Thursday, February 26, 2015

FPR YASABYE LETA YA AFRIKA YEPFO KO YAJYA INEKA KUBANYARWANDA BAHAHUNGIYE IRANGA

Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, bivuga ko Minisitiri w’ umutekano mu gihugu, David Mahlobo yamaganye mu buryo bwose bushoboka, ubujura bw’ amakuru yari akubiye mu nyandiko zibumbatiye ibikorwa by’ ikigo gishinzwe umutekano w’ igihugu.

Faustin Kayumba Nyamwasa ubwo yinjiraga mu rukiko i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, kuwa 21 Kamena 2012 (AFP Photo)


Aya makuru yabonwe n’ ikigo cy’ itangazamakuru cyo muri Quatar, Al Jazeera n’ ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Guardian, atangira gushyirwa hanze guhera kuwa mbere. Akubiye mu nyandiko zo guhera mu mwaka w’ 2006 kugeza mu 2014.

Izi nyandiko zigaragara mo amakuru urwego rw’ ubutasi muri Afurika y’ Epfo rwagiye rugirana n’ inzego z’ ubutasi z’ ibihugu bitandukanye nka MI6 y’ u Bwongereza, Ibiro by’ ubutasi bw’ u Burusiya na CIA ya leta zunze ubumwe za Amerika.

Al Jazeera ari nayo yibye aya makuru, igaragaza uburyo u Rwanda rwagerageje kumvisha Afurika y’ Epfo guperereza ku banyarwanda bahunze ibyaha bya Jenoside n’ abayihakana baba muri Afurika y’ Epfo.

Iyi ngingo yo guhererekanya amakuru ngo yari kongerwa ku masezerano y’ ubufatanye yari asanzwe hagati y’ ibihugu byombi, ku bucuruzi butemewe n’ amategeko, ubujura bw’ amafaranga n’ icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge.

Izi nyandiko zigaragaza uburyo umuyobozi w’ urwego rushinzwe umutekano w’ igihugu, rukurikirana agace ka Afurika yo hagati n’ iy’ Uburasirazuba yanze icyifuzo cy’ u Rwanda, avuga ko bitemewe kandi bitanakwiye.

Al Jazeera ikaba ivuga ko abashinzwe iperereza b’ u Rwanda bashatse kongeraho ijambo “n’ abantu ku giti cyabo” ku ngingo yarebaga amatsinda ashobora guteza umutekano muke.

Ibi Afurika y’ Epfo ngo yarabyanze.

AFP yo ivuga ko u Rwanda mu mwaka w’ 2012 rwasabye ko Afurika y’ Epfo irufasha gukora iperereza ku banyarwanda bahungiyeyo, ariko yanga gutanga ubufasha yasabwaga.

Ubu busabe bwaje nyuma y’ uko General Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ ingabo z’ u Rwanda yari yararashwe agakomereka mu mwaka w’ 2010, ibikorwa Afurika y’ Epfo yashinje inzego z’ umutekano z’ amahanga. Urukiko rwaje guhamya ibyaha abashinjwaga gushaka kwica Kayumba, runavuga ko igitero kuri uyu mugabo cyari cyihishwe inyuma n’ inyungu za politiki.

Undi mugabo wahunze u Rwanda wabaga muri Afurika y’ Epfo, Colonel Patrick Karegeya, we yasanzwe yiciwe muri Hotel, i Johannesburg, muri Mutarama 2014, yanigishijwe umwenda.

Amakuru yashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu kandi agaragaza imikoranire y’Urwego rushinzwe umutekano w’ igihugu muri Afurika y’ Epfo, South African State Security Agency (SSA) n’ urwego rushinzwe ubutasi muri Zimbabwe, Zimbabwe’s Central Intelligence Organisation (CIO), hagamijwe guhanahana amakuru y’ ubutasi ku babangamiye umutekano w’ ibihugu byombi no gukurikiranira imiryango itegamiye kuri leta.

Mu bindi byagaragajwe mu makuru yibwe inzego z’ ubutasi za Afurika y’ Epfo, ni umugambi wo kwica Umuyobozi wa komisiyo y’ umuryango wa Afurika yunze ubumwe, wahoze ari na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Afurika y’ Epfo, Nkosazana Dlamini-Zuma, i Addis Ababa mu mwaka w’2012.

IMIRASIRE

No comments:

Post a Comment