Thursday, August 15, 2013

RWANDA-DRC:Intambara muri Congo,irimo udushya twinshi, dépité yafunzwe naho mu mujyi wa Goma ubuzima busa nubwahagaze!


http://butembo11.net/111.jpgIntambara yo muri Congo itangiye kugaragaramo ibibazo bishobora gutuma leta  ya Kabila abaturage bayikuraho amaboko kuko babonamo perezida w’igihugu Joséph Kabila kuba ikitso cy’umutwe wa M23 ndetse n’igihugu cy’u Rwanda, aho kuba perezida wa Congo! Si ubwa mbere bivuzwe ko Kabila yashyizweho na Kagame na Museveni kugira ngo afashe abo bagabo bombi gushanyaguza igihugu cya Congo !  
 
Ku cyumweru taliki ya 11/08/2013 depite Muhindo Nzangi Butoro (ifoto) wo mu ishyaka rya Joseph Kabila akaba avuka mu ntara ya Kivu yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Congo ari mu biruhuko mu ntara avukamo ya Kivu mu mujyi wa Goma. Depite Muhindo arashinjwa guhungabanya umutekano wa w’igihugu, akaba yarahise yoherezwa i Kinshasa.
 
Icyaha gikomeye depite Muhindo yakoze ni uko yagiye kuri radiyo y’i Goma akavugiraho amagambo ashyigikira icyifuzo cy’abaturage n’imiryango itegamiye kuri leta, ihamagarira abaturage kwigaragambya kuri uyu wa kabili taliki ya 13/08/2013 mu mujyi wa Goma kugira ngo basabe ingabo za Congo gukomeza urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 ; uwo mu depite kandi akaba ashinjwa kunenga imyifatire y’ingabo za ONU(monusco) ziri muri Congo zitarwanya umutwe wa M23 !
 
Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku yagerageje kuvuga amagambo yo guhosha uburakari bw’abaturage, akaba yabasabye kwihangana bakirinda gutegeka ingabo kurwana kuko intambara itegurwa mu ibanga rya gisilikare, ikaba idahubukirwa. Igice kinini cy’abaturage kikaba gishinja abayobozi bakuru b’igihugu kuba barahagaritse ingabo kugira ngo zidakomeza urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23. Nubwo leta  yashyizemo ingufu mukubuza abaturage kwigaragambywa, ntibyabujije ko uyu munsi wo kuwa kabiri ubuzima bwasaga nubwahagaze mu mujyi wa Goma,abaturage bigaragambije basaba ko ingabo zabo zikomeza urugamba.
 
Abasilikare b’ibyitso bakomeje kwikura mu ngabo za Congo
 
http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/officers-fardc-rdc-.jpg
Umututsi Mukuru Colonel Richard Bisamaza
Umuyobozi w’agateganyo w’ubuyobozi bwa mbere bw’ingabo za Congo Colonel Richard Bisamaza yatorokanye n’ingabo ayobora zigera kuri 60, zitwara ibikoresho byinshi bya gisilikare byo mu ngabo za Congo mu karere ka Beni. Bisamaza kimwe n’abandi basilikare bakuru bari kumwe , bamaze gufata ibyo bikoresho bahita bafata inzira y’ishyamba, bacengera mu bihuru by’ahitwa Samboko.
 
Bisamaza yafashe icyemezo cyo kwikura mu ngabo za Congo atorokanye ibikoresho byinshi bya gisilikare bitewe ni uko yari amaze kubona ubutumwa bw’ubuyobozi bumukuriye bumusaba kwitaba abayobozi be i Kinshasa ku cyumweru taliki ya 11/08/2013 ; aho kubahiriza ibyo yasabye yahisemo gutoroka, kimwe n’abasilikare bari kumwe bakaba barimo bashakisha amayira abageza i Rutshuru kugira ngo binjire mu mutwe wa M23.
 
Abakongomani benshi bumvise iyi nkuru y’itoroka ry’uyu musilikare ntabwo batunguwe kuko bo bavuga ko uwo musilikare yinjijwe mu ngabo za Congo na Kabila nk’icyitso cy’ingabo za Kagame kimwe n'abandi benshi kugira ngo bakomeze kujya babuza uburyo ingabo za Congo zishaka kurwanira igihugu cyabo ; abakongomani rero bakaba bavugako mubyukuri Colonel Bisamaza atatorotse igisilikare ko ahubwo yagiye gukomereza akazi ke mu ngabo z’ u Rwanda yari ahagarariye muri Congo !Igitangaje mu ntambara M23 irwana n’ingabo za Congo ni uko isaba ko abasilikare bayo binjizwa mu ngabo za Congo, umuntu rero akaba yakwibaza igisilikare bashaka kwinjiramo ari bwoko ki mu gihe igisilikare cya Congo bari kukikuramo !
 
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka za Kongo General François Olenga akaba aherutse kuvuga ko ingabo za Congo zifite ubushobozi bwinshi bwo kurwanya umwanzi ariko ikibazo bafite akaba ari uko igisilikare cya Congo kiyobowe n’abakomanda bakuru b’ibyitso by’umwanzi ! Ati mu buryo nk’ubwo ntushobora kurwana ngo uzatsinde !
 
Bill Clinton nawe aremeza ko urugmba muri Congo rukomereye Kagame
 
http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/08/1375778221Kagame-Clinton.jpgUmunyamakuru wa BBC Komla Dumor yabajije Clinton ari mu gihugu cya Malawi ibibazo byinshi ku Rwanda na Human Right Watch. Yagize ati “Ko u Rwanda rurimo gushinjwa na Human rights gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, kandi mwe mukaba muri inshuti ikomeye y’u Rwanda, mubivugaho iki ?"

Clinton yamusubije agira ati "Icya mbere, Ibi birego ntabwo byari biciye mu mucyo. Icya kabiri, Kuba Uburasirazuba bwa Congo hakirimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, biteye inkeke iki gihugu ; Perezida Kagame yabasabye ko batahuka ntibashyirwe muri gereza ariko baranze, ntimugomba kwirengagiza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku buryo butangaje, kandi byose bikozwe n’uyu muperezida. Ikindi, mumenye ko we yivugiye ko mu gihe manda ye izaba irangiye, azahita ava ku butegetsi."

Yakomeje agira ati "Nzi neza ko hari abantu bakora muri Human Rights Watch bahora bavuga ko ibyiza byakozwe mu Rwanda, bigomba guteshwa agaciro n’ibyo barimo kurega iki gihugu mu Burasirazuba bwa Congo."
 
Imvugo ya Bill Clinton irerekana neza ko Kagame atabeshyerwa na HRW ko afasha umutwe wa M23 kuko avugako Kagame yananiwe gutsinsura FDLR, ngo baranayinginze ngo itahe ntibazayifunga ntiyemera! Ibyo byonyine bihita bigaragaza ko Kagame ari muri Congo kurwanya FDLR! Igishya Bill Clinton yavuze ni uko twajyaga twibaza impamvu Kagame adafunga Rwarakabije na Ninja kimwe n’abandi yakuye muri FDLR, ahubwo akabasaba gupfukama bagasaba imbabazi si uko abakunda ahubwo ni uko yabitegetswe na mushuti we Bill Clinton! Gusa rero urabona basangiye kubeshya cyangwa se babeshyana; ntabwo Kagame azava kubutegetsi muri 2017, kuko abuvuyeho ngo amajyambere yagezeho yahita ahirima nk’uko ahora abiririmba !
 
Iminsi iri imbere iduteganyirije udutendo twinshi mu ntambara ibera muri Congo!

 
Ubwanditsi
 

No comments:

Post a Comment