Bwana ijwi rya rubanda ndabona ulimo uharabikana niba radio
yawe twese twumvaga twishimye itangiye kubura umurongo wa programming. UZINEZA KO NKUNDA KUMVIRIZA IBIGANIRO BYAWE. Byaba
bibabaje cyane. Sinzi impamvu ushaka guharabika bwana akishuri. None se imyaka
20 ishize mubwira abanyarwanda ko muzababohoza yageze kuki. Ulibuka uburyo ingabire yitanze akaza hano murwanda ashaka
ngo gukora politiki yamahoro?none se arihehe? Ijwi rya rubanda ryaje
abanyarwanda barikeneye. Ariko nirita umurongo rigatangira kuvuga ibintu
biterekeranye byokwijundika abantu kugiti cyabo ntabwo bizadushimisha. Nawe se
niba akishuri ashatse gushinga umutwe wingabo akaba anabifitiye plan bikubabaje
iki? Ikindi wavuzeko umwami kigeli ngo agenda yiyita umwami wurwanda. Niba koko
ukiri ijwi rya rubanda nkuko wari watangiye ubitangaza nkurikije programming
yawe. Wagombye guha umwami amahoro akiyita uko ashatse. Ikintu muziho nubwo
nkili muto nkaba muzi munyandiko gusa. Ntabwo yabonye umwanya wogukandamiza
abahutu. Yatorongeye akiri muto cyane. Birashoboka kugirango ukomeze ubi ijwi rya
rubanda without subjective reporting? Kuramo individual emotions ntabwo
biberanye nitangazamakuru. Ha abantu bose urubuga yewe na bwana kagame nashaka
ko umuha ijambo uzalimuhe maze ureke abanyarwanda bishungurire ilikwiriye.
Harikintu giherutse kunshimisha nko kumva ko umwami afite radio itari virtual
izajya itangariza ibiganiro byayo murwanda muminsi yavuba. Ayo namajyambere
muli politiki nyarwanda. Mubitere inkunga namwe mumusabe kujya muvugira kwiyo
radio kgo abanyarwanda badafite ububashya bwo gukoresha internet bamenye icyo
mugambiriye naho kwirirwa mukinira kuri net gusa ngo mushaka kubohoza
abanyarwanda nugusetsa imikara. Hano murwanda nibake bafite amahirwe yo kubona
internet ariko kigeli ati ibyo ndabizi reka mbashirireho radio abanyarwanda bose
bakumva.
No comments:
Post a Comment