Friday, February 20, 2015

MURWANDA UMURYANGO FPR WIBIYE AMAJWI ABAKOBWA RUSHAKA KO BAHAGARARIRA URWANDA MUBWIZA

BY BYARUHANGA ASSIEL

Muri iyi minsi mu binyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda hakomeje kuvugwa iyibwa ry’amajwi yo muri Miss Rwanda 2015 (online voting). IBI kandi bikaba biri mumugambi wa FPR wo kwambika ikamba abakobwa ishaka ikurikije ibintu bitatu byingenzi. Icyambere uwo mukobwa agomba kuba atari UMUHUTUKAZI kuko leta ya Kagame ntabwo ibona abahutu nkabanyarwanda ahubwo interahamwe zikwiye guhingira abatutsi gusa. Ikindi nuko uwo muntu naho yaba ari umututsikazi agomba kuba adafitanye isano rya hafi nabatutsi badakunda ubutegetsi bwa FPR bakaba bibumbiye muri RNC. Icyagatatu nuko uwo mukobwa uzaba miss Rwanda agomba kuba atava mumuryango ukennye kugirango najya muri mission yoguhagarira u Rwanda hanze atazigumirayo.

DORE ABANYARWANDAKAZI BIBIWE AMAJWI NA FPR
Ibi bintu rero byiyiba ryamajwi mugihugu kigenzura ibintu byose ndetse numwuka abanyarwanda bahumeka ntabow amajwi yakwibwa leta ya FPR itabizi. Niyo mpamvu mugihugu hose abantu batangajwe niri yiba ryamajwi kubera uburyo abantu bakomeje kugenda babona amajwi ya bamwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015 yongera mu buryo budasobanutse.   Nubwo bwose banyiri gutegura iki gikorwa bahakanye ko habayeho kwiba amajwi, banyiri kubikora bo ntibabura kubyigamba uko bwije n’uko bucyeye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Abesnhi muri banyirikubikora nabasore bo muri FPR bize ibyaza computer mubihugu byo hanze bakaba banategurwa mukugirango bazabashe kwibira amajwi ingoma ya FPR mumatora ateganywa murmyaka ibiri. Nkuko navuze impamvu zirimo kubibatera halimo no kuba balimo barimo kwitoza uko bazibira amajwi abatutsi niharamuka habaye uwkiyamamaza.

Nimururwo rwego ibinyamakuru byacu byibumbiye muri KARISIMBI ONLINE byabashakiye gihamya zerekana ko amajwi yibwe ndetse n’ubutumwa bwagiye butangwa na bamwe mubabikoze barimo bigamba kuberako bazi neza ko bahagarikiwe na FPR murubwo bugizi bwa nabi.   Ubundi umuntu wambere washyize ahagaragara uburyo wabasha kwiba amajwi muri Miss rwanda yavuzeko yabikoze mu rwego rwo kureba niba bishoboka ko ntamuntu yari agambiriye kongerera amajwi akaba yarakoze video yerekana ko akoresheje machine yari afite ubushobozi bwo gutora inshuro 20 mu munota 1 gusa bisobanuye ko mu isaha yashobora gutora inshuro 1200 mu gihe umuntu usanzwe we ashobora gutora inshuro 20 gusa mu isaha yose.  Ibi rero byerekanye neza ukuntu Kagame yatowe 95% muw 2010 kandi byerekana neza uburyo ingoma yabatutsi bibumbiye muri FPR bamaze kwitegura bidasanzwe mukuziba amajwi muburyo bunyuranye nuko bayibye muw 2003.

Dore video yerekana uburyo kwiba amajwi bishoboka: 



Mu mibare yakoze akaba yarasanze umuntu afite abantu batanu gusa biyemeje kumutora muri ubwo buryo yakoresheje yagira amajwi 120 000 mu masaha atanageze kuri 20. Muri test yakoze mu rwego rwo kwemeza ibyo avuga yongeye amajwi ya Keza Joannah na Munotiwase Flora.   Nyuma y’uyu rero hakaba haragiye hagaragara kwiba amajwi ku buryo butangaje aho nko Kuwa kabiri mu gitondo amajwi ya Ihozo Sabrina yiyongeye mu buryo budasanzwe aho mu minota 3 gusa yiyongeye yeho amajwi arenga 10 000. Ibi kandi ntibyababaje abanyarwanda bamwe gusa nkuko nabibabwiye abahutu bo ntibakibarwa mururu rwanda rwabase nabasekuruza. Kuko uretse nokuba  ibi byababaje abantu batari bake. Kuko nubwo abahutukazi bo bakuwe mwirushanwa rugikubita kumategeko yabatutsi babahezanguni batifuza kumva umuhutukazi ahagarira urwanda, abandi bababajwe nuko nabatutsikazo byagaragaragako bagombaga gutorwa bahigitswe inyuma maze bakabashira inyuma mwitora nyuma yuko FPR yakomeje kubibira amajwi.

Abenshi mubanyarwanda bahise babonako niyo bagira gute batakwigera bahangana n’abafana ba Sabrina.   Si Sabrina wenyine kuko na Kundwa Doriane nawe yakomeje kugenda avugwaho kwibirwa amajwi, ibi rero byarakaje abandi bantu nabo basobanukiwe iby’ikoranabahunga bahita bafata icyemezo cyo kongera amajwi ya Mutoni Jane wari uwa nyuma afite amajwi 550 gusa baramwongerera bamuha amajwi arenga 32 000.  

Kubera ako kababaro rero abafana bose bagiranye. Amanota yakomeje kwiyongera kubwinshi abantu bibira ababo muburyo bwose. Twizereko aba bahuzamugambi bazanawuhuza muri 2017 ubwo FPR na Kagame bazaba bashaka kwiba amajwi kugirango abatutsi bakomeze bategeke abana bo kuri gakondo? IMPUZAMUGAMBI muzabe maso.

No comments:

Post a Comment