Intambara
yo muri Congo itangiye kugaragaramo ibibazo bishobora gutuma leta ya
Kabila abaturage bayikuraho amaboko kuko babonamo
perezida w’igihugu Joséph Kabila kuba ikitso cy’umutwe wa M23 ndetse
n’igihugu cy’u Rwanda, aho kuba perezida wa Congo! Si ubwa mbere
bivuzwe ko Kabila yashyizweho na Kagame na Museveni kugira
ngo afashe abo bagabo bombi gushanyaguza igihugu cya Congo !
Ku
cyumweru taliki ya 11/08/2013 depite Muhindo Nzangi Butoro (ifoto) wo
mu ishyaka rya Joseph Kabila
akaba avuka mu ntara ya Kivu yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe
umutekano za Congo ari mu biruhuko mu ntara avukamo ya Kivu mu mujyi wa
Goma. Depite Muhindo arashinjwa guhungabanya umutekano wa
w’igihugu, akaba yarahise yoherezwa i Kinshasa.
Icyaha
gikomeye depite Muhindo yakoze ni uko yagiye kuri radiyo y’i Goma
akavugiraho amagambo
ashyigikira icyifuzo cy’abaturage n’imiryango itegamiye kuri leta,
ihamagarira abaturage kwigaragambya kuri uyu wa kabili taliki ya
13/08/2013 mu mujyi wa Goma kugira ngo basabe ingabo za Congo
gukomeza urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 ; uwo mu depite kandi
akaba ashinjwa kunenga imyifatire y’ingabo za ONU(monusco) ziri muri
Congo zitarwanya umutwe wa M23 !
Umuyobozi
w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku yagerageje kuvuga
amagambo yo guhosha
uburakari bw’abaturage, akaba yabasabye kwihangana bakirinda
gutegeka ingabo kurwana kuko intambara itegurwa mu ibanga rya
gisilikare, ikaba idahubukirwa. Igice kinini cy’abaturage kikaba
gishinja abayobozi bakuru b’igihugu kuba barahagaritse ingabo kugira
ngo zidakomeza urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23. Nubwo leta
yashyizemo ingufu mukubuza abaturage kwigaragambywa,
ntibyabujije ko uyu munsi wo kuwa kabiri ubuzima bwasaga nubwahagaze
mu mujyi wa Goma,abaturage bigaragambije basaba ko ingabo zabo zikomeza
urugamba.
Abasilikare b’ibyitso bakomeje kwikura mu ngabo za Congo
Umututsi Mukuru Colonel Richard Bisamaza |
Umuyobozi
w’agateganyo w’ubuyobozi bwa mbere bw’ingabo za Congo Colonel Richard
Bisamaza yatorokanye
n’ingabo ayobora zigera kuri 60, zitwara ibikoresho byinshi bya
gisilikare byo mu ngabo za Congo mu karere ka Beni. Bisamaza kimwe
n’abandi basilikare bakuru bari kumwe , bamaze gufata ibyo
bikoresho bahita bafata inzira y’ishyamba, bacengera mu bihuru
by’ahitwa Samboko.
Bisamaza
yafashe icyemezo cyo kwikura mu ngabo za Congo atorokanye ibikoresho
byinshi bya gisilikare
bitewe ni uko yari amaze kubona ubutumwa bw’ubuyobozi bumukuriye
bumusaba kwitaba abayobozi be i Kinshasa ku cyumweru taliki ya
11/08/2013 ; aho kubahiriza ibyo yasabye yahisemo gutoroka,
kimwe n’abasilikare bari kumwe bakaba barimo bashakisha amayira
abageza i Rutshuru kugira ngo binjire mu mutwe wa M23.
Abakongomani
benshi bumvise iyi nkuru y’itoroka ry’uyu musilikare ntabwo batunguwe
kuko bo bavuga ko
uwo musilikare yinjijwe mu ngabo za Congo na Kabila nk’icyitso
cy’ingabo za Kagame kimwe n'abandi benshi kugira ngo bakomeze kujya
babuza uburyo ingabo za Congo zishaka kurwanira igihugu
cyabo ; abakongomani rero bakaba bavugako mubyukuri Colonel Bisamaza
atatorotse igisilikare ko ahubwo yagiye gukomereza akazi ke mu ngabo z’
u Rwanda yari ahagarariye muri
Congo !Igitangaje mu ntambara M23 irwana n’ingabo za Congo ni uko
isaba ko abasilikare bayo binjizwa mu ngabo za Congo, umuntu rero akaba
yakwibaza igisilikare bashaka kwinjiramo ari bwoko
ki mu gihe igisilikare cya Congo bari kukikuramo !
Umugaba
mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka za Kongo General François Olenga
akaba aherutse kuvuga ko
ingabo za Congo zifite ubushobozi bwinshi bwo kurwanya umwanzi ariko
ikibazo bafite akaba ari uko igisilikare cya Congo kiyobowe
n’abakomanda bakuru b’ibyitso by’umwanzi ! Ati mu buryo
nk’ubwo ntushobora kurwana ngo uzatsinde !
Bill Clinton nawe aremeza ko urugmba muri Congo rukomereye Kagame
Umunyamakuru wa BBC Komla Dumor yabajije Clinton ari mu gihugu cya Malawi ibibazo byinshi ku Rwanda na Human Right Watch. Yagize ati “Ko
u
Rwanda rurimo gushinjwa na Human rights gufasha umutwe wa M23 mu
Burasirazuba bwa Congo, kandi mwe mukaba muri inshuti ikomeye y’u
Rwanda, mubivugaho iki ?"
Clinton yamusubije agira ati "Icya
mbere, Ibi birego ntabwo byari biciye mu mucyo.
Icya kabiri, Kuba Uburasirazuba bwa Congo hakirimo abasize bakoze
Jenoside mu Rwanda, biteye inkeke iki gihugu ; Perezida Kagame yabasabye
ko batahuka ntibashyirwe muri gereza ariko baranze,
ntimugomba kwirengagiza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku
buryo butangaje, kandi byose bikozwe n’uyu muperezida. Ikindi, mumenye
ko we yivugiye ko mu gihe manda ye izaba irangiye, azahita
ava ku butegetsi."
Yakomeje agira ati "Nzi neza ko hari abantu bakora muri Human Rights Watch bahora
bavuga ko ibyiza byakozwe mu Rwanda, bigomba guteshwa agaciro n’ibyo barimo kurega iki gihugu mu Burasirazuba bwa Congo."
Imvugo
ya Bill Clinton irerekana neza ko Kagame atabeshyerwa na HRW ko afasha
umutwe wa
M23 kuko avugako Kagame yananiwe gutsinsura FDLR, ngo baranayinginze
ngo itahe ntibazayifunga ntiyemera! Ibyo byonyine bihita bigaragaza ko
Kagame ari muri Congo kurwanya FDLR! Igishya Bill
Clinton yavuze ni uko twajyaga twibaza impamvu Kagame adafunga
Rwarakabije na Ninja kimwe n’abandi yakuye muri FDLR, ahubwo akabasaba
gupfukama bagasaba imbabazi si uko abakunda ahubwo ni uko
yabitegetswe na mushuti we Bill Clinton! Gusa rero urabona basangiye
kubeshya cyangwa se babeshyana; ntabwo Kagame azava kubutegetsi muri
2017, kuko abuvuyeho ngo amajyambere yagezeho yahita
ahirima nk’uko ahora abiririmba !
Iminsi iri imbere iduteganyirije udutendo twinshi mu ntambara ibera muri Congo!
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment