Sunday, May 11, 2014

INZIRA ESHATU ZO KUGERA KU ISHINGWA RY'UBWAMI BWA HIMA-TUTSI.

Ishingwa rya Empire Hima-Tutsi ryatangiye nyuma yitsindwa ry’ingoma ya cyami y’abatutsi bo mu Rwanda, yahiritswe n’abahutu muri revolisiyo yo muri ’59; icyo gihe kandi abatutsi b’i Buganda bitwa Abahororo bananiwe kubona ubutaka bigengaho mu gace ka Ankole mu gihe Ubuganda bwari hafi kwigenga, banatsindwa amatora n’Abairu, yabaye mbere gato y’umwaka wa 1962.

Slide2 (1)
Impunzi z’abatutsi bavuye mu Rwanda mu Buganda n’abatutsi bo mu Buganda cyangwa Abahororo, bari barigize abarakare, batangiye gukorera hamwe mu ntangiriro ya 1960, bashinga ibirindiro bikomeye mu Buganda, kugira ngo bafate ubutegetsi ku ngufu, bakoresheje intwaro, mu Rwanda, Uburundi, RDC, ndetse bagakomeza no mu bindi bihugu byo mu ihembe ry’Africa, Africa yo hagati n’Afrika y’amajyepfo. Iyi akaba ariyo mpamvu yatumye Angola Zimbabwe na Namibia baza gutabara nyakwigendera Laurent Désiré Kabila, igihe yari yatewe n’u Rwanda, Uburundi na Uganda mu cyo bise « intambara ya kabiri ya Congo » mu 1998. Ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika btari biri kugerageza kuburizamo ishingwa rya Empire Hima-Tutsi muri Afrika yo hagati, ndetse no kuyikumira kugira ngo itazagera mu bihugu byo mu majyepfo y’Afrika.

Igihe uyu mugambi wa gisirikari (PLAN A) babonye ko utari gutanga umusaruro mwiza kandi vuba, Ubuganda n’u Rwanda bihutiye gutangiza umugambi wa kabiri (PLAN B) wo guhuza ibihugu byo muburasirazuba bw’Afrika mu buryo bwa politiki, kugira ngo hazashyirweho leta imwe izakoresha ifaranga rimwe (Aya masezerano yo gushyiraho ifaranga rimwe yamaze gusinywa).
Abakuru b'ibihugu basinyiye ishingwa ry'ifaranga rya EAC

Abakuru b’ibihugu basinyiye ishingwa ry’ifaranga rya EAC
Uyu mugambi nawo nuburiramo cyangwa se ukagenda gahoro, umugambi wa 3 (PLANC) uzahita utangira gushyirwa mu bikorwa. Uyu mugambi wa 3 ugamije guca Ubuganda ho agace ko mu majyepfo y’uburengerazuba, uburasirazuba bwa Congo, bakabyunga ku Rwanda n’Uburundi, maze bagahita batangaza ubwigenge. Ibiganiro biri kuba ubu hagati y’u Rwanda n’Ubuganda byo kureba uko bakwagura imipaka y’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), ni kimwe munmigambi yo gushinga Empire Hima-Tutsi. Biranashoboka ko u Rwanda n’ Ubuganda bazatangaza ko bishyize hamwe (fédération), bakavanaho imipaka ibatandukanya. Ibi bihugu byombi bifite intekonshingamategeko zigizwe n’inkomamashyi gusa, iki cyifuzo nigitangwa kizemezwa nta shiti.
Ishingwa rya Empire Hima-Tutsi riri kugenda nkuko ryateguwe
Birababaje ko hari abantu bagiye bakomeza guhakana ko abatutsi barigushinga Empire Hima-Tutsi, igomba guhuza Uburundi, RDC, U Rwanda n’Ubuganda nyuma bakazigarurira ibihugu byo muri Afrika yo hagati (Kuva ku mbibi z’ inyanja y’abahinde kugera ku mbibi z’inyanja ya Atlantica), ihembe ry’Afrika (Ethiopie, Djibouti, Erithrée na Somalie) ndetse n’Afrika y’amajyepfo (SADC), ariko ubu hari ibimenyetso simusiga ko bibeshyaga cyane. (Alec Russel 2000; Joseph Weatherby 2003 and EIR Special Report 1999). Namibia yatabaye muri ’98/99 mu ntambara u Rwanda n’Ubuganda bari bagabye muri RDC, kubera ko abayobozi b’icyo gihugu batari bazi icyari gukurikira iyo ingabo za RDC zitsindwa ruhenu.
Imvo n’imvano y’umushinja wa Empire-Hima-Tutsi
Kugira ngo umuntu yumve neza ishingwa rya Empire Hima-Tutsi, agomba gusubira inyuma cyane mu mateka y’ubwami bwa Mpororo, butarambye cyane noneho ukabihuza n’ubwami bw’abatutsi n’impamvu Yoweri Museveni yakunze kujya aririmba buri gihe ngo « Pana-africanisme » (abanyafrika bashyize hamwe) n’uburyo byananiranye gucamo uduce Africa y’iburasirazuba (Balkanisation), ndetse Museveni nawe akaba atarashoboye gucamo Ubuganda uduce nkuko yabyifuzaga.
Yoweri Museveni, umututsi w'umuhororo

Yoweri Museveni, umututsi w’umuhororo
Ubwami bwa Mpororo bwashinzwe n’abatutsi bahunze u Rwanda hagati mu kinyejana cya 1650, bukaba bwaramaze imyaka isaga ijana. Ubwami bwa Mpororo bwari mu duce two mu majyaruguru y’u Rwanda rw’iki gihe, igice kinini cy’amajyepfo ya Ankole (Ntungamo) n’igice cya Kigezi gihana imbibi na Ankole (Ankole ubu ni mu Buganda). (S. R. Karugire 1980; G. N. Uzoigwe 1982 and Christopher Ehret 2002).
Igihe ubwami bwa Mpororo bwacitsemo ibice, kubera ubwumvikane bucye, bamwe mu ba Bahororo bagarutse mu Rwanda (Christopher Ehret 2002), abandi bahungira Rujumbura, ahagana mu mwaka w’1800, abandi bagumye muri Ankole  (Paul Ngorogoza 1998 and G. N. Uzoigwe 1982). Ibice by’ubwami bwa Mpororo muri Uganda byahurijwe hamwe mu karere ka Ankole na Kigezi. Abo mu Rwanda bagiye barwana intambara nyinshi zo kwagura u Rwanda. Izina rya Mpororo ntiryongeye gukoreshwa, nta nubwo ryongeye kugaragara ku ikarita y’Ubuganda, kugeza aho Museveni afatiye ubutegetsi mu mwaka w’1986.
Nkuko umwanditsi R. Karugire abivuga, « ubu izina rya Mpororo ryanditse ku ikarita y’Ubuganda mu majyepfo y’uburengerazuba, mu gace kegereye uburasirazuba bwa RDC ku mupaka w’iburengerazuba no ku mupaka w’u Rwanda iburasirazuba. Muri utu duce, abahororo nubwo bari baratatanye cyane, bakomeje kuba abahororo mu mibereho yabo yose, nubwo akarere kabo katagaragaraga ku ikarita y’Ubuganda, nta kintu na kimwe byabahinduyeho. Mu gihe cy’ubukoloni, hafi yo kugera k’ubwigenge, amabaruwa y’urudaca yandikiwe abategetsi b’abakoloni abasaba gushinga district ya Mpororo ishingiye ku kubyutsa ubwami bwabo bwa cyera ».
 (S. R. Karugire 1980). Uku gushaka district yigenga y’Abahororo muri Ankole byemezwa kandi naNelson Kasfir (Victor A. Olorunsola 1972). Ariko Abahima ntibemeye ibyo abandi Bahororo basabaga, bityo Abahororo ntibabona agace kabo bigengaho muri Ankole. Ntibigeze bibagirwa, ahubwo noneho byahumiye ku mirari igihe Abahima baganga ko Museveni aba umukandida wa District mu matora yo mu 1980, bananga kumutora mu matora y’abadepite aho yari ahanganye naSam Kutesa muri uwo mwaka. (hari abakeka ko Museveni yanze ubwami bw’abahima, mu rwego rwo kubihimuraho, kuba barangiye Abahororo kugira district yabo muri Ankole no kuba baranze kumutora mu matora yo mu 1980).
Sam Kutesa, umututsi w'umuhima

Sam Kutesa, umututsi w’umuhima
Irushanwa muri politiki y’Ubuganda rishingiye kuri nyamwinshi ryatumye Abahima n’Abahororo batsindwa ntibabona imyanya mu butegetsi muri Ankole, mu gihe Abairu ari bo begukanye imyanya, kubera ko ari benshi cyane, bahigika Abahima n’Abahororo bari barikubiye ubutegetsi bwose mu gihe cyabanjirije ubukoloni. Iki gihe kandi nibwo mu Rwanda naho zahinduye imirishyo, haba revolisiyo mu 1959, yasize rubanda nyamwinshi y’abahutu ifashe ubutegetsi.
Abahutu bari barabayeho imyaka magana n’amagana m’ubucakara n’ubuhake, aho bakoreraga abatutsi ku buntu. Muri iyi mpinduramatwara abatutsi bagera kuri 200,000 bahunze u Rwanda, hafi kimwe cya kabiri cyabo, bahungiye mu Buganda, banyuze mu majyaruguru, akarere kari gatuwe cyane n’abahutu (David Reynolds 2000), nk’aho bahungiye mu Burundi cyangwa Congo hari hegereye u Rwanda kandi hanavugwa igifaransa kimwe no mu Rwanda. Ababikurikiriye hafi bemeza ko impamvu zatumye aba batutsi bahungira mu Buganda aruko bari abakomoka ku Bahororo, bari baragarutse mu Rwanda igihe ubwami bwa Mpororo bwasenyukaga. Bahisemo rero guhungira mu Buganda, kugira ngo basubire ku gisekuru, aho bari kwisanga muri bene wabo b’Abahororo, bityo bakaba basimbutse ubuzima bubi bwo kujya kuba mu makambi y’impunzi.
Igihe abakoloni b’abongereza batangiye kuvuga ko uduce twa Ankole na Kigezi dutuwe birenze urugero, ko impunzi z’abatutsi zigomba gutuzwa ahandi hantu, Kangaho, umwe mu bayobozi ba District, yamaganiye kure icyo cyifuzo, ahubwo ashimangira ko hari umwanya uhagije wo gutuza impunzi z’abatutsi n’inka zabo. Mu mpera z’umwaka wa 1963, Ubuganda bwakiriye impunzi zisaga35.000 n’inka 15.000.  » Kimwe cya gatatu cy’izi mpunzi bakiriwe na bene wabo, ku buryo batigeze babera umutwaro leta ya Uganda » (B. L. Jacobs 1965).
Inyambo, ubu mu Rwanda ni Kagame wenyine wemerewe kuzorora

Inyambo, ubu mu Rwanda ni Kagame wenyine wemerewe kuzorora
Hagati aho haje gutera amapfa akomeye muri Ankole yatumye abatutsi benshi n’abahima bahungana n’inka zabo bava muri ako karere, bimukira mu karere ka Buganda ndetse na kure yaho. Mu rwego rwo gutabara ikiremwamuntu, bahawe aho baba batuye by’agateganyo mu karere ka Buganda, kugeza igihe muri Ankole no mu Rwanda byongeye kugenda neza, ngo basubire iyo baje baturuka. Nyamara ntibigeze basubirayo, ahubwo bahise berekana ko baje kuhaguma iteka ryose.
Abahororo bahunze u Rwanda bakajya kuba muri Uganda nk’impunzi z’abatutsi, nyuma y’uko batakaje ubutegetsi bugafatwa n’abahutu, bishyize hamwe n’Abahororo muri Ankole nabo bari baratakaje ubutegetsi bugafatwa na ba Bairu. Aba bombi batangiye gukorera hamwe mu gucura umugambi wo gushinga akarere gategekwa n’abatutsi /Abahororo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika. Bivugwa Paul Kagame yakuranye umujinya udasanzwe, wagiye unamubangamira mu myigire ye ku ishuri rya Ntare School (Stephen Kinzer 2008).
Yiga kuri Ntare School, Museveni yashinze ishyirahamwe ryaharaniraga inyungu z’abatutsi. Kubera ko bari bazi ko ari bake, bahisemo inzira y’imirwano, batangira kwitoza igisirikari, kugira ngo bazisubize icyubahiro cyabo batakaje binyuze mu ntambara. Museveni yatangiye gukorana na nyakwigenderaFred Rwigema n’abandi, nyuma na Paul Kagame aza kubasanga. Umugambi wabo wari uwo gufata ubutegetsi muri Uganda, nyuma bakazabukoresha nk’ibirindiro byo kuzahirika leta z’aba Bantu (abahutu) i Burundi, mu Rwanda no muri RDC, nyuma bagashinga ubwami bugari bw’abatutsi, burimo Abahutu n’aba Bairu bagombaga gusubira ku kabo ko kuba abacakara. 
Nyakwigendera Fred Rwigema

Nyakwigendera Fred Rwigema
Mu ngirwa matora yabaye mu 1980 mu Buganda, Museveni n’inyeshyamba ze z’abatutsi babonye 35 %, maze bahita bayoboka iy’ishyamba batangira kurwanya leta y’ishyaka UPC rya Milton Obote. Abaganda n’abanyagatolika babakiriye neza n’amaboko yombi nk’abacunguzi (Paul Gifford 1999). Museveni n’abarwanyi be b’abatutsi babonye icyo bashakaga. Bafashe ubutegetsi mu Buganda mu 1986, nyuma yuko Okello abaciriye icyanzu igihe yakoraga coup d’état mu 1985, akavanaho UPC na Obote (Abo mu bwoko bwa Acholi na n’ubu bumva barabeshywe, kubera ko bari bemerewe kuzagabana ubutegetsi nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro i Nairobi).
Ihirikwa rya za leta z’Aba Bantu muri Afrika yo hagati
Nkuko byari biteganijwe, guhera mu 1990, Museveni yafashije APR (armée patriotique rwandaise) gutera u Rwanda kugeza bahiritse leta yari yiganjemo abahutu mu 1994, basubizaho ubutegetsi bw’abatutsi buyobowe n’umunyagitigu kabuhariwe, Paul Kagame, icyo gihe wari visi perezida. Nkuko Museveni yabigenje mu Buganda agakoresha abaganda n’abagatolika, kugira ngo ubutegetsi bwe bushinge imizi, Kagame we yakoresheje abahutu. Yashyizeho perezida, ministre w’intebe, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu bose b’abahutu, kugira ngo ubutegetsi bwe bubanze bushinge imizi nyuma aza kubikiza, umwe muri bo ni Seth Sendashonga wiciwe i Nairobi, Kenya.
Faustin Twagiramungu wagizwe ministre w'intebe muri '94, yongeye no gukoresha mu matora yo mu 2003

Faustin Twagiramungu wagizwe ministre w’intebe muri ’94, yongeye no gukoreshwa mu matora yo mu 2003
Na none nkuko byagenze kuri Museveni n’umwami wa Ankole, Kagame yanze gusubizaho ubwami mu Rwanda. Aho iki si ikibazo cy’Abahororo n’Abatutsi/Abahima? Dore uko byagenze igihe Kagame na Museveni bari Entebbe bari kugambana uburyo bazica perezida w’umuhutu i Burundi. « Museveni afite uruhare rukomeye muri coup d’état yahitanye perezida w’Uburundi, Melchior Ndadaye, wari watowe mu matora yari yasezereye burundu ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikari b’abatutsi. Amakuru amwe namwe yemeza ko Museveni yapanze iriya coup d’état mu nama yabereye Entebbe, yari yitabiriwe na Paul Kagame. Iriya coup d’état yahitanye perezida Melchior Ndadaye n’abandi bayobozi benshi b’abahutu », (EIR November 1994).
Mu 1996/97 Museveni na Kagame bapanze intambara yo guhirika leta yari yiganjemo aba Bantu muri Zaïre yari iyobowe icyo gihe na Mobutu Sese Seko; bitwaje ko bari bagiye kurinda no gutabara Abanyamulenge ngo batazakorerwa jenoside, nibwo bazanye Laurent Désiré Kabila bamushyira imbere ngo ababere agakingirizo. Museveni, Kagame n’abasirikari babo b’abatutsi bavanyeho Mobutu, bashyiraho Kabila mu 1997, Kabila yagombaga kumvira amabwiriza abatutsi bamuhaye, mu gihe bo barimo kwitegura gufata ubutegetsi bwose, maze bagatangaza Empire Tutsi.
Museveni atangaza umugambi we
Bakimara gufata Zaïre, Museveni yaketse ko umushinga wabo wo gushinga Empire Tutsi urangiye, maze tariki ya 04 -04-1997, atangaza amabanga yose y’intambara zari zimaze iminsi zibera mu karere k’ibiyaga bigari. Museveni yagize ati: « uyu mugambi ni uwo gushinga leta yunze ubumwe ihuriweho n’ibihugu: Eritrea, Ethiopia, Sudan, Uganda, Kenya, Tanzania, Rwanda, Burundi na Zaïre, RDC y’iki gihe » (EIR July, 1998) – birumvikana ko ariyo Empire Tutsi.
James Kabarebe niwe wabaye umugaba mukuru w'ingabo za Congo muri '97

James Kabarebe niwe wabaye umugaba mukuru w’ingabo za Congo muri ’97
Ariko hagati aho Kabila yatangiye kugirana ibibazo n’abatutsi, kubera ko abakongomani batashakaga ko bafata imyanya ikomeye muri leta, ndetse ntibifuzaga ko babagumira mu gihugu. Ibi byatumye Kabila afata icyemezo cyo kubirukana muri Congo. Iki gikorwa kibaye, Museveni na Kagame bumvise ko bahemukiwe, maze bafata umugambi wo kumuhana. Nibwo bahise batangiza indi ntambara muri Congo mu 1998/99. Ariko abo bari bafatanyije mu ntambara ya mbere yo kuvanaho Mobutu nka Angola na Zimbabwe, bahinduye uruhande, ahubwo bafasha Kabila,maze bakubita ingabo za Museveni na Kagame.
Robert Mugabe yasobanuye ko yinjiye mu ntambara ku ruhande rwa Kabila, kubera ko « yari abonye ikibazo cya Empire Tutsi muri Afrika yo hagati »(J. N. Weatherby 2003). Ninde wundi wabibonye nka Mugabe? Clark yabonye ko impamvu Uganda yivanga mu bibazo by’Afrika yo hagati, aruko Museveni « ashaka gushinga Empire Hima-Tutsi mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika », (John F. Clark 2002). Andrew Spannaus nawe yabibonye gutyo, ubwo yabonaga « imitekerereze y’agatsiko k’abatutsi bumva ko bavukanye imbuto zo kuyobora akarere kose k’ibiyaga bigari by’Afrika ». Uku kwiyemera cyane kw’abatutsi kwanagaragaye cyane mu gihe cy’ubukoloni, (EIR September 19, 1997).
Nyuma yo gutsindwa intambara yari yiswe iy’isi muri Afrika, Kagame na Museveni babonye intambara itazigera yoroshya ishingwa rya Empire Tutsi, maze Museveni ahitamo gutangira gukoresha umuryango wa East Africa, maze muri gahunda zawo yongeramo n’umushinga wa politiki wo gushinga leta yunze ubumwe izakoresha ifaranga rimwe. Museveni yatanze icyifuzo cy’uko mbere yo gushyiraho ifaranga rimwe habanza gukorwa iyo leta yunze ubumwe, akaba ari we uyibera perezida wa mbere, bityo yumvaga ko igihe azaba ayobora iyo leta, yakekinika maze akazayihinduramo Empire Tutsi.
Bahora bajya inama ngo barebe aho umushinga ugeze

Bahora bajya inama ngo barebe aho umushinga ugeze
Ku bantu batumva neza imigambi ya Museveni bashobora gukeka ko aya makuru atari ayo kwizerwa; cyangwa se ngo umuntu abe yatekereza nka kuriya. Nyamara ibi ni ukuri kwambaye ubusa. Abayobozi b’ibihugu byo muri EAST Africa mube maso. Mbere na nyuma gato y’uko Museveni aba perezida, yemereye buri muganda amata n’ubuki, anasezerana ko azarangiza akarengane kose, ko azazana inganda nyinshi, ku buryo abaganda baciriritse bazajya bahembwa umushara. Ibi ngo yari kubikora mu gihe kitageze ku myaka 15. Nyamara banki y’isi iherutse gusohora icyegeranyo cyerekana ko Ubuganda budashobora kugera ku byo Museveni yabeshye abaturage muri ’86, mbere ya 2025. Abaturage bakomeje kubaho nabi, kubera ko biyongera cyane, kandi ubukungu bwo bugenda bugabanuka. ikibazo nuko Museveni na Kagame bagifite ba Mpatsibihugu babashyigikiye, bakaba batitaye ku kababaro abaturage barimo batewe na bariya bicanyi bombi.
Museveni na Kagame bahora babeshya abaturage batuye mu bihugu bigize umuryango wa EAST Africa ko bazazamura ubukungu, ko abantu benshi bazabona akazi, nyamara ibi byose n’ibinyoma, ahubwo abantu barushaho kugenda bakena. Gukenesha abaganda n’abahutu mu Rwanda ni kimwe mu bigize umugambi wa Empire Tutsi. Museveni na Kagame batekereza ko abakene, abashonji n’abantu basabitswe na ruswa, nta ngufu bigirira, nta n’ijambo.
Uhuru Kenyatta wa Kenya, nawe ari mu kigare cya Museveni na Kagame

Uhuru Kenyatta wa Kenya, nawe ari mu kigare cya Museveni na Kagame
Museveni na Kagame bagomba kwibutswa ko revolisiyo nyayo yo mu Bufaransa, mu Burusiya na Ethiopia, yaturutse mu bakene, abashonji n’abashomeri batagiraga epfo na ruguru. Muri ibi bihugu, abasirikari bari bafite intwaro za kabuhariwe, ariko banze kwica abaturage babo. Kwihisha muri Union Africaine, mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi no mu buyobozi bw’imiryango irengera ikiremwa muntu, ntibizarinda ubutegetsi bwabo. Abantu bose bazi ko Ubuganda bwataye ibaba mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi, ku buryo birutwa nuko batari kwirirwa bajyamo. Ubu n’u Rwanda rurimo, mwebwe mube maso gusa muzirebere uburyo ruzavamo rusebye.
Igihe u Rwanda rwari mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi rwari rwanze ko hashyirwaho urukiko rwa Arusha, nyamara ntibyabujije ko rujyaho. Umugambi wa Museveni nkuko yawutangarije isi yose tariki ya 04-04-1997, kwari ugushinga leta yunze ubumwe igizwe n’ibihugu byo mu ihembe ry’Afrika, n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika; iyi leta niyo EMPIRE HIMA-TUTSI.

http://ikazeiwacu.fr/2014/05/08/three-plans-to-achieve-tutsi-empire/: Byashyizwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bw’Ikaze Iwacu
Ikazeiwacu.fr
Ibitabo byifashishijwe
1. Alec Russel Big Men Little People 2000
2. Joseph Weatherby The Other World 2003
3. EIR Special Report 1999
4. S. R. Karugire A political History of Uganda 1980
5. G. N. Uzoigwe Uganda: The Dilemma of Nationhood 1982
6. Christopher Ehret The Civilization of Africa: A History to 1800 2002

7. Paul Ngorogoza The People of Kigezi 1998
8. Victor A. Olorunsola The Politics of Cultural Sub-Nationalism in Africa 1972
9. David Reynolds One World Divisible 2000
10. B. L. Jacobs Administrators in East Africa 1965
11. Stephen Kinzer A Thousand Hills 2008
12. John F. Clark The African Stakes of the Congo War 2002
13. Paul Gifford. African Christianity, 1999

14. Gerard Prunier. Africa’s World War, 2009.

No comments:

Post a Comment