Wednesday, August 28, 2013

IJWI RYA RUBANDA NIRIKOMEZE RIBE IJWI RYABANYARWANDA AHO KUBA IJWI RYA SIMEON

Bwana ijwi rya rubanda ndabona ulimo uharabikana niba radio yawe twese twumvaga twishimye itangiye kubura umurongo wa programming. UZINEZA KO NKUNDA KUMVIRIZA IBIGANIRO BYAWE. Byaba bibabaje cyane. Sinzi impamvu ushaka guharabika bwana akishuri. None se imyaka 20 ishize mubwira abanyarwanda ko muzababohoza yageze kuki. Ulibuka uburyo  ingabire yitanze akaza hano murwanda ashaka ngo gukora politiki yamahoro?none se arihehe? Ijwi rya rubanda ryaje abanyarwanda barikeneye. Ariko nirita umurongo rigatangira kuvuga ibintu biterekeranye byokwijundika abantu kugiti cyabo ntabwo bizadushimisha. Nawe se niba akishuri ashatse gushinga umutwe wingabo akaba anabifitiye plan bikubabaje iki? Ikindi wavuzeko umwami kigeli ngo agenda yiyita umwami wurwanda. Niba koko ukiri ijwi rya rubanda nkuko wari watangiye ubitangaza nkurikije programming yawe. Wagombye guha umwami amahoro akiyita uko ashatse. Ikintu muziho nubwo nkili muto nkaba muzi munyandiko gusa. Ntabwo yabonye umwanya wogukandamiza abahutu. Yatorongeye akiri muto cyane. Birashoboka kugirango ukomeze ubi ijwi rya rubanda without subjective reporting? Kuramo individual emotions ntabwo biberanye nitangazamakuru. Ha abantu bose urubuga yewe na bwana kagame nashaka ko umuha ijambo uzalimuhe maze ureke abanyarwanda bishungurire ilikwiriye. Harikintu giherutse kunshimisha nko kumva ko umwami afite radio itari virtual izajya itangariza ibiganiro byayo murwanda muminsi yavuba. Ayo namajyambere muli politiki nyarwanda. Mubitere inkunga namwe mumusabe kujya muvugira kwiyo radio kgo abanyarwanda badafite ububashya bwo gukoresha internet bamenye icyo mugambiriye naho kwirirwa mukinira kuri net gusa ngo mushaka kubohoza abanyarwanda nugusetsa imikara. Hano murwanda nibake bafite amahirwe yo kubona internet ariko kigeli ati ibyo ndabizi reka mbashirireho radio abanyarwanda bose bakumva.

No comments:

Post a Comment