RDI-Rwanda Rwiza
Amateka y'u Rwanda ntacyo yigishije Nduhungirehe, kwita igice kimwe cy' abanyarwanda abanzi b'u Rwanda !
ABANA BU RWANDA BA FPL KURUGAMBA |
Iyi
mvugo yuzuye ubugome n'ubwishongozi, kandi irasa n’iyo Perezida Kagame
yavugiye mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika Addis Abeba, hanyuma
ikinyamakuru cyo mu kwaha kwa FPR cyitwa igihe.com kikayisohora kuwa
31.1.2014, aho yasabye ubufatanye bwo kurandura FDLR. Ubwo kandi
yaramaze iminsi mike yigambye muri Serena Hotel ko yivuganye Colonel
Patrick Karegeya.
Kwifatanya na FDLR ni ukwanga akarengane gakorerwa abanyarwanda
UMUHUTU WINDA NINI NDUHUNGIRE KIGALI |
Bwana Nduhungirehe n'abandi batekereza nka we, nifuje kuberurira ko
nta pfunwe cyangwa icyoba twaterwa no kwifatanya n'uwo ari we wese
uharanira uburenganzira bwe. Ku byerekeye FDLR by’umwihariko,
twakwibutsa ko uwo mutwe wakunze kugirwa urwitwazo na Leta ya FPR-Kagame
mu mugambi muremure wo gusahura umutungo wa Congo. Harya ngo abagize
FDLR bagomba guhigwa bukware kubera ko ngo basize bakoze génocide mu
Rwanda ? Abambari ba FPR bajye babeshya abahinde, kuko abanyarwanda bo
bamaze kurambirwa ibinyoma byabo byambaye ubusa ! Harya ni bande bakomye
imbarutso y'iyo jenoside? Kuki Bwana Nduhungirehe adasaba ONU ngo ikore
ubushakashatsi bwigenga nyakuri k'uwahanuye indege ya Perezida
Habyarimana none imyaka ikaba ibaye 20? Ikinyoma cya FPR kimaze
kugaragarira isi yose !
Si abanyarwanda gusa bakunda FDLR, n'abanyamahanga barayikunda kuko bazi ko irengana!
Bwana Nduhungirehe agomba kumenya ko ari muri ONU ahagarariye inyungu
z'abanyarwanda bose, abari mu gihugu n'abari hanze, nta burenganzira na
mba afite bwo kwita abanyarwanda bamwe abanzi b'igihugu kuberako
badatekereza nka we. None se MRND yari ifite ukuri ubwo yitaga FPR
abanzi b'igihugu igihe Inkotanyi zaharaniraga kugaruka mu gihugu
bakazangira kugeza zifashe intwaro? Ubu se nk'umuyobozi mukuru muri ONU,
ubwenge yabwira abanyarwanda yakuye muri ayo mateka ni ubuhe? Kugeza
uyu munsi abantu benshi bamaze gusobanukirwa n'ikibazo cy'u Rwanda, aho
uyu Nduhungirehe yagombye gutandukanira n'abayobozi yasanze i Kigali
(muri iyo nama) ni uko we ashobora gusoma amakuru yose, akamenya uburyo
FPR-INKOTANYI yamaze guharabika igihugu kimubyara. Ntaho ahuriye
n'abahishwa amakuru. Kuba atekereza ko hari inkurikizi mbi zizaba
kubifatanije na FDLR mu ruhando rwo kubeshyuza FPR no kuyikiza
abanyarwanda, kuri jye ndasanga ibitekerezo bye biyobya uburari kandi
akareba hafi ugereranije n'umwanya ukomeye igihugu cyamwicajemo.
FPR na Nduhungirehe ntibanyurwa, ntibahaga amaraso !
UMUHUTU WUMUPFAPFA RUCAGU NUMWICANYI PAUL |
Ingabo za Kagame ntizahwemye guhekura u Rwanda kuva m’Ukwakira 1990.
Zakoze ubwicanyi ndengakamere imbere mu gihugu cyane cyane muri
1994-1995, zikomereza ayo mahano muri Congo mu myaka ya 1996, 1998,
2002, 2004, 2009 dore ko batigeze bava mu birombe by’amabuye y’agaciro
y’icyo gihugu. Ntawe uyobewe ubwicanyi bwibasira imbaga bwakorewe
impunzi z’abanyarwanda mu nkambi za Mugunga, Cyibumba, Nyangezi …
.Birababaje kubona abo ba Rukarabankaba ba Kagame na n’ubu batarashirwa !
Imyaka yakurikiye, Kagame n’agatsiko ayoboye bagiye bungikanya ibinyoma
by’urudaca kugira ngo babone uko bakomeza kwiyibira muri Congo, iyo
ngeso y'ubusambo buvanze n’ubwicanyi abo ba Rusarurira-munduru
bayiretse, cyane ko babona igiye kumarira kw’icumu abanyarwanda
n’abakongomani? Rero kuri FPR-INKOTANYI kubera kokamwa n'indwara
y'ubuhezanguni (extremisme ethnique) ngo iyo umuhutu apfuye ntabwo aba
ari umunyarwnda upfuye (cfr discours ya Perezida Kagame kuwa 30/6/2013).
Kwitabaza amahanga bakoresha n'imiryango mpuzamahanga ngo bavuge ko
nta mpamvu yo gushyikirana na FDLR, mu gihe ingeso yabo yo kwica abantu
itakihishira, ni uguta igihe. Abanyarwanda tumaze kumenya ko kubera
imvugo yabo yaranzwe n'ikinyoma gusa, ubu FPR-Kagame isigaye yibeshya
kandi ikibeshyera. FDLR yamenyesheje amahanga ko nta mirwano ishaka, ko
yimirije imbere gufatanya n'abandi banyarwanda kubaka igihugu, ko isaba
imishyikirano na Leta ya Kigali, iyo bavuze Leta kandi ntabwo bivuga
FPR-INKOTANYI gusa. Byaragaragaye kandi ko amabi yose yakozwe mu
ntambara bashoye muri Congo n'ubwo mu gipindi cyabo bayagerekaga kuri
FDLR, IBYINSHI BYARI IBIKORWA BY'INGABO ZA FPR-INKOTANYI. Ni muri ubwo
buryo bahohoteye abategarugori, bakica urubozo abana, abagore n'abasaza,
baba abo muri Congo ndetse n'abanyarwanda bakomeza batera za grenades
hirya no hino mu gihugu ngo barashakira FDLR ibirego!
Ababangaladeshi (abanyamahanga) Kagame ari gusaba ko bamwicira FDLR nibo bakizaga impunzi i Kibeho!
UMWANA WAGIZWE UMUTASI WA FPR MULI CANADA |
UMWANZURO
-Banyarwanda, Banyarwandakazi, iki ni cyo gihe cyo kuva ibuzimu tukajya
ibuntu kuri twese, ni ukuvuga ko ikinyoma kigomba gusimbuzwa UKURI;
Bwana Nduhungirehe nawe yumvireho !
-FDLR kimwe n'andi mashyaka
y'abanyarwanda yaba ari imbere cyangwa hanze y'u Rwanda bakeneye
gukorera mu bwisanzure bagatanga ibitekerezo byabo mu kubaka igihugu,
barambiwe ubucakara FPR ikomeje kubahezamo.
-Nta narimwe
igikorwa kiza kigira inkurikizi mbi, ahubwo gukomeza gukora ibikorwa
by'ubugome ngo uziko uzabyitirira FDLR nibyo bizagaruka ababipanga.
FPR ITINYA KO RUJUGIRO YASHIGIKIRA FDLR |
-FPR-KAGAME ibona ibitse ibitwaro ikagira ngo ifite ingufu, nyamara nta
ngufu ziruta iz’abanyarwanda bishyize hamwe baharanira UKURI mu
kubeshyuza ibinyoma byayo.
-Nta bwoba kandi nta n'ipfunwe
dushobora kugira kuko twishyize hamwe na FDLR, ahubwo mboneyeho
kuburira abagizi ba nabi bose mpereye kuri FPR-INKOTANYI ko bagomba
guhindura imikorere. Ubu dufite ingufu kuko ABISHYIZE HAMWE NTA
KIBANANIRA. Bwana Nduhungirehe akwiye kureka kwitandukanya n'ukuri
akabwira shebuja Perezida Kagame akemera imishyikirano inzira zikiri
nyabagendwa, tugashaka uburyo twakorera igihugu cyacu ntawe ugihejwemo,
tugaha ubutabera umwanya maze abakoze ibyaha bose bagahanwa, kabone
n’iyo baba ari abo mu ruhande rwa FPR.
Mukamwiza Marie
Commissaire Affaire Sociale wa RDI Rwanda Rwiza.
Source : RDI-rwandarwiza.org
No comments:
Post a Comment