Major Jean Marie Micombero yahaye abacamanza b’abafaransa ubuhamya mu ibanga! 29/03/2014 22:12 Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Marianne mu nimero yacyo yo guhera
tariki ya 28 Werurwe kugeza ku ya 3 Mata 2014, mu kiganiro icyo
kinyamakuru cyagiranye na Major Jean Marie Micombero, yabwiye icyo
kinyamakuru ko yamenye amakuru yose y’itegurwa ry’iraswa ry’indege ya
Perezida Habyalimana ku ya 6 Mata 1994 nk’umwe mu basirikare bari
bashinzwe iperereza muri Bataillon ya 3 ya APR yari iri mu nzu ya CND i
Kigali. Nk’uko Major Micombero yabitangarije ikinyamakuru
Marianne ngo yahaye ubuhamya abacamanza b’abafaransa bakora iperereza ku
ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana ari bo Nathalie
Poux na Marc Trévidic ku ya 3 Nyakanga 2013 no ku ya 30 Mutarama 2014
n’ubwo bitigeze bijya ahagaragara mu bitangazamakuru.
Mu nkuru
ndende iki kinyamakuru gitangaza uburyo Major Micombero yagisubiriyemo
imyiteguro y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana n’abagize
uruhare muri icyo gikorwa ndetse n’uburyo indege yagombaga kuraswa mu
gitondo cyo kuya 6 Mata 1994 (igihe Perezida Habyalimana yerekezaga mu
nama i Dar es Salaam) ariko bigasubikwa kuko hatabonaga neza kubera
ibihu icyo gikorwa kikimurirwa ku mugoroba w’uwo munsi ubwo Perezida
Habyalimana yari agarutse avuye muri Tanzaniya. Muri icyo
kiganiro Major Micombero agaruka ku muntu witwa James Mugabo wakoraga ku
kibuga cy’indege i Kanombe wazanaga amakuru y’uburyo ikibuga cy’indege
kirinzwe n’ingendo z’indege za Perezida Habyalimana. Mu gitondo cya
kare cyo ku ya 6 Mata 1994, Major Micombero yabonye uwo James Mugabo aje
muri CND ari kuri moto ahita ajya kureba Charles Karamba (ubu ni
General mu ngabo za RDF) wari ukuriye iperereza ry’ingabo za FPR zari
muri CND. Karamba yahise afata icyombo (Radio y’itumanaho ya gisirikare)
atangira kuvugira ku murongo wakoreshwaga na Bataillon ya 3 ya FPR yari
muri CND atanga amabwiriza ku basirikare ko bagomba kwitegura intambara
(stand-by). Icyo gihe ngo Micombero yahise afata imbunda ye yerekeza mu
mwanya we mu myobo yari ikikije inzu ya CND mu kugenda nibwo yakuye na
Andrew Kagame wategekaga Tiger Coy ya bataillon ya 3 ya FPR (ubu ni
General muri RDF) wari inshuti ye ahita abwira Micombero ati:
”Birashoboka ko aya ari amaherezo y’IKINANI”.
Muri ako kanya ngo
Micombero yabonye imodoka ya Toyota Stout 2200 isohoka muri CND. Ngo
Micombero yari amaze iminsi abona urujya n’uruza rw’iyi modoka mu
byumweru byabanjirije ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Iyo
modoka ngo yitwazaga kujya kumena ibishingwe ahitwa ku Murindi wa
Kanombe mu nzira z’i Masaka ariko hagamijwe kuneka no gushaka ahantu
hiherereye ho kuzarasirwa za Missiles.
UMWICANYI KAGAME ARAHIRA AMAZE KWICA KINANI |
Muri icyo gitondo cyo ku
ya 6 Mata 10994, ngo Micombero ntabwo yabonye abari muri iriya modoka
ariko yari azi ko yatwarwaga n’umushoferi witwa Didier Mazimpaka ikaba
yarimo abakoresha za Missiles ari bo Frank Nziza na Eric Nshimiyimana
(uyu Eric Nshimiyimana, abatanze ubuhamya mbere nka Aloys Ruyenzi na
Abdul Ruzibiza bibeshye ku izina rye bamwita Eric Hakizimana), uwitwa
Potien Ntambara n’uwari uyoboye icyo gitero Lieutenant Karegeya
bahimbaga ”Eveready”(iri zina yarihimbwe kubera amaso ye ngo yari ameze
nk’ay’injangwe ishushanyije ku mabuye yakoreshwaga mu isitimu). Ngo hari benshi bari baregeranyije amakuru ku hazarasirwa indege uretse
abari muri iriya Toyota na Charles Kayonga wari uyoboye Bataillon ya 3
ya FPR, hari n’abandi nka Jacob Tumwine, Charles Karamba, Capitaine
Hubert Kamugisha wari ukuriye abo bita aba Techniciens bari bashinzwe
guteza akaduruvayo mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali cyane cyane
bigize Interahamwe (urubyiruko rw’ishyaka MRNDD), uretse abo na bamwe mu
basirikare bandi bari bashinzwe iperereza muri CND bari bazi aho hantu
indege yarasiwe i Masaka. Aho hantu umuntu aba areba neza neza indege
yitegura kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Amakuru y’iperereza
yahabwaga Charles Karamba, cyangwa Charles Kayonga cyangwa Silas
Udahemuka (ubu ni Colonel ashinzwe umutekano w’ikibuga cy’indege i
Kanombe) ariko ni Charles Kayonga wenyine wahaga amakuru Paul Kagame
ubwe. Buri mugoroba ngo Charles Kayonga yuriraga hejuru y’inzu ya CND
akajya kuvuganira ku cyombo na Paul Kagame aho abandi batamwumva mu
ibanga. Iyo atashoboraga kuvugana na Paul Kagame ubwe yavuganaga na
James Kabarebe.
Micombero akomeza avuga ko yari afite amakuru ku
myiteguro yo guhanura indege ya Perezida
ABAPRESIDENT BABIRI BABAHUTU BISHWE NABATUTSI MULI 1994 |
UYU MUDAMU MUKASUKU YISHWE NA FPR I BYUMBA MULI 1993 |
Tugarutse ku gitondo cyo ku ya 6 Mata 1994
ngo hari habyutse hari ibihu byinshi ku buryo igikorwa cyo guhanura
indege cyahagaritswe kuko abagomba kuyirasa batabonaga neza. Ngo
Micombero yiyumviye Lieutenant Karegeya bitaga Eveready akoresheje
icyombo avuga ko hari ibihu byinshi batabona neza maze Andrew Kagame
wategekaga Tiger Coy ategeka ko bahagarika icyo gikorwa.
Nyuma yo
guhagarika icyo gikorwa ngo Micombero yabonye ya Toyota igarutse muri
CND ngo n’amategeko yo kwitegura imirwano yari yashyizweho akurwaho. Ngo
Micombero yari ahibereye kimwe n’abandi basirikare bari bashinzwe
ipererza igihe Lieutenant Karegeya ”Eveready” yasobanuriraga Charles
Karamba impamvu igikorwa cyo guhanura indege cyahagaritswe.
James
Mugabo wakoraga ku kibuga cy’indege yagarutse muri CND ari kuri moto
nyuma gato y’igaruka rya ya Toyota bikiri mu gitondo.
ABICANYI BAKURU BABATUTSI KAYUMBA NA KAGAME |
Mu mugoroba
ku ya 6 Mata 1994 ntabwo Micombero yabonye ya Toyota igenda kuko yari
mu nama muri CND imbere na Jacob Tumwine baganira n’abasivile
babazaniraga amakuru ku bijyanye n’umutekano muri Kigali. Ariko Jacob
Tumwine wari ufite icyombo byagaragaraga ko umutima utari hamwe
yarasohotse bumaze kwira maze Micombero ngo yumva ikintu gituritse
cyane. Abasiviri bari muri CND bahise basabwa kugenda bakajya mu ngo
zabo. Ngo mu ijoro Micombero yahuye na Frank Nziza wamubwiye ko
we yahushije ariko ku bw’amahirwe Eric we agahamya indege. Ngo ntabwo
baganiriye byinshi kuko bikangaga ko baterwa. Muri iryo joro ngo bwa
mbere Charles Kayonga yemereye abasirikare kumywa inzoga, icyo gihe
Micombero ngo afata Heineken. Muri iryo joro ngo Micombero yagiye
kureba Andrew Kagame wari kumwe na Lt Karegeya ”Eveready” n’uwitwa
Kitoko. Maze Lt Karegeya ”Eveready” ababwira ibyari bimaze kubera i
Masaka, ngo bagiye ahagana munsi y’umusozi bahashinga ibirindiro mu gihe
uwari utwaye ya Toyota, Didier Mazimpaka yakomezaga kugenda azenguruka
ku muhanda. Abagomba kurasa za Missiles bagiye mu myanya bari bateguye,
maze Nziza arashe arahusha ako kanya Eric we ahita arasa ahamya indege
y’IKINANI. Ako kanya bahise bajya muri ya Toyota ihita ibasubiza muri
CND.
Ni aho hantu i Masaka ku ya 25 Mata 1994 abaturage bari
bagiye kuvoma basanze ibisigazwa bya za Missiles ebyiri zo mu bwoko bwa
SAM 16 zakorewe mu Burusiya mu 1987. Imibare yari kuri icyo bisigazwa
yatumye hashobora kuboneka amakuru agaragaza ko izo missiles zari mu
zindi 40 zaguzwe n’igihugu cya Uganda. Mushobora gusoma y’iyi nkuru y’ikinyamakuru Marianne mu rurimi rw’igifaransa hano>>>
Ubwanditsi
The Rwandan
No comments:
Post a Comment