomeye ba FPR-Inkotanyi bazwi na rubanda.
Nta
munyamushaka n`umwe uyobewe uburyo FPR yakoze ibishoboka byose ngo
urubuga Leprophete.fr rufungwe, bikananirana. Nyuma yo gukora
iterabwoba kuri musenyeri Damaseni Bimenyimana kugira ngo ahatire
abapadiri bashinze leprophète.fr kuyifunga no kuvuga ko yitandukanije
nabo, yageze n`aho ijya gushakisha abiyise abavandimwe ba padiri Thomas,
ikabahatira kumwihakana ku maradiyo no kuri televiziyo. Uwabonye
Jeannette Kagame i Mushaka yicaranye na musenyeri Damaseni, ntiyabuze
gutekereza kuri aba bagabo bombi.
2. Gushyigikira gahunda ya leta yatangijwe na padiri Ubalidi Rugirangoga i Mushaka
Nta
mpamvu yo kugaruka ku mateka ya padiri Ubalidi nk`umwe mu Batutsi
bakomeretse cyane kubera amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo. Nyuma yo
kuva i Nyamasheke ku buryo bw`igitangaza, akijijwe n`uwari perefe wa
Cyangugu, bwana Bagambiki Emmanuel, buri wese yari yiteze ko musenyeri
yamwohereza muri iyo paruwasi, kugira ngo asane imitima y`abaturage ba
Nyamasheke, yegere abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako
karere, kandi asabe imbabazi kubera amacakubiri ashingiye ku moko
yagizemo uruhari mbere ya 94. Ibyo ntibyabaye. Ahubwo musenyeri
yamwohereje i Mushaka. Paruwasi ya Mushaka niyo yonyine muri za paruwasi
zose zo mu Rwanda , yagumyemo umupadiri w`Umututsi, Hategekimana Antoine(Imana imuhe iruhuko ridashira), abakristu be, cyane cyane b`abahutu, bakamurwanaho, kuko bumvaga ari nta mpamvu yo gutoteza intumwa y`Imana.
Abandi
bapadiri b`Abatutsi babaga i Mushaka aribo Kaberuka Aphrodis na
Mubashankwaya Ignace, Abanyamushaka babaherekeje neza, ubwo bagaragazaga
ko bafite ubwoba bwo kuguma muri paruwasi babageza i Cyangugu kwa
Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, ubwo baba bararokotse. Jenoside irangiye,
padiri Ignace Mubashankwaya, uvuka mu Bisesero bya Kibuye, yihutiye
kugaruka i Mushaka. Mu nyigisho ze, ntatinye kwamagana amabi yakorwaga
n`abasirikari ba FPR, na bamwe mu Batutsi bari bararokowe n`Abahutu.
Icyamubabazaga ni inyiturano mbi abo batutsi bakoreraga Abahutu, kandi
muri rusange, muri Mushaka, Abanyamushaka b`Abahutu barakoze ibishoboka
byose, bakarwana kuri bagenzi babo b`Abatutsi bahigwaga n`Interahamwe,
zateraga ziturutse mu Bugarama. Padiri Ignace Mubashankwaya yaje kuraswa ku manywa y`ihangu n`abasirikari ba FPR-Inkotanyi, bikaba bizwi ko yagambaniwe na mugenzi we padiri Kabanda Fabiyani. Padiri Kaberuka Aphrodis we yeguriwe indi mirimo.
Aho
padiri Antoine Hategekimana atangiye kugaragaza intege nke kubera
umunaniro, byabaye ngombwa ko asimburwa na padiri Ubalidi Rugirangoga.
Guhera icyo gihe, Ubalidi atangira gahunda y’urukozasoni yo gutegeka
Abakristu b’ Abahutu bose gusaba imbabazi Abatutsi. Utabikoze
agafungirwa amasakaramentu. Ingaruka zabaye ko Umuhutu wese wari
wifashije ukomoka i Mushaka afungwa, udafunzwe utwe tugahabwa Abatutsi.
Nibwo rero abitwa ba Bosco uzwi kw`izina rya Muganga batumbagiye mu
bukire, kubera gusahura iby`abandi. Bosco uyu, we n`umuryango we wose,
barengewe na nyakwigendera depite Gatabazi Venuste wari umuturanyi we,
ahitwa i Muhehwe. Nyamara nyuma ya jenoside y`Abatutsi, Bosco yikubiye
umutungo wose wa Gatabazi amwita interahamwe, utwana twe duhungutse,
Bosco aratumenesha, twirukira mu kigo cy`imfubyi ku mubyeyi witwa Adriya
Nyirabarima. Uwo Bosco witwa Muganga ni we wari ukuboko kw`iburyo kwa
padiri Ubalidi.
Iyi
gahunda y’urukozasoni yo guhatirira n’impinja z’Abahutu gusaba imbabazi
z’ibyaha batakoze niyo turufu ya nyuma FPR yadukanye muri iyi minsi.
Padiri Ubalidi usigaye ufatwa na Jeannette Kagame nka pasiteri Warren,
ni umwe mu bacengeza-matwara bayo. Ntibitangaje rero kubona uyu mubyeyi
aza gushyigikira gahunda ze, kuko amufatiye runini mu gucecekesha
Abahutu no kubahatira gusaba imbabazi Abatutsi. Imikorere ya padiri
Ubalidi muri iki gihe, igaragaza rwose iyobokamana rishobora kuba
urumogi rwo gusinziriza rubanda(opium du peuple), abandi
bisahurira imitungo yabo. None se umuntu uvuga ngo yirukana amashitani,
ariko kwica umukristu w’inzirakarengane ntibimutere ikibazo,
akikomereza kwangana no kugira ubugome bunyuranye ? Utazi Ubalidi
azabaze diyakoni Sipiriyani Ntirugirimbabazi. Azi aho bahuriye !
3. Kugerageza kwerekana isura nziza ya politiki-gahotozi ya FPR
Paruwasi
ya Mushaka, kugeza muri iyi myaka ya vuba, yari ibumbye icyahoze ari
komini Gishoma na Bugarama, n`igice cya komini Cyimbogo. Komini ya
Gishoma yari izwi ho kugira intoki nyinshi kandi nziza, naho Bugarama
ikaba ikigega cy`u Rwanda rwose. Kuva aho leta ya FPR-Inkotanyi
itangiriye gahunda yo gushonjesha Abahutu, intoki zose zaratemaguwe,
Bugarama igabirwa abari ku ngoma ya FPR. Muri urwo rwego, imilima
y`imiceri, iy`imyumbati, iy`imboga n`ibindi bihingwa binyuranye, byose
binyagwa abaturage. Ayo mabi ntiyahemwe kwamaganwa n`abatavuga rumwe na
FPR, ndetse n`abaturage ubwabo. Ibyo ariko ntibyatumye FPR yunamura
icumu. Ahubwo ubu, Kinyaga yose (Cyangugu) itari yarigeze igira inzara,
kabone no mu gihe cy`ingoma ya cyami, ubu ibarwa mu turere tw`u Rwanda
turimo abaturage bashonje bikabije. Kubona no mu Bugarama hari inzara,
ni ibintu by`urukozasoni mu mateka y`u Rwanda.
Uruzinduko
rwa madamu Jeannette Kagame muri paruwasi ya Mushaka, byafatwa
nk`uburyo bwo kwereka abaturage ko ubuyobozi ahagarariye bubitayeho,
kandi byahe byo kajya ! Ahari niyo mpavu nabonaga agumya kwisekesha.
Yari yaje yitwaje n`umwana we, wagaragazaga rwose ko arya neza. Nizere
ko madamu wa perezida yabonaga ko abari bamuri hafi – cyane cyane
musenyeri Damaseni – bazanye iminkanyari mu maso ! Ubwo n`uriya mwana we
yiboneye uburyo abandi bana babaye iminaga, kandi hambere aha bararyaga
bagahaga, ndetse bagasagurira n`ab’ahandi.
Umwanzuro
Kwaba
ari ukwibeshya bidasanzwe, hagize ukururwa n`akarimi karyoshye k`uriya
mubyeyi, ugera n`aho yiyambaza Bikira Mariya, kandi twese tuzi ko
asengera muri rya dini rya illuminati riyoborwa na pasiteri Warren,
padiri Ubalidi nawe amaze kwinjiramo. Igihe cy`ubuhendabana cyararangiye. Abanyarwanda
batangiye kumenya neza ababakunda n`ababasahura bataretse no
kubarimbura. Ikibazo ni ukumenya uburyo bazabikiza hatangiritse byinshi.
Ibyagenzaga uriya mubyeyi i Mushaka, ntaho bihuriye n`ibirori byariho
biba, ahubwo ni uko na we amaze kwibonera ko ingoma yabo igeze mu marembera, dore
ko hari n`abemeza ko afite ubushishozi kurusha umugabo we. Arasa
n`uvuga ati nibura hazagire abazasigara batuvuga neza. Ibibi bamaze
gukorera abanyarwanda birarenze, ku buryo byarangije gutwikira n`igicucu
cy`icyiza bashaka kugaragaza.
Byiringiro Aminadab,
Bukavu-RDC
No comments:
Post a Comment