FPR YAGARUYE YA TECHNIC YAYO YO KWICA INZIRAKARENGANE ZABANYARWANDA. MURI BUKA UKUNTU YICAGA MUMYAKA YASHIZE UBUNIYO GAHUNDA YAGARUYE MUBANYARWANDA UBWO MUKARERE KA RULINDO ABAKOZI BA FPR BISHE BWANA JEAN D'AMOUR NDUWAYO YARANGIZA IKAMUNOGORAMO AMASO. KANDI IKOMEJE GUHISHIRA KO ARIYO YAMWISHE IKAMUNOGORAMO AMASO NONE IRIKUBWIRA UMURYANGO WE NGO UJYE UVUGAKO UYU MUSORE USIZE UMWANA WIMYAKA HAFI IBIRI NGO YISHWE NINDOMODOKA YA MUGONZE KANDI ABATURAGE BOSE BARIBONEYE UMURAMBO WE BAKANUMVA NINDURU ATABAZA AVUGAKO ARI POLISI ILIMO KUMWICA KUGEZA ASHIZEMO UMWUKA.
Kuwa kabiri tariki ya 07 Ukwakira 2014, uwitwa Jean d’Amour Nduwayo yishwe aciwe ururimi yananogowemo amaso nabantu bakekwako arabakozi ba DMI ya FPR murwego rwogutera ubwoba abaturage barurindo bakomeje kwinubira iyicwa rubozo rikorwa nubutegetsi bwa FPR. Ikibabaje umuryango wa nyakwigendera nuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kumategeko ya FPR bukomeje gusaba abaturage kuruca bakarumira. Ngo nimodoka ngo yamugonze da! Kandi muganga yaremeje ko ari ukumwica. Ababyeyi ba nyakwigendera banasabye yuko hakorwa gufata ibikumwe kugirango bazarebe uwamwishe ariko FPR ikomeje gukora kuburyo ibyo byose biburizwamo.
Nduwayo Jean d’Amour uzwi ku izina “Kavimbi” yiciwe mu Akagari ka Kagarama,Umurenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo.Umwe mubaturage wumvise nyakwigendera atabaza ngo yarungurukiye mwidirisha agirango atabare ariko yaje ngo kubona arabantu bambaye imyenda ya polisi abandi bambaye iyagisirikari bakikije bareba ko ntamuntu numwe ubabona. Kandi ngo bavugaga ururimi rwigiswahili rumwe inkotanyi zikoresha nicyo cyamuteye ubwoba maze ntiyigera ava munzu kuko nawe yatinyaga ko baza kumica kugirango bazimangatanye ibimenyetso nkuko FPR isanzwe ibigenza iyo yica umuntu undi akayibona nawe baramwica. Nkuko ikinyamakuru cyacu cyabibwiwe nabahatuye ndetse na Consilia Mukayiranga umubyeyi bwite wa nyakwigendera Jean d’Amour,
yabyutse mu gitondo ahagana mu ma saa tatu kuwa kabiri, ajya
kugurira umwana we ibikoresho binyuranye byo mu rugo, ariko ngo muri icyo
gitondo yabyutse ahamagarwa kuri telefobe n’umuhungu baturanye biganye
witwa Eric aramubwira ngo bajyane mu isoko rya Rusine guhaha. Nk’uko bakomeza babitangaza, aba bombi bagezeyo Kavimbi yaguze ibikoresho by’umwana, akomezanya n’abasore biganye barimo Eric, bajya gusangira icyo kunywa. Mu gutaha, bagenze n’amaguru, bamwe mu baturage b’i Rusine bakavuga ko baba barashakaga kuganira, abdni bagakeka ko amafaranga y’urugendo yari yabashiranye, dore ko byasabaga gufata moto. ubwo harinimodoka yabapolisi ngo yahamagaye uyu muosore baraho mwisoko amaze kugura ibikoresho byumwana. Nuko bigezeho aho yamodoka ya FPR yitwa nagabahutu iramureka aragenda ngo ariko yageze aho ivugana nabasore yarikumwe nabo ndetse bamarana igihe kirekire kuburyo aribyo byateye urujijo abaturage bo muraka karere. Bageze aho baza gutahana nabo basore ariko bakaba bari bahoranye na polisi numuntu ushinzwe iperereza.
Muri urwo rugendo rw’amaguru nibwo batangiye kumukubita, nkuko ikinyamakuru cyacu cyabibwiwe yabitangarijwe n’umugore wahaciye akabona barimo kumukubita witwa Kamagaju yagize ati “Njyewe namanutse umuhanda ugana Rusine nuko nsanga abantu b’abahungu munzira barimo gukubita KAVIMBI, mbabaza ijambo rimwe gusa ngo ‘uwo muhungu muramuhora iki?’ nababwiye ko nababonye, ko uwo bari gukubita nagira icyo aba nzabivuga. Ariko igitangaje nuko bari bahagarikiwe na Polisi ubwo sinagombaga kuvuga menshi kugirango nanjye ntaza kuhagwa. narakomeje ndigendera, nyuma numva ngo Kavimbi yarapfuye.”
Twaganiriye n’abo mu muryango wa Kavimbi, batubwira ko bucyeye bw’umunsi yagiye guhaha, uwitwa Eric yazindukiye murugo kwa Kavimbi abaza iwabo ati:” Ese Kavimbi yaraye hano” Baramusubiza bati”Ese ko ejo ariwowe mwajyanye ahubwo niwowe wakamenye aho ari, hatubwire” Hahise haza abantu bahuruza babaza Mama wa Kavimbi ngo naze arebe umurambo babonye muri Kaburimbo ahitwa Marenge, kuko bakeka ko yaba ari umuhungu we. Yagezeyo asanga uwishwe ari umwana we, kandi yari yabanje gushinyagurirwa bikomeye.
Kugeza ubu leta ya FPR ikomeje gukingira ikibaba uyu muhungu witwa Eric kuko izi neza ko yafatanyije ninkotanyi gukubita ndetse no guhorahoza uyu Kavimbi. Kandi ibintu byose uyumuryango ukora kugirango ubone ubutabera bwuyu musore ubuyobozi bwa FPR bukora kuburyo bidashoboka
Akana gasizwe na Nyakwigendera
Abaturage bakomeza bavuga ko ba bahungu wamugore yabonye witwa Kamagaju barimo gukubita wamuhungu kumbi yari Kavimbi ,abo bahungu baramukubise bagezaho bamwica kandi bahagarikiwe na polisi nabalocal defense ndetse numuntu ushinzwe iperereza mwisoko rya Rusine. kugirango basisibiranye ibimenyetso bamaze kumwica bategera moto umurambo
baragenda bawugeza Marenge nuko bawuhagejeje bamukubita ishoka mu mutwe no mu maso nuko umutwe barawujanjagura barangije banoboramo. Kandi polisi yarahanyuraga mwayo masaha. Bafata umurambo bawushyira muri kaburimbo kugirango bazavuge ko ari imodoka zamugonze.
Nuko mama wa kavimbi aragenda arashishoza asanga arumwana we,ariko yamubwiwe nipantalon yari yambaye kuko isura yo ntiyagaragaraga. Ubu bamwe mu bakekwaho guhitana Nduwayo Jeand’Amour hamwe n’umumotari watwaye umurambo bafungiye kuri Station ya Polisi ya MURAMBI mu karere ka Rulindo, igihe bazaburanishirizwa ntikiramenyekana kuko FPR ikomeje gukora kuburyo izimangatanya ibimenyetso kuko nayo yabigizemo uruhare.
No comments:
Post a Comment