Saturday, August 30, 2014

IMPUNZI ZABANYARWANDA NABANYAMURENGE BABA NAIROBI BIBASIWE NAMABANDI YA PAUL KAGAME YOHEREZA MUBUHOTOZI NO GUSHIMUTA

By Byaruhanga J

Peter Matsiko
Umukozi wa DMI ukorera
Ambassade yu Rwanda Nairobi
Guhera mumwaka ushize wa 2013 kugeza kuruyu mugoroba igihugu cyu Rwanda gikomeje kohereza abantu mugutegura kwica gushimuta no kuroga abanyarwanda bimpunzi batuye mumugi wa Kenya. Muminsi ya 1997 Kagame yakoze ibikorwa nkibi muli Kenya aho yishe abantu besnhi barimo Seth Sendashyonga na Col.Theoneste Lizinde bishwe barashwe za Kenya mukarere ka Langata. Ubu
noneho Kagame ntabwo agikuriirana impunzi zabahutu gusa kuko yamaze kubona ko abatutsi bamumereye nabi kurusha abahutu. Niyo mpamvu abalimo koherezwa kenya mukwica, kuroga no guhotora ubu bibasiriye abatutsi bahunga Kagame, impunzi zabahutu zili muli opozisiyo ndetse nabatutsi babanyamurenge aribo bahangayikishije Paul Kagame cyane. Cyane cyane kuva umunsi bamuhakaniye ko batagishaka kugumya kohereza abana babo mukugwa mubitero batabonamo inyungu muli DR Congo. Tubibutseko Kagame yari yarashutse abanyamurenge ababwirako azabaha kuyobora Masisi, Rutchuru, Bukavu nakarere ka Kivu kose mugihe bazaba batsinze intambara ya DRC.


MANEKO YA KAGAME ZISHINZWE GUHOTORA IMPUNZI 
Mulibuka neza ko uyumwaka nko mukwezi kwa gatatu Ambassade yu Rwanda muli Kenya yatanze amafranga kuri polisi ya Kenya kugirango isenye insengero zabanyamurenge muli Kenya. Ambassaderi wu Rwanda yaje kubeshya ko Abanyamurenge balimo kwisengera mumugi wa Nairobi mukarere ka Umoja na na Donholm bavanzemo abarwanyi ba M23 balimo guhabwa imyitozo ya gisirikali. Niko byagenze polisi ya Kenya ntiyazuyaje iba ivamiye urusengero rwabanyamurenge i Nairobi baba batandukanije ababyeyi nabana babo bajyanwa Kasarani Football Stadium. 

Ikinyamakuru cyacu Karisimbi Online cyamenyeko u Rwanda rufite groupe za DMI eshanu mukarere Ka Kenya. Groupe ya mbere yirwa Kangaroo I igizwe ninsoresore 13 yakondesherejwe inzu mukarere ka Zambeze mugipangu. Umunsi umwe najyanyeyo na shoferi wa Ambassade tubajyaniye amagodola twari tumaze kugura muli Ukwala Supermarket. Twarikumwe na Innocent Murasira na Peter Matsiko umututsi warerewe Uganda naje kumenya nyuma ko ari umwe mubakozi bakuru muli Ambassade yu Rwanda. Buri wese muraba bantu bali mumyitozo yo kuniga nogukora amaliste yabanyarwanda nabanyamurenge baba Nairobi nikibagenza bahabwa amadolari 500 buri kwezi angana nibihumbi 300,000 byamanyarwanda. Aya mafranga nayo kuguramo ibyo kurya. 

ABASHINZWE COORDINATION MULI AMBASSADE YU RWANDA
Hagize ikibazo kiba buriwese asabwe guhamagara +254 20 317400 kugirango uwitwa Innocent Murasira ushinzwe kuneka akaba anakorera DMI abariwe ukemura ibibazo byabo. Iyi groupe rero akazi kayo yirirwa mumugi Nairobi bashakisha aho impunzi zabanyarwanda nbanyamurenge
Innocent Murasira
bakunda kuba bateraniye kugirango barebe niba hari contact bafitanye nabantu bali murwanda nabarwanya Kagame nka RNC na Twagiramungu. Abandi bantu iyo groupe naje kumenyako ifitanye imipangu cg se gahunda nabo nabanyeshuli bakomoka mu Rwanda baza kwiga Nairobi nko mumashuli ya Zetec College, Graffins College, Universal College, USIU na Mt Kenya University. Aba bose bakoreshwa mukunekera gouvernment yu Rwanda nomu gusambaza uburozi mubanyarwanda. Abandi bantu ngo bashobora kuba bakoreshwa ninyenzi kugirango babone amaramuko cg se business zabo zikomeze zigire amahoro numuntu ufite business zamabus muli Kenya iyo kompanyi ikaba yitwa RWAKEN (Rwanda and Kenya). 


GROUPE KANGAROO I,II,III ZO GUHIGA IMPUNZI ZABANYARWANDA
Izi groupe nazo nashoboye kugeraho tubajyaniye ibyangombwa aribyo matelat nibyo gutekamo ni groupe yakabiri yitwa Kangaroo II na Kangaroo III. Kangaroo II iba sehemu za Gikuyu mukarere kitwa Dagoretti hafi yaho babagira inyama. Bakaba barakondesheje igipangu cyose cyumugikuyu. Nahasanze insoresore zinyarwanda zigera kuri 17. Abo basore twabajyaniye Matella twaguze ahitwa Waithaka ndetse tunabajyanira nibyo gutekeraho. Bashinzwe groupe yo kwica mugace ka Riruta, Kikuyu, na Karen. Kangaroo III iba za Langata ishinzwe kwica abantu baba bali mutubari mukarere ka South B,C, na za Rongai. Naho Kangaroo II ikaba ifite missiyo yo kujya basengana nabanyamurenge kugirango bamenye ibyo balimo gukora akenshi iyi groupe igizwe nabatutsi babanyamasisi, nababaye i BURUNDI bazi neza imico yabatutsi babanyamurenge. Banyarwanda rero ndababuriye dore uko umugome Kagame akomeje gukurikirana noneho simpunzi zabahutu gusa ahubwo nabanyamurenge abamereye nabi ngo kuko yumva ko aribo bashobora kwifatanya na FDLR na Kayumba nyamwasa vuba kandi bakamurwanya nabi kuberako bafite igihugu cyabo cya Congo. Bumvako gufatanya na FDLR byabaha uburyo bwogusubira mubyabo bateshejwe na Kagame na FPR. MURABE MASO

No comments:

Post a Comment