Saturday, November 8, 2014

IKIGANIRO ABANYARWANDAKAZI BIMPUNZI BABA MURI CONGO BAGIRANYE NABANYAMAKURU NUBUTUMWA BAGEZA KUBANDI BANYARWANDAKAZI BIMPUNZI KWISI

By NYIRAZANINKA CHERIE,

Hari abanyarwanda nabanyarwandakazi batari bake bamaze iminsi batubaza kumakuru yabari nabategarugori bimpunzi baba mubuhungiro nikuriyo mpamvu twakoze uko dushoboye tubashakira inkuru zigendana nabo banyarwanda bari mukaga muri Congo. Ikindi kandi kimaze kugaragara nuko abanyarwandakazi besnhi bimpunzi zabanyarwanda cyane cyane babahutukazi nabandi bakunda abanyarwanda bamaze gukanguka bashaka uburyo bugaragara bwo gufasha impunzi zabanyarwanda ziba muri Congo. Imwe mumiryango ikomeje kumenyekanisha ibibazo byimpunzi zabategarugori babanyarwanda baba muri Congo bahura nabyo numuryango AFERWAR. Ni mururwo rwego abantu besnhi babanyarwanda bakomeje kwitangira impunzi kugirango bageze ikibazo cyimpunzi zabanyarwanda FPR nimiryango yabibumbye bakomeje kubeshyako batabaho muri Congo maze bikanaza kugaragarako imibare ya FPR nindi miryango ikorana nayo yavugagaga ko muri Congo haribihumbi bigera kuri 50000 gusa byabanyarwanda. Ariko kubera uruhare rukomeye rwabanyarwanda bari hirya nohino bakora uko bashoboye kunyomoza Kigali bamaze kwerekana  ko mugihugu cya Congo cyonyine harabanyarwanda bimpunzi barenga ibinhumbi 400000 byimpunzi zabahutu bugarijwe nitsembatsemba rya lilimo ritegurwa na FPR ifatanyije numuryango UN ndetse nibindi bihugu bishigikiye RPR nka US na UK bifuza k impunzi zabahutu aho zirihose haba muri Congo, mugihugu imbere mu Rwanda nomumahanga zakurwaho burundu naho byakwica abana besnhi nimiryango yabaturage babanyarwanda binzirakarengane. 
IMPUNZI ZABANYARWANDAKAZI ZIBA MURI CONGO
Nimururwo rwego abanyarwanda nabanyarwandakazi barangwa nubwitange bikoranyije maze bashakisha uburyo bwuko baha ijambo abanyarwandakazi bimpunzi ziba mumashyamba ya Congo. Ibi byakozwe murwego rwo gukomeza gukangurira abandi banyarwanda nabanyarwandakazi ndetse nimiryango mupuzamahanga nabagiraneza gushka ukuntu uyu bafatanya nuy umuryango wabari nabategarugori babanyarwandakazi bimpunzi bishize hamwe kugirango babashe kugeza kubandi banyarwanda aho bari hose kwisi ibibazo bahura nabyo kandi bashakire hamwe uko babafasha mubibazo balimo. 

Nkuko muribuze kubyiyumvira mukiganiro abanyamakuru bacu  bagiranye nimpunzi zabari nabategarugori bimpuinzi zabanyarwanda ziba mumashyamba ya Congo muraza gusanga harimo abenshi bavukiye mumashyamba ya Congo abandi bakaba barakuriye mumashyamba. Ibi bikaba binyuranywe nibyo FPR na US,UK na HCR nindi miryanfo bagenda babeshya ko ngo ntampunzi zabacivil zili mumashyamba ya Congo. Muraza kwiyumviramo nabana bimyaka 16 na 18 batabaza basaba ubufasha. Ibi FPR ibikora igamije ya gahunda yabo yo gutsembatsemba no gusibanganya izina ryimpunzi zabanyarwanda kwisi. 

Ikigaragara cyo nuko impunzi nubwo zili mubibazo byinshi zatewe ningoma ya FPR nabatutsi babahezanguni bakomeje kwigisha abana babo. Nubwo bagenda bahura nibibazo byinshi nkabategarugori kuko FPR ijya yohereza inkotanyi zo kujya kubafata kungufu maze babyitirire FDLR. Ibindi byagaragaye muriki kiganiro kandi nuko abana bimpunzi zabanyarwanda zili muri Congo bakomeza kwiga. Iki nikintu cyagombye kugira ikintu cyagombye kubera isomo kumpunzi zose zabahutu aho ziri hose kwisi ko zagombye gushirahamwe maze bashobore gushira bafashe izi mpunzi.
IMIRYANGO YIMPUNZI ZABANYARWANDA NABANA BABO MURI CONGO
Ikibabaza cyane nuko impunzi zagize amahirwe yokugera mumahanga nokubaho neza cyane cyane ababagabo nababasore babanyarwanda cyane cyane ababahutu birirwa bamiragura mushikaki mumahanga ariko bakaba batakwigomwa nikintu nakimwe bati uyu munsi reka mfate amafranga ya Mushikaki maze nyoherereze abana babanyarwanda bimpunzi zili hano muri Congo bashobore kugura agasabune. Bitera agahinda kumva abantu bahora barwanira imyanya yamashyaka hirya no hino kwisi ariko hakaba nta nishyaka narimwe ryigeze rigira imfashanyo nimwe ryashize hamwe ngo ririshikirize abana bu Rwanda bakomeje kurenganira mumshyamba. Ahangaha nakwibutsa ko abesnhi murabo banyamshyaka aribo bateje ibi bibazo mugihug cyu Rwanda bafatanya na FPR anaribyo byakuye ababyeyi baba bana mugihugu maze bikanatuma aba bana bakomeza kuba mumashyamba. 

BABIHAYE IMANA BABABIKIRA BIMPUNZI BITANGIYE KUBANA NIMPUNZI

Ikindi cyagaragaye murizi mpunzi nuko harabari bababikira babikomeje nomubuhungiro bakagumya bakabana nizi mpunzi. Ibi ndagirango mpamagarire abandi babikira babanyarwanda cyane babanyarwanda nabo bafite ababo bahunze cg se baziko turengana ko bagombye kwegera imiryango yabandi ya kibikira nabapadri bakabakangurira ko baza gutabara bashikibabo nabasaza babo bari mukaga basizwemo na leta FPR yadushizemo kuko turagowe cyane kandi turi abana bazira akarengane. 

TURASABA ABANYARWANDAKAZI BIMPUNZI ZAGIZE IMIGISHA 

Mbereko yuko turangiza iyinkuru maze tukabaha uburyo mwiyumvira ikiganiro twagiranye n abari nabategarugori babanyarwanda bari mumashyamba ya Congo bahora bamenwaho amasasu na FPR ndagirango nkangurire urubyiruko nyarwanda cyane cyane urwa' abakobwa. Nimuhaguruke muze muturwaneho. Mwagombye gushira hamwe maze mukifatanya nuru rubyiruko nabandi bari nabategarugori bimpunzi maze nkuko aba bari bakomeje kubakangurira mukaza mukaturwanaho rwose. Mwagombye kwishira hamwe cg se buri muntu kugiti cye kuko tuzineza ko mufite imbaraga zo kubikora murihamwe cg se buriwese kugiti cye maze mukaza kuturwanaho rwose turabatabariza. 

ikindi niba wumva ufite ubufasha bushobora kugirira aba bari nabategarugori wakwegera umuryango AFERWAR yabategarugori babanyarwanda bimpunzi bishize hamwe kurengera abandi bategarugori bimpunzi maze mukaganira nabo uburyo mwadufasha turahangayitse. Dukunda kubona kumbuga nkoranyambaga abategarugori besnhi babanyarwanda bafite ubushobozi bwo gufasha twebwe abari nabategarugori bimpunzi zabanyarwanda niyompamvu uyumunsi twafashe bamwe muribo kugirango tubasabe kutuvuganira. Turasaba namashirahamwe yabanyarwandakazi bimupunzi basengera hirya no hino kwisi nko muri Canada, muli Belgique, muli France, ko bareba uburyo baturwanaho bakishira hamwe bakadutabariza muburyuo bwose babona bwagirira akamaro umukobwa wumunyarwanda wimpunzi.

Bagombye kwishira hamwe maze bakadufashiriza aba bana babari nabategarugori bakagira ubuzima bwa kimuntu. Sinarangiza ntavuze kuzindi mpunzi zabanyarwanda nabonye babakobwa bagize amahirwe ubu bakaba bakomeye hanze ko bagombye kutuvuganira. Abo ninka IGIRIBAMBE CLEMENTINE uyobora organization yitwa: Clementine Refugee Scholarship Fund. 


Ko yakwibuka barumuna be bari hano mwishyamba bamerewe nabi. Undi twasaba kwitabira igikorwa cyo gutabara abanyarwandakazi bababariye mumashyamba nawe wigeze kuba impunzi yumunyarwandakazi ni Madame Solange Tuyishime nawe akaba ahagarire yarabaye Miss Galaxy Canada ubu akaba ari umuvugizi wa UNICEF yagombye kutibagirwa ibibazo abana babakobwa bimpunzi bahura nabyo cyane cyane nkabantu azi neza nkatwe twimpunzi zabanyarwanda zavukiye hano muri Congo abandi tugakurira muri Congo. Ntabwo tumusabye kutujyana muri Canada ahubwo kutuvugira tukabona uburenganizra nkubwabandi baana babakobwa. Tukajya kwishuri. Tukareka gutereranwa na UN, UNICEF, UNHCR nizindi organization za muntu kubera ibinyoma byikigali. Nyabuneka Solange umva amajwi yabandi bari nkawe.
SOLANGE TUYISHIME MISS GALAXY CANADA 2011

Abandi bantu dushaka ko batuviganira nkimpunzi ndetse tukanabasaba ko bagombye gushiraho associatation yokwita kuba nabategarugori bimpunzi zabanyarwandakazi zili mubibazo muri Congo ni abana babakobwa babiri babonanye na Oprah aribo Clemantine Wamariya na Mukuru we Claire bagombye gushira ijwi ryabo hejuru bakamenya ko harabandi bana babakobwa bakeneye ubufasha bakava mukarengane. Harimpmavu Imana yabasigaje. Mwaba mucyizera Imana yabakijije urupfu rw'umugenda hano muri Congo no mu Rwanda ikabajyana muri America nomubindi bihugu bikomeye Imana yaritegereje ko mwazavugira barumuna banyu bicirwa nimbeho mumashyamba. 

SOLANGE TUYISHIME AVUGA KUBKORWA BYO KURENGERA ABANA KWISI


Nkuko solande abyivugira yarimpunzi kandi ababyeyi be bari bahangayikishijwe nuko baraza kubatunga nkabana mubuhungiro mubyerekera namashuru cg se ibyo kurya no kubyishuri. Solange ngaho nawe ibaze umuwana umaze imyaka 20 mwishyamba rya Congo. Kuki watureka tukibagirana kubera ibibazo tutazi uwabitangije nuzabirangiza? Ibuka ibintu abana babakobwa bingimbi baba bakeneye nonese ko mwirishyamba nimutatuvugira nkuko mwirirwa muvugira abandi bana hirya no hino kwisi urabona undi uzatuvugira arinde? Niba utatuvugira nkumunyarwandakazi wigeze kuba impunzi kandi uvugira benewabo bari mubibazo cyane twebwe barumuna bawe babakobwa. Ngaho tuvugire nkabandi bana wirirwa uvugira hirya no hinoo kwisi Imana izabiguhembera ko wadukijije umubabaro.

CLEMENTINE UWAMARIYA NA MUKURUWE CLAIRE KURI OPRAH SHOW

Turabasaba ko niba mudashimishijwe nibirimo kutubaho. Ahangaha turabwira Solange TUYISHIMYE MISS GALAXI CANADA 2011 NA UNICEF AMBASSADOR, CLEMENTINE IGIRIBAMBE UMUYOBOZI WA CLEMENTINE SCHOLARSHIP REFUGEE FUND, NA CLEMENTINE UWAMARIYA NA MUKURU WE CLAIRE KO NIBA BADASHIMISHIJWE NAKAGA TURIMO NKABANA BABAKOBWA BIMPUNZI BAVA MUGIHUGU CYABO BAGOMBYE KWITANGA BAKATUVUGANIRA NKABANDI BARI BAGIRA IMPUHWE KANDI BAZI IBIBAZO BYABANYARWANDA TURIMO MURIRI SHYAMBA. 

NGIKI IKIGANIRO BAMWE MUBANYARWANDA BAKOMEJE KWITANGIRA IMPUNZI BAGIRANYE NABARI NABATEGARUGORI MUMASHYAMBA YA CONGO. IYI VIDEO NIYAMAJWI YAFASHWE. NAHO VIDEO IKURIKIRAHO NIYIMPUNZI YUMUNYARWANDA UBA MURI AMERIKA YASUYE IMPUNZI MAZE AZIFASHA VIDEO




VIDEO YEREKANA IMPUNZI ZABANYARWAKAZI BIMPUNZI ZIBA MURI CONGO
TUBAYE DUSHIMIYE ABANYARWANDAKAZI AHO BARI HOSE KWISI BAKOMEJE KUDUFASHA NABANDI BIMPUNZI HIRYA NO HINO KWISI BARI BATAZI KO TUKIRIHO NONE UBU BAKABA BABIMENYE BAKABA BAFASHE UMUGAMBI WOKUVUGANIRA BASHIKIBABO NABARUMUNA BABO NGO NATWE TUBONE AMAHORO NUBUTABERA DUHARANIRA. IMANA IKOMEZE KUBARINDA.

1 comment:

  1. how can i help them i am a musican here in american

    ReplyDelete