From Ikaze Iwacu 21 mai 2014
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru cyanyu SHIKAMA aremeza ko Gen. Maj. Paul RWARAKABIJE afungiye i Kigali azizwa gukorana n’umutwe wa F.D.L.R yahoze abereye umuyobozi mukuru ubwo wari ukitwa FDLR – FOCA Abacunguzi. Ayo makuru aravuga ko ubu arindiwe bikomeye ahantu hizewe cyane mu mujyi wa Kigali nyuma y’uko aketsweho gushaka gufatanya na FDLR mu mugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Gen. Maj. Paul Rwarakabije muri make
Mu 1994 yari umusirikari ukomeye ku ngoma ya Habyarimana. Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi i Kigali, Rwarakabije yagiye mu mashyamba ya Kongo ahunze kimwe n’abandi bari ibikomerezwa ku ngoma ya Habyarimana. Bageze muri Zaire yaje guhinduka RD Kongo, Rwarakabije ari ku isonga ry’abashinze umutwe wagiye uhindagura amazina ubu ukaba witwa FDLR. Mu 1998 Rwarakabije yagabye igitero gikomeye mu turere twa Nyakabanda muri Gitarama no hakurya muri Kibuye mu gace kitwa Nyange.
Icyo gitero cyari kiyobowe na Major NINJA wanahawe amabwiriza na Rwarakabije yo kwica abanyeshuri bigaga i Nyange mu ishuri ryisumbuye icyo gihe ryayoborwaga na BARIHUTA Aimé wahise ahavanwa akajya kuyobora Akarere ka Ntenyo ubu akaba akora muri MINALOC ku Kacyiru i Kigali mu Rwanda.
Muri uwo mugambi wo kugaba ibitero shuma, Rwarakabije nk’umurwanyi ukomeye kandi wabyigiye ureke ababyihangishaho, yari afite umugambi wo gufata ubutegetsi ku ngufu i Kigali. Kubera ko Amerika yabonaga ko FDLR ifite ingabo zikomeye kandi zabyiyemeje zishobora gufata ubutegetsi, Bill Clinton yabyinjiyemo, Rwarakabije acyurwa i Kigali.
Uko byagenze ngo aze i Kigali
Mperutse kubandikira kuri uru rubuga rwacu ko muri politiki nta munsi w’imfabusa ubamo. Kubera umugambi w’Amerika wo guca kuri Kagame nk’ikiraro cyo kwigwizaho ubutunzi bwa Leta ya Kongo, Kagame yagiye gusaba inkunga Bill Clinton yo kugira ngo arwanye Rwarakabije n’umutwe we Clinton amusubiza ibi bikurikira:
«Inkunga ya Gisirikari ntiyaba ari nziza ngo abaturage bongere kumva amasasu kandi ari bwo mukiva mu ntambara ahubwo turagufasha guca intege FDLR, uzane Rwarakabije kugira ngo mutegekane niwo muti mbona ukwiye kandi wagira akamaro»
Amakuru tumaze igihe tubitse kuko twayahawe n’inzego z’iperereza icyo gihe mu Rwanda avuga ko Kagame yarahiriye Clinton akamutsembera ko adashobora gukorana m’umuntu wamurasiye ingabo maze Clinton aramuseka cyane agira ati : “Ugomba kumuzana ukamufunga! Uzamuhe akazi azakora akamera nk’ufunzwe ku buryo nta jambo azagira na busa ku baturage no mu butegetsi bwawe.”
Iki cyemezo rero cyahise gishyirwa mu bikorwa kuko Rwarakabije yahise akura ku ntebe Mary GAHONZIRE umusajyakazi wari warahawe kuyobora amagereza ararirwamo imfungwa n’abagororwa agahita ahabwa amabwiriza yo kumwungiriza.
Muri iki cyemezo abantu benshi bagiye kubona babona Rwarakabije i Kigali birabayobera bamwe bamwita umuntu udatekereza neza ariko byose byari muri gahunda. Mu gihe Rwarakabije yazaga mu Rwanda agahita atangaza ko yitandukanyije na FDLR kandi akaba yaratahanye n’abandi benshi barimo Jerome NGENDAHIMANA, Major Ninjan’abandi. Kagame rero yemeye gutegekana na Rwarakabije atabivanye ku mutima ahubwo abihatiwe na Clinton wakomezaga kurengera inyungu z’Amerika zo gucukura amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Iturufu yo kugira abana intwari
Kuva Rwarakabije yagera mu Rwanda ku bw’inyungu z’Amerika, abaturage ntibahwemye gutera hejuru Kagame bamubaza impamvu ategekana n’umuntu wabiciye abana bigaga i Nyange nk’uko twabivuze mu kanya. Kugira ngo Kagame abazibye iminwa yahise ategeka Dr IYAMUREMYE Augustin wo muri Komisiyo ishinzwe kugena intwari, imidari n’impeta by’ishimwe gushyira abana barasiwe i Nyange mu Ntwari z’igihugu kugira ngo abaturage bagabanye urusaku kuko bazaba bishimiye iyo ntera abana b’abakene bashyizweho.
Ng’uko uko abana b’i Nyange bagizwe intwari ku bw’inyungu za Kagame n’Amerika. Amakuru dufite avuga ko Gen. Maj. GATSINZI Marcel ari we wagize uruhare rukomeye mu guhuza Rwarakabije na Kigali ariko Rwarakabije aho agereye i Kigali yakomeje gukekwaho kuvugana n’abo yasize mu ishyamba ariko bikaba bishoboka ko atari byo, ko ahubwo byaterwaga n’uko Kagame atamwibonagamo. Mu gihe cyakurikiyeho, ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Red Pepper cyasohoye inyandiko yavugaga ko hari ubucuti bukomeye hagati y’abasigaye mu ishyamba muri FDLR barimo Gen. MUDACUMURA Sylvestre maze Kagame afatanyije na Clinton bakora ibishoboka byose ngo nawe bamucyure ariko birananirana.
Amakuru yakomeje gushyuha cyane kugera ubwo ikinyamakuru cyitwa UMWEZI cyandikirwa mu Rwanda mu nimero yacyo ya 88 yasohotse kuva ku italiki 07 kugera taliki 14 Nzeri 2011 cyanditse ku rupapuro rwacyo rwa kabiri (2) ko Gen. Sylvestre MUDACUMURA ari mu nzira agana i Kigali. Ibi ntibyari byo kuko kugera ubu ataragera mu Rwanda.
Kagame ashobora kuzamena amabanga menshi y’Amerika
Perezida Kagame urebye uko ayoboye u Rwanda muri iyi minsi birerekana rwose ko hari ibintu byinshi yagiye akora abitegetswe n’Abanyamerika. Mu masengesho muri Serena yavuze ko kuba yica abantu nta gitangaza kirimo kuko n’abamushyize ku butegetsi babica inshuro igihumbi ku bw’inyungu z’ibihugu byabo.
Abo yavugagga si abandi batari Abanyamerika. Tugarutse kuri Rwarakabije biragaragara ko Kagame abonye ko Intare yamumuhaye ubu ntaho bagihuriye bityo akaba agiye kumwumvisha uko ashimuta abandi kabone n’ubwo na mbere hose yasaga n’ufunze kubera ko kuyobora urwego rw’imfungwa n’abagororwa atari umurimo waguhesha ijambo ku baturage ku mugani wa Clinton.
Kubura byose…
Iyo bavuze ngo kanaka yabuze byose nk’ingata imennye baba bashaka kuvuga ko ntaho yavuye ntaho yagiye. Rwarakabije birasa n’uko ashobora kuzisanga atagishoboye kwisubirira muri FDLR kuko umuragijwe atapfa kumurekura ahanini bitewe n’ubuhanga amuziho. Iyi turufu yo gushimuta abantu, kubarigisa, kubica no kubafunga imburagihe irimo kwerekana irangira ry’ingoma ya FPR, ariko kandi rikanaba n’ikimenyetso cy’uko ububasha Amerika yahaga Kagame nabwo burangiye kuko abo Kagame atatinyukaga gutunga urutoki ubu asigaye abahangamura atitaye ku magambo kuko abona neza ko Amerika nayo imurekuye ageze aho urugamba rumukomeranye.
Ikindi ni uko gufunga Rwarakabije cyangwa kumushimuta i Kigali bishobora kuba ikimenyetso simusiga cyerekana ko FDLR ikomeye kandi ko byaba ari ukugusha ishyano Kagame amuretse agasubira mu mashyamba ya Kongo kuko nawe amuziho ubuhanga bukomeye kugera n’aho bamuhaye akazi ko gutoza ingabo zo ku rwego rwa ofisiye i Gako mu Bugesera.
Ubwo twanditse ko Rwarakabije afungiwe ahantu hakomeye i Kigali, ntibizabatangaze mubonye bamushyize ahagaragara kubera ko amakuru twayamenye bakamutegeka kuvuga ko atari afunzwe nk’uko ndetse ko abavuga batyo ari abanzi b’igihugu. Ibi nibiba ntazaba ari we wa mbere kuko hari n’abandi byabayeho mbere ye.
BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demuakarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment