Thursday, February 26, 2015

IMPAMVU GEN BYIRINGIRO AGOMBA GUSHIRA UBWENGE KUGIHE AKAMENYA KO POLITIKI ATARI IGISIRIKALI

BY NKUBIRI BIDERI

Mfashe uyu mwanya wokugirango mvuge kukibazo cya FDLR nabumwe mubuyobozi bwabo murwego rwo kubagira inama nkumunyarwanda ubakunda knadi wiyemeje kubashigikira muburyo bwose. Dore impamvu mfite uburenganzira bwo kuvuga kumiyoborere ya FDLR nkundi munyarwanda wese uyiyumvamo kandi akaba anafite uburenganzira bwo kuvuga kuri politiki ya FDLR. Navuye mu Rwanda muri 1994 ndumwana wimyaka 6. Nkaba umunsi wanyuma navuye murugo rwa data aho bitaga bwisige ari mu Gicurasi 1992. Narahunze njyana nababyeyi banjye za ahahoze commune GITUZA. Aho nahabaye igihe gito ubwo ababyeyi banjye bimukiraga za MURAMBI. Aho niho twavuye bwanyuma Inyenzi Nkotanyi ziturasa. Narakomeje nbabyeyi tujya aho bita za Karongi. Aho twahavanywe namasasu yumwanzi FPR Inkotanyi bamaze kuharasira oncle RUTAGUSHA AMIEL. Ubwo twarakomeje tunyura iya BICUMBI-NGENDA tuba twibonye muri Gitarama. Ubwo tuva mugihugu tuza gutura munkambi ya KASHUSHA Quartier 11 i Bukavu. Aha twaje kuhava nyuma ubwo Umwanzi Inkotanyi zongeye gutera nuko tujyanirana nabasirikali baturindaga amasasu ya FPR turagenda tugarukiraa ho bitaga za AMISI. Nyuma twerekeza iya Masisi turikumwe nizindi Mpunzi. Papa we baje kumwicira aho bitaga za HONGO. Yishwe na FPR aruko asubiye inyuma agiye kuzana nyina warumukecuru utalimo gushobora kwirukanka nkatwe.
ABAHUTU BISHWE NA FPR MURI CONGO
THESE ARE HUTU PEOPLE MASSACRED BY THE RWANDAN PATRIOTIC FRONT OF KAGAME


UBUZIMA BWA MASISI


Twaje kuba Masisi igihe kirekire tubana na FDLR. Yaradufashije muburyo bwose bushoboka. Yaraturwaniriye ndetse abenshi mubantu bacu bahasiga ubuzima. Twakoze ibishoboka byose kugirango turebe ko twaba muri Congo mumahoro. Ariko iyo tutaza kugira FDLR akacu nanjye kaba karashobotse. Ibyo rero umunyarwanda wese wumuhutu ufite ubwenge yagombye gushimira intwari zacu izitangiye abanyarwanda cyane cyane twebwe bo mubwoko bwabahutu guhera za 1990 kugeza nanaya magingo FDLR ikomeza kwitangira abanyarwanda igitambo cyamaraso. Twese turabakunda. Mumwaka wa 2009 nabashije gutaha. bwo Mama yaramaze kuba umukecuru. Twagarutse mu Rwanda dusanga aho twari dutuye hose nabaganda bahatuye. Ubwo byabaye ngombwa ko tuza hano mumugi i Kigali kgo nshakishe ndebeko naherekeza maam muzabukuru. Ariko ubwo twagiye iwacu i BWISGE ntakintu nakimwe kidukomokkaho twigeze tubona. Inzu yacu bari barayihaye bahindura amadirisha amarangi nibindi byinshi. Ubwo tubibonye gutyo twaracecetse kuko umuryango wa AFANDE niho wari waraje gutura. Muri make ibi maze kuvuga binnyemerera kuvuga kuri FDLR nubuyobozi bwayo.
ABARWANYI BA FDLR 


UBUYOBOZI BWA FDLR CYANE CYANE UBUREBANA NA POLITIKI


Ntabwo ndibuze gutinda mumakoni. Ndagirango mvuge icyanzinduye. Ubuyobozi bwa FDLR bwa politiki bwagiyeho kubera amaburakindi. Abari abayobozi bayo ba politiki bakoreraga mubihugu byinhi byiburayi bari bamaze gukoranyirizwa kubera ubucabangatanye bwa  Kagame na Amerika. Abesnhi bali bamaze gufatwa abandi ntangufu bagifite. Ubwo nibwo Bwana Gen Byiringiro Victoir yaashe uwo mwanya kugirango azibe icyuho. Ubwo nubutwari kandi twese turabimushimira. Yazibye icyuho bikomeye kandi abantu bose babanyarwanda twibona muri aba bagabo turabibashimira.


Ariko ntawabura kuvuga kukibazo cya Gen Byiringiro kubera ubushishozi bukeya agira muri politiki ya FDLR. Ibi bibazo byo guterwa na FARDC ntawashidikanyako GEN BYIRINGIRO alimo kubigiraho ibibazo kubera kwishira mubintu byimana cyane aho gukina politiki. Ikindi kandi uretse kuba yumva ko Imana ariyo izava mwijuru maze ikarangiza intambara ya FDLR na FPR uyu mugabo afite andi makosa agomba gukosora. Kuba yumvako ibintu byose bijyanye na FDLR byaza politiki bigomba kurangizwa nkuko abyifuza nikibazo gikomeye cya politiki akaba anaricyo gikomeza gutuma abana besnhi babanyarwanda bakomeza gupfa. Urugero uyu mugabo ntabwo abona ko yafatiwe ibihano byo kugenda ko uretse muri Congo ntahandi ashobora kujya. Ariko ubwo umuryango wa SAN EGIDIO washakaga ko abantu bahagarariye FDLR bajya mumishikirano mugihugu cy Ubutaliyani uyu mugabo yarakamejeje ngo agomba kujyayo byange bikunde ngo nimba atagiyeyo ntizitekwa. Ese Byiringiro ni FDLR na FDLR ni Byiringiro? Ibyo bintu byababaje abantu benshi cyane halimo nabaterankunga ba FDLR kubera akaduruvayu uyu mugabo Gen Byiringiro yateje mubantu balimo gufsha FDLR ngo ijye mumishikirano mu burayi. Iyo myifatire idahwitse ya Gen. Byiringiro yuzuyemo ubunyeshyamba ikabura ubushyishyozi bwa politiki nanibyo bikomeje guteza ibibazo byinshi mukarere kuburyo abantu babura ukuntu bashigikira FDLR mugihe abayihagarariye muri politiki barangwa nubuhubutsi no kubura diplomacy. 
FDLR


ICYO ABANTU BO MURI FDLR BAGOMBYE KUMENYA KUBIJYANYE NA POLITIKI

Bwana Gen Byiringiro Victor nagirango nkugire inama nkumuntu ugukunda kandi ukunda ubwitange wagize bwo kurwanirira abanyarwanda. Ntagushidikanya ko FPR imaze kubutegetsi hano mu Rwanda imyaka 20 kuberako ishigikiwe nabanyamerika. Mubyukuri u Rwanda turi iminyago ya Amerika. Ariko ibyo ntibyagombye kuba ikibazo ngo twongere tumare indi myaka 20 mumashyamba nomubuhungiro. Igihe tugezemo nicyo gukoresha ijambo rivuga ngo "MULI POLITIKI NTAMWANZI WITEKA UBAHO HABAHO INYUNGU GUSA." Muyandi magambo there is no perment enemy, there is permanent interests. Ibi bishatse kuvugako abahutu babahezanguni nabatutsi babahezanguni bo muri FDLR na RNC baavugako badashobora narimwe gukorana kugirango bahirike ingoma ngome ya FPR ari ibicucu. RNC na FDLR bafite ibytumye bahunga bitandukanye. FDLR igizwe nabantu bahunze ubutegetsi bwa FPR yaje yica abantu guhera muri 1990. Bamwe mubagize RNC bali mubantu bicaga abahutu hirya no hino mu rwanda no muli Congo. Ariko byageze nyuma politiki igera igihe cyayo abo bagabo bo muli RNC bakubitwa ibiti na Kagame ndetse nibareba nabi azabaca amajosi ntashiti. RNC ntacyayikiza kindi uretse kwifatanya na FDLR. Bimwe Kayumba yirirwa avuga ngo ntahuje ideology na FDLR namateshwa kuko natindiganya muminsi mikeya tuzaba tulimo kumusomera misa yanyuma. Kwifatanya na FDLR nibyo byamwongerera iminsi yo kurama. FDLR nayo cyane cyane abantu begamiye kuri Gen. Byiringiro bavuga ngo ntabwo bakwifatanya nabatutsi bo muri RNC ngo kuberako batwishe bakatwicira abana nababyeyi ntacyo bikivuze. Icyiza nuko ikibazo cya Kagame cyabonerwa umuti mumaguru mashya naho abantu bo muri FDLR bamaze gukurakura bashobora kutazaha uru rwanda nibareba nabi kuko iminsi irabashushubikanya.
UMUSAZA WAKOMEREKEJWE NA GAFUNI KA FPR


BYIRINGIRO NABAMUSHIGIKIYE BAGOMBA KWEMERA GUKORANA NA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN MURI CPC IBINDI BIKAZAZA NYUMA

Ntagushidikanya ko Twagiramungu yahemukiye abanyarwanda kandi nawe atisize. Nanubu abaganira nawe bavugako abyicuza nibimwe nyine inzira itabwira abagenzi. Twagiramungu yatanze u Rwanda aruha abatutsi abizi kandi abireba ngo ari muri gahunda yo guhorera sebukwe. Aha ngaha tubibutse ko uyu mugabo ari umukwe wa Kayibanda Gregoire. Yashakaga gukora ibishoboka byose maze ngo ababaze Habyarimana nibiba ngombwa anamwice ariko abe ahoreye sebukwe wishwe ningoma ya Habyarimana Juvenal. Kubera ubugome ninda nini bye byatumye anafata abahutu bimpumyi abajyana kumurindi kujya gukina ninyenzi anazifasha kwinjira mugihugu aho yabwiye abantu bamushigikiye kujya bahisha inyenzi. Bwarakeye biraba ubwo u Rwanda ruba rurafashwe abari abana tuba twibonye inyuma yigihugu. Ariko ntibyatinze incyonkundira inyenzi nagiye kumva numvise ngo nawe yagiye gufata ubufu munkambi zo muburayi. Ibindi namateka. Nziko ubu yumvise.

Noneho aho bigeze ntagushidikanya ko wundi muntu wumunyapolitiki mu Rwanda dufite suheshe aakanguhe kandi abanyamahanga bakwizera wagombye gufatanya na FDLR mugusobanura ibibazo byabanyarwanda. FDLR ifite imbunda nabaturage ariko ibyo ntibihagije gufata igihugu iyo biba ibyo ubu FPR iba yarasubiye iwabo. Politiki ningenzi cyane cyane ko FDLR iregwa kuba igizwe nabantu bakoze genocide. Twagiramungu nabandi banyapolitki bashira mugaciro nka Paulin Murayi nigice kimwe cya FDU-Inkingi byafasha gusobanura ko FDLR igizwe nabana batarengeje 25 yamavuko kandi bashka gutahuka iwabo. 

Gen. Byiringiro nabamwegamiyeho bagombye kumenyako FDLR atari umutwe wabantu bamwe ahubwo ari umutwe wabanyarwanda bose. Nibyo harabagenzwa na twinshi nkuko twakomeje kubibona ariko ntacyizere gihari no gukorana bibragora. Ndabona hari akajagari muri FDLR nandi mashyaka yapolitiki. FCLR na CPC nibyo bilimo kudindiza poliki nyarwanda. FCLR ya Byiringiro yagombye guca make igaha umwanya CPC maze abanyarwanda tukayihanga amaso tukareba icyo izageza kubanyarwanda. Kagame atinya CPC kurusha uko atinya FCLR kuko azi neza ko ntaho Byiringiro azayigeranya surtout ko azi neza Byiringiro atemerewe kurenga umupaka wa Congo cg se wa FDLR. Narangiza mbwira Gen. Byiringiro akawamugani wa Mutima Muke wo mu Rutiba.

Gen. Byiringiro nabandi bantu bamujya mugutwi bagomba kureka ubuhezanguni bwabo bakemera gukorana nabandi. Ibyo byonyine nibyo bizarinda abana bacu bakomeza kwicirwa mumashyamba. Ikindi nuko koroherana no gukina politiki aribyo byonyine bizatuma FDLR ikomera kurushaho kandi igacura abanyarwanda.

2 comments:

  1. @Karisimbi online group:
    Ariko uwo Twagiramungu mukomeza gutsindagira kuri FDLR ni muntu ki?
    Niba afite ingufu cyangwa yemerwa na benshi yarwanyije leta ya FPR ku giti ke ariko mukareka gutesha umutwe abandi baba abanyepolitiki, abasilikare ndetse n'abaturage badakeneye kugendera mu macenga y'urukwavu?

    ReplyDelete
  2. Respect and I have a swell proposal: House Renovation Designer Near Me cost for second story addition

    ReplyDelete