Thursday, August 29, 2013

RWANDA-DRC:NYUMA YA RPF GUTERA IBISASU MUBANYAGISENYI IBESHYA KO ARIKO CONGO NONEHO YAHISEMO KUJYA CONGO KUMUGARAGARO

Hashize 3 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 29/08/2013 . Yashyizwe ku rubuga na   ·   Ibitekerezo 32
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu ijwi rya Minisiteri y’Ububanyinamahanga  akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louis Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda ntako rutagize rwihanganira iterwa ry’ibisasu mu Rwanda, igikorwa cy’ubushotora ngo kigamije kwinjiza u Rwanda mu makimbirane ariko ngo aho bigeze byakabije kuburyo u Rwanda rudashobora kubyihanganira.
Iki ni kimwe mu bifaru byagaragaye bijya gucunga umutekano no kurinda ubusugire bw'u Rwanda mu Karere ka Rubavu
Iki ni kimwe mu bifaru byagaragaye bijya gucunga umutekano no kurinda ubusugire bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu (Photo: Ange Eric Hatangimana)
Mushikiwabo yemeje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 29 Knama 2013, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “FARDC” yakomeje kurasa ibisasu ku butaka by’u Rwanda ndetse kimwe muri byo cyaguye hafi y’isoko ry’Umujyi Rubavu mu masaa tatu na mirongo ine n’itanu (9.45am) cyahitanye umubyeyi umwe gikomeretsa bikomeye umwanawe w’amezi abiri.
Ikindi gisasu cyaguye saa tanu na makumyabiri (11.20am ) hafi ya y’umupaka munini (grande barriere) nacyo kikaba cyakomerekeje umuntu.
Nyuma yabwo ibindi bisasu umunani byaguye mu Murenge wa Busasamana mu masaa tanu n’igice (11.30am). Ibi bikaba byaje bikurikira ibindi bisasu bigera kuri 30 byaguye ku butaka bw’u Rwanda ejo kuwa gatatu tariki 28 Kanama.
Ibi kandi birimo kuba nyuma y’aho mu kwezi gushize nabwo ingabo za Congo zateye mu Rwanda ibisasu bigera kuri 34 ku butaka bw’u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Gukomeza gutera ibisasu kubutaka bw’u Rwanda ntawabyemera ndetse nta n’igihugu na kimwe cyigenga cyakwemera igikorwa nk’icyo.
Yagize ati  ”Ingabo za Congo ziratera ibisasu zigamije Abaturage b’u Rwanda. Twakomeje kubyihanganira ariko aho bigeze ubu bushotoranyi ntidushobora gukomeza kubwihanganira. Dufite ubushobozi bwo kugaragaza abarimo kuturasaho no kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu. U Rwanda rufite inshingano zo kurinda abaturage barwo.”
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda itahwemye kwihanangiriza DRC guhagarika ku bikorwa byayo by’ubushotoranyi itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ariko ngo aho kubihagarika ahubwo yarushijeho gukaza umurego irabyongera.
Mushikiwabo avuga ko nyamara n’ubwo birimo kuba nta muntu urimo kugaragaza iby’abasize bakoze Jenoside bo muri FDLR barimo gukora bafatanyije na FARDC hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Yagize ati “Ni iby’uburyarya kuba umuryango mpuzamahanga uvuga ibyo kurinda abasivili mu gihe FARDC na FDLR barimo gushyira abaturage bacu mukaga ntugire icyo uvuga nk’aho ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro bufite. Ubu ibitero bya FARDC na FDRL byafashe indi ntera.”
Mushikiwabo kandi yavuze ko biteye isoni kuba umuryango mpuzamahanga utarashyize imbaraga mu gushaka uburyo buhamye kandi bunoze bwo kurangiza ibibazo, harimo inzira y’ibiganiro bya Poliki mu Karere bigara ko byatanze umusaruro mu guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ati “Iterwa ry’ibisasu mu Rwanda, FARDC na FDLR babikoze nk’amayeri yo gushotora u Rwanda kugira ngo rwinjire mu makimbirane (conflict). U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano yo kugarura amahoro n’umutekano kandi twakoze buri kimwe cyose dushoboye kugira ngo dutange umusanzu mu gushaka amahoro arambye y’Uburasirazuba bwa DRC. Ariko ntituzakomeza kurebera ingabo za kimwe mu bihugu byasinye ayo masezerano zirasa abaturage b’u Rwanda.
Umunyamakuru w’Umuseke uri i Rubavu yatubwiye ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakajije umutekano ku butaka no mu kirere hafi y’imipaka y’u Rwanda na Congo, by’umwihariko mu masaha y’icamunsi RDF yohereje ibikoresho bya gisirikare n’intwaro nyinshi mu rwego rwo gukaza umutekano no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Andi mafoto y’intwaro zagiye gucunga ubusugire bw’u Rwanda
Igifaru cyerekeje i Rubavu
Igifaru cyerekeje i Rubavu
Burende nazo zazamutse zerekeza i Rubavu
Burende nazo zazamutse zerekeza i Rubavu

Ingabo z'u Rwanda zagiye ziteguye kurinda abaturage ba  Rubavu
Ingabo z’u Rwanda zagiye ziteguye kurinda abaturage ba Rubavu
Imodoka zari zitwaye intwaro zagendaga abaturage bazitegereza
Imodoka zari zitwaye intwaro zagendaga abaturage bazitegereza
Ibifaru byagendaga birimo n'abasirikare bashinzwe kuziyobora
Ibifaru byagendaga birimo n’abasirikare bashinzwe kuziyobora
Imodoka za Gisirikare zihetse intwaro n'ibifaru byazamutse ku bwinshi
Imodoka za Gisirikare zihetse intwaro n’ibifaru byazamutse ku bwinshi

Photo: Nkurunziza Faustin
UMUSEKE.RW

No comments:

Post a Comment