BYAKUWE MURI SHIKAMA YE. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga MUTAKWASUKU Ivona yagiye
gushyinguza Sebukwe BINEGO mu cyubahiro, FPR imutegeka kumusubiza mu
muringoti yamwiciyemo i Shyogwe mu 1994 ahubwo imutegeka gutaburuza
MBONYUMUTWA Dominiko no kumuhambisha mu irimbi rusange mu Cyakabiri ngo
yegere ABAPARIMEHUTU yayoboraga atarapfa!!! None MUTAKWASUKU Ivona
yirirwa yigisha gahunda ya NDUMUNYARWANDA !!!!!!
|
Meya wa Muhanga, Mutakwasuku Y. |
Muri
SHIKAMA twiyemeje kubagezaho ukuri kose ku buzima bw’abanyarwanda
n’amateka babayemo / twabayemo kuko ntaho wahungira amateka. Dufite
byinshi byo kubasangiza kandi byose bigakorwa ku nyungu z’u Rwanda rwose
kugira ngo duce burundu akarengane bamwe bagirira ku bandi.
Hari
abajya bagira ngo u Rwanda ruyoborwa n’abantu nyamara atari byo. Ni
abantu biyemeje gukandamiza no kurenganya abanyarwanda bo mu gice kimwe
kandi bigakorwa kuri gahunda yizwe, yasesenguwe, yateguwe kandi ku buryo
nta wemerewe kugira icyo abihinduraho nk’aho aribo kamara. Iki nicyo
tudashaka muri SHIKAMA.
Nk’uko
tutahwemye kwerekana ko gahunda ya NDUMUNYARWANDA igamije kumvisha
bamwe abandi ikabazamura hejuru cyane y’umurongo fatizo w’ubuzima ibi
kandi bikaba byarateguwe mu rwego rwo gukomeza gutesha agaciro
abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw’abahutu.
Ibi
kandi tuvuga ntabwo biva ku busa cyangwa ibihimbano kuko dufite ingero
uruhuri tuzajya tubagezaho uko tuzajya tubona umwanya. Izo ngero kandi
zerekana mu buryo butaziguye ukuntu abahutu bambuwe uburenganzira bwose
ku ngoma ya Kagame mu Rwanda rwababyaye mu gihe batigeze basonerwa
inshingano n’imwe isabwa buri mwene-gihugu nko gutanga imisoro,
kwishyura ubukode bw’ubutaka,....
Nk’uko
nabivugaga mu kanya, uyu munsi tugiye kubaganirira ku rugero ruteye
agahinda rwerekana ko NDUMUNYARWANDA ari nk’ikigirwamana cy’abatutsi ku
ngoma ya Kagame ikaba na Nyamunsi ku Bahutu bose nta n’umwe uvuyemo.
Urwo
rugero ni ibyabaye ku muyobozi w’Akarere ka Muhanga mu bihe bya vuba
ahangaha. Uko byamugendekeye ni uko yagiye gushyinguza Sebukwe witwa
BINEGO utuye i Shyogwe hafi yo kwa KANKAZI maze kuko ari umuhutu FPR
ikamuha gasopo ikamutegeka kumusubiza mu muringoti bamujugunyemo.
|
Intwari Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa |
Amaze
gutegekwa kongera kumutaba mu muringoti ahubwo bamutegetse gutaburuza
MBONYUMUTWA wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda
bamutegeka kujya kumuhamba mu irimbi rusange hamwe n’abandi baturage ngo
asange ABAPARIMEHUTU bene wabo abegere bya hafi.
Uyu Mbonyumutwa yari ashyinguwe mu Mujyi rwagati wa Gitarama aho abaturage bakunze kwita kuri Sitadi ya Demukarasi imbere y’amaduka y’abahinde.
Akaba yarataburuwe mu gicuku kandi atabururwa n’abanyururu bari
bafungiye muri gereza ya Gitarama ku mategeko Mutakwasuku yari yahawe na
FPR.
Mutakwasuku ni nde ?
Mutakwasuku
ni umuyobozi w’Akarere ka Muhanga. Aka Karere ka Muhanga ayobora
kabumbiye hamwe izahoze ari Komini za Nyamabuye, Rutobwe, Nyakabanda,
Nyabikenye, Bulinga, na Mushubati. Mutakwasuku niwe wasimbuye uwitwaga
MANISHIMWE Samuel wari watanzwe na Senateri MUNYABAGISHA Valens ngo aze
ayobore aka Karere gafite ibiro byako mu Mujyi rwagati wa Gitarama.
Uyu
Samuel MANISHIMWE yaje kwerekana ko nyakibi atarara bushyitsi niko
gusindira mu kabari i Gitarama ajya kuzamura amajipo y’abakobwa
batangaga inzoga mu kabari kandi ubwo yari amaze nk’amezi make abaye
Meya niko guhita yubikirwa imbehe. Mutakwasuku icyo gihe yakoreraga
umushinga witwa LWF (Lutheran World Federation) i Gitarama.
Uyu
muyobozi w’Akarere ka Muhanga avuka i Nyange mu Karere ka Ngororero.
Umugabo we yitwa RUTAYISIRE akaba ari umuhungu wa Binego ukomoka i
Shyogwe. Uyu Binego mu bana yabyaye harimo na MUKASINE Marie Claire
wigeze gutegeka SONARWA imyaka myinshi cyane i Kigali ayibereye
umuyobozi mukuru.
|
Mukasine Mariya Kalara |
Uyu
MUKASINE Marie Claire yanabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri
y’ibikorwa-Remezo (MININFRA) ku bwa Minisitiri enjeniyeri Vincent
KAREGA. Ubu Mukasine yagizwe umusenateri mu nteko ishinga amategeko ku
Kimihurura. Ubwo ni ukuvuga ko MUTAKWASUKU Yvone umuyobozi w’Akarere ka
Muhanga ari muramukazi wa Senateri MUKASINE Marie Claire kuko nyine
umugabo we ari musaza wa Senateri Mukasine.
Mbonyumutwa yarashinyaguriwe
Ubwo
FPR yateguraga umugambi mubisha wo gushinyagurira umurambo wa
Mbonyumutwa basabye Mutakwasuku Yvone gutegura uko icyo gikorwa
cyizagenda. Meya Mutakwasuku yahise ategeka ko Mbonyumutwa atabururwa
n’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri Gereza ya Gitarama kandi
bigakorwa mu gicuku kiniha kugira ngo abaturage batababona.
Ikibazo
rero cyaje kuvuka ubwo barimo bacukura ngo bamutaburure bamujyane mu
cya Kabiri mu mva rusange ishyingurwamo abaturage basanzwe. Ku isaha ya
saa munani z’ijoro nibwo abanyururu batangiye gutaburura Nyakubahwa
Mbonyumutwa. Muri icyo gikorwa kigayitse bahuye n’imbogamizi ikomeye.
Ubwo bacukuraga bari bamurikiwe n’imodoka ya Gereza ya Gitarama itwara
abagororwa n’imfungwa.
Bahuye
na Beto ikomeye cyane yari ikikije isanduku ababiligi bamuhambyemo
bafatanyije n’abanyapolitiki bariho icyo gihe ashyingurwa noneho
kuyimena irabananira ibabera ibamba. Muri iryo hurizo rikomeye, ryateje
impaka n’ibibazo kuko FPR yari yahaye Meya Mutakwasuku amabwiriza ko
isaa kumi za mu gitondo bagombaga kuba barangije kumutaburura no
kumushyingura mu cyakabiri mu irimbi rusange.
Bwaje
rero kubacyeraho batarabasha kumena cyangwa gushwanyura iyo beto
yabumbwe n’ababiligi. Muri uko kwibaza icyakorwa bubacyereyeho,
abaturage bazindutse bigiriye mu mirimo yabo isanzwe barababonye bagwa
mu kantu inkuru ikwira Gitarama yose ityo mu gihe batashakaga ko
imenyekana.
Umugambi
wari uwo kumwiba bakamujyana mu irimbi noneho abaturage bakazarabukwa
imva irangaye kuri Stadi ya demukarasi noneho FPR ikazakwirakwiza ko
abantu batazwi baje bagashimuta Mbonyumutwa ninjoro kuko mu banyururu
bamutaburuye nta wari kuzabona uko atangaza ayo makuru y’uko byagenze.
FPR ntiyemera ubwigenge u Rwanda rwabonye ku italiki 01 Nyakanga 1962
Kuba
ngaruye ikibazo cy’ubwigenge si uko nkunda guhembera inzangano cyangwa
kuzura akaboze ahubwo ni uko iyi NDUMUNYARWANDA nise nyamunsi y’ABAHUTU
bose ibatesha agaciro ikagera no ku bapfuye utaretse n’abakiriho.
MBONYUMUTWA ni umwe mu baharaniye ubwigenge bw’u Rwanda kandi afite
umwanya we ukomeye mu mateka y’u Rwanda ku buryo n’ibikorwa
by’ubushinyaguzi bitayahindura.
Nyuma
baje gusubika igikorwa bajya kubanza gushaka imitarimba na za cies a
metaux zo gukeba iyo beton yari imukikije babirangiza ku munsi wa
kabiri. Kubera ko byari byabaye ikibazo muri Gitarama bahise bategeka
Mutakwasuku ko ahagarikira ishyingurwa rye mu irimbi rya rusange riri
ahitwa mu Gahondo ku muhanda mukuru wa Kigali-Butare nko kuri 1Km uvuye
ku biro by’Akarere ka Muhanga usubira i Kigali.
Mu
ijambo Kagame yigeze kuvuga umunsi umwe, yavuze ko nta bwigenge u
Rwanda rwigeze rubona. Ibi nabyo bikaba atari byo kuko kuba abatutsi
barahunze bakajya mu mahanga bidasobanura ko igihugu cyitabonye
INDEPENDENCE.
Nanjye
nemera rwose ko byari kurushaho kutubera byiza iyo duhabwa UBWIGENGE
tukabusangira twese nta mwenegihugu n’umwe umeneshejwe ariko kuba
bitarashobotse bagahunga ntabwo abatarabigizemo uruhare nka twe twavutse
nyuma y’impinduramatwara ya 1959 , ntitugomba kubiryozwa ngo twigishwe
amateka avuga ko nta bwigenge bwabayeho.
Ibi
mbivuze kuko u Rwanda rutazongera kumanura ibengera ry’ababiligi
cyangwa iry’Abadage ngo ruzamure iry’abanyarwanda. Ntibishoboka.
Ntibizongera kubaho mu mateka byabaye rimwe rizima. Kagame rero
kutabyemera mbona yibabariza umutima n’umutwe ku busa budafite icyo
buzamwungura
Mutakwasuku yavuze ijambo azabazwa n’amateka byanze bikunze!!!
Nk’uko
nabivugaga inkuru yabaye kimomo iza no kugera kuri BBC. Iyi Radiyo
y’abongereza yagiranye ikiganiro na Meya wa Muhanga Madamu MUTAKWASUKU
Yvonne kugira ngo asobanure impamvu bataburuye intwari ya demukarai
kandi bikaba byarakozwe mu gicuku ababikoze bamurikiwe n’amatara
y’imodoka za gereza ya Gitarama.
Mu
Rwanda dufite abantu batazi kuyobora kandi bishongora imitwe yabo irimo
ubusa. Mu bagiye bavuga amagambo yuzuyemo urwango rumwe rwageze mu
maraso cyangwa se abavuze ibyo byanze bikunze bazishyuzwa / bazaryozwa
n’amateka cyangwa batangiye kubiryozwa nababwiyemo MUGESERA Leon na
MUGESERA Antoine.
Muri
SHIKAMA twigeze kubandikira inkuru twasesemguye isobanura ko MUGESERA
Leon yavuze ngo: “Abatutsi bose tuzabanyuza muri Nyabarongo tubasubize
iwabo muri Abisiniya muri Etiyopiya” yabivuze mu 1993 none ubu arimo
kuyacekwa mu bucamanza bwa Kagame ku Kimihurura kandi n’ubwo arimo
gusaza imigeri ntazarutsinda kuko iryo jambo yararivuze abaturage bose
bamwumva kandi hari ku manywa.
Muri
iyo nyandiko ndende twari twabateguriye kandi twababwiyemo ukuntu
ubanza izina MUGESERA zrishobora kuzasiga umurage mubi mu Rwanda kuko na
bazina we MUGESERA Antoine we yagize ati: “ABANA BARAKUBAGANYE BARASA
ABASENYERI, IBISONGA BYABO, ABAPADIRI, ABAFURERE, ABABIKIRA NA SHEJA
Richard i GAKURAZO” Uyu MUGESERA Antoine nawe byanze bikunze umunsi
umwe uzagera amateka abimuryoze kuko bidakwiye!!!
Kubera ko FPR yari yamaze kuroha Meya Mutakwasuku mu mutego wa politiki atabashije gusobanukirwa yasubije BBC ati : “Twamutaburuye
tumuvana mw’iriya sitadi tumujyana mu irimbi rusange kugira ngo ajye
kwegera abo yahoze ayobora akiri Minisitiri w’Intebe”
Umuyobozi
w’Akarere ka Muhanga Madamu MUTAKWASUKU Yvonne ufite impamyabumenyi ya
Kaminuza mu ishami ry’imibanire y’abantu SOCIOLOGY / SOCIOLOGIE yakuye i
Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari UMUHUTUKAZI ukomoka i
Nyange nk’uko nabivuze, iyi mvugo ye yuzuyemo ubugoryi, ubuswa,
kudateganyiriza ejo hazaza, kutiyubaha no guhubuka bikabije.
Dusesengure: Mbonyumutwa asange abo yahoze ayobora!!!:
Ikintu cyambabaje kandi kikanababaza abanyarwanda bose bashyira mu
gaciro kandi bakunda u Rwanda, ntibyumvikana kandi ntibishobora no
kumvikana ukuntu umuntu wapfuye yajya kuyobora abandi bapfu mu irimbi.
Icya
kabiri, umuntu wabaye umuyobozi agaharanira ko igihugu bihabwa
ubwigenge si byiza kumuhindura agatobero no kumukina ku mubyimba kuko
aba agomba kubahwa. Ikosa rya gatatu byari kuba bizima iyo n’abandi
bahutu bose bapfuye bishwe na FPR nabo batabururwa bagashyingurwa mu
cyubahiro.
Icya
kane ni uko kumutaburura mu gicuku uboshye umujura cyangwa undi
bidakwiye gukorwa na Leta igendera ku mategeko izi umuco n’amategeko
agenga uko abakiriho bagomba kwitwara ku babo bapfuye.
Icya
gatanu ese Mutakwasuku n’ubwo yaba yararoshywe na FPR yumva koko mu
irimbi haba ubuyobozi bwo mu buhe bwoko ko twize amoko menshi yo
kuyobora no kuyoborwa?
Icya
kane ni uko mu masezerano cyangwa imihigo Mbonyumutwa Dominiko
yagiranye n’abanyarwanda mbere y’uko apfa atigeze abasezeranya ko namara
gupfa bakamusangayo azakomeza kubayobora nk’uko yabayoboraga akiri
imusozi.
Ikindi
kinanabaje bikabije ni ukuntu uyu muyobozi w’Akarere ka Muhanga yagiye
gutaburuza Sebukwe BINEGO kugira ngo amushyinguze mu cyubahiro kuko
nyine yumvaga bikwiye FPR ikambuza kandi ikamuha gasopo.
Mutakwasuku yari agamije iki ?
Ibi
ntibiri bungore kumenya icyo yari agamije kuko cyumvikana. Mu 1973
abakiga bamaze gufata ubutegetsi mu Rwanda batangiye gutoteza abatutsi
maze abatutsi bamwe batari barahunze bagiye gufata indangamuntu
bandikamo HUTU aribyo byaje kwitwa KWIHUTUZA kandi abo BATUTSI
ntibasibaga no mu manama yose ya MRND nyamara muri Genocide muri 1994
ntibyababujije kwicwa kuko n’ubwo bari barihutuje abaturanyi babo bari
bazi neza ko ari ABATUTSI.
Tugarutse
kuri MUTAKWASUKU Yvonne, Kagame wamuhaye ubutegetsi bwo gutwara
Gitarama yari azi neza ko ari UMUHUTUKAZI. Ubu rero uyu mubyeyi yambaye
umwabaro w’ABASAJYA kandi akavuga nk’aho yavuye i Bugande ndabona
yibeshya cyane kuko umunsi byakomeye azabyisobanuraho kandi ndiyumvisha
ko uwo munsi KAGAME azaba adahari kuko buri wese azabazwa ibye imbere ya
ya ntebe y’imanza.
Ibi
ariko FPR ibikoresha mu buhendabana bukomeye kandi nta gitangaje na
kimwe kirimo kuko nk’uko mu kanya nabahaga urugero rwo kwa Habyarimana
n’uko byaje kugenda muri Mata 1994, ABATUTSI bamwe bakoreshejwe mu kwica
ABATUTSI bene wabo kandi bitari bikwiye.
KARAMIRA
Froduwaridi yari umututsi kandi yambaye imyenda ya CDR akoreshwa
n’ingoma ya Habyarimana yica abatutsi bene wabo, n’abandi benshi namwe
muzi.
Na
MUTAKWASUKU Y. rero arimo kwishushanya n’agatsiko ka Kagame yajya
gushyingura Sebukwe mu cyubahiro akamaganwa ariko yategekwa GUTABURURA INTWARI YA DEMUKARASI agakukumba abanyururu bose!
Mu gusoza iyi kuru tukaba twongeye kwamagana rwose gahunda ya NDUMUNYARWANDA ihana kandi ikumvisha bamwe abandi ikabatonesha
Ibi
byose bikaba ari ibimenyetso byerekana ko NDUMUNYARWANDA idashoboka mu
by’ukuri kandi ko inashyizwe mu bikorwa ku bw’agahato no ku kaburembe,
umurage yazasigira u Rwanda ari ukudusigira amakuba aruta ayo
yadusanganye.
Dukomeje
kandi gushimira abakunzi n’abasomyi ba SHIKAMA mudahwema gufungura kuri
uru rubuga ngo murebeho amakuru y’iwanyu i Rwanda. Twifurije umuyobozi
w’akarere ka Muhanga akazi keza kandi Imana ikomeze kumurinda
anazirikana ko yari akwiye guharanira n’uburenganzira bwo gushyingura
n’abahutu n’abahutukazi bene wabo kuko ubwo yari agiye gushyingura
Sebukwe yari atangiye neza ariko kuba ataraharaniye ko bigerwaho niho
ubugwari buba bushingiye.