Thursday, August 15, 2013

RWANDA-FDLR:IMPAMVU NYAYO YA FDLR YO GUFATA INTWARO NO KURWANIRA DEMOCRATIE YEMEJWE N’INSHUTI ZA PEREZIDA PAUL KAGAME.


IMPAMVU NYAYO YA FDLR YO GUFATA INTWARO NO KURWANIRA DEMOCRATIE YEMEJWE N'INSHUTI ZA PEREZIDA PAUL KAGAME. dans Politiki rdc-peti-rebelle-fdlr-7fevrier2009-2-150x150
INDATEZUKA YA FDLR

 Hashize imyaka myinshi Ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame butwerera ibyaha bikomeye FDLR ndetse budahwema gushaka uburyo bayisenya, ariko ntibyabakundiye. Mu gihe gishize Gen Kabarebe yatangaje ko bayishegeshe, ariko siko biri kugaragara muri iki gihe. 
Ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame ntibwahwemye kandi kubwira abanyarwanda n’abanyamahanga ko ubutegetsi bwabo burangwa n’imiyoborere myiza. Ariko ubanza ibuye rimaze kugaragara bityo ntirizaba rikishe isuka, kandi hari ikizere ko n’imana itazakomeza kureka ngo abanyarwanda bashire.

Iyo witegereje, ubutegetsi bwa Kagame wari kubugereranya n’URURABYO RWARI RUGEZE MU GIHE CYO KUBUMBA, ABANTU BATAZI IKIRI IMBERE, NYUMA RWAJE KUBUMBURA ABARI KURE BAKABONA ARI RWIZA, ARIKO ABARI BARURI HAFI BUMWAVAGA RUFITE IMPUMURO MBI YATUMAGA N’UBWIZA BWARWO BATABWITAHO, NONE RUGEZE MUGIHE CYO KURABA,NDETSE MU GIHE KIJE RUGIYE GUHUNGUKA RUGWE HASI.
RUKIBUMBYE: Abantu batekerezaga ko buzabagirira akamaro, ko buzaza ari bwiza buruta ubwa mbere, benshi barabwishyira, barabusanga.
RUKIBUMBURA: Ababusanze kandi bafatanije nabo barabuhunze (Mr Twagiramungu,Gen Nyamwasa,…) impumuro yarwo yabaye mbi, yica imbaga y’abana b’abanyarwanda haba mu Rwanda ndetse no mumahanga. Nonese wagira imiyoborere myiza abagufashije bakaguhunga? Wagira imiyoborere myiza se abo musangiye ubwoko kandi mwafatanije kumena amaraso y’abana b’abanyarwanda bakaguhunga? Nuko baba babona warabaye ruharwa ushaka kubica. Imiyoborere myiza si ukubaka amazu maremare mu mitungo wasahuye mu baturanyi! Si ukurimbura imbaga (Mapping report)!
Ntabwo ari ukubaka igisilikari cy’ubwoko bumwe (Yarushije iki Prezida Habyalimana?), si ukugira abategetsi bakuru b’agatsiko kamwe (nka mbere ya revolution 1959 ubwo nta mu chef w’umuhutu wariho mu ba Chefs, nta muhutu wari mu biru)! Sinigisha, ariko imiyoborere myiza ni democratie itarangwa no kwiba amajwi, itarimo igitugu cya gisilikari, itarimo gufunga abanyepolitique bazira ibitekerezo byabo, itarimo gutsemba abanyagihugu (mu gihugu no hanze ndetse n’abaturanyi), itarimo kuniga ubwisanzure bw’amashyaka menshi n’ubw’itangazamakuru n’ibindi.
ABARUREBERAGA KURE: Cyane abashyigikiye ubwo butegetsi bw’agatsiko n’ubugome aho kuba ubw’abanyarwanda, RWIBUMBURA babonaga ari rwiza. NDETSE NABARWEGEREYE BABABWIRA KO RUTARI GUHUMURA NEZA, ariko bakababwira ko IYO MPUMURO ITARI KUBAGERAHO. UBU AHO BIGEZE URURABYO RWARARABYE, abari barabushyigikiye batangiye kubura ubwiza bw’ururabyo.
Ariko rutararaba ijwi ntiryigeze ryumvikana kuko:
  • FDLR yavuze ko ifashe intwaro ngo irwanire democratie no kubohoza u Rwanda, kubera ko nta bwisanzure bw’amashyaka n’ubw’itangazamakuru, ahubwo Leta ya Kagame ikavuga ko ari aba genocidaire, ari aba terroriste, ari interahamwe, ariko ibyo byose babikoraga bagira ngo bumvikanishe ko ari iyo kurimburwa, ariko Imana ntiyabyemeye.
  • ONG mpuzamahanga zitagengwa na leta zavuze amabi y’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ijwi ntiryumvikane,
  • Abategetsi bari muri iyo leta ari ab’abahutu, ari n’ab’abatutsi (Ibigarasha), barabuhunze basobanura amabi, ariko ijwi ntiryumvikana,
  • Amashyaka atavuga rumwe na leta ari mugihugu (PS Imberakuri….), nari hanze yasobanuye imiyoborere mibi ya leta ya Perezida Kagame, ahubwo barabafunga, abandi bararigiswa abandi baricwa, ijwi ntiryumvikana.
  • Bimwe mu bihugu by’abaturanyi byasobanuye imiyoborere mibi no gushotorana bya leta ya Perezida Kagame nabwo ijwi ntiryumvikana,
ARIKO URURABYO IYO RURABA UBWIZA BUGENDA BUGABANUKA KUGEZA BUSHIZE. ABABUSHYIGIKIYE NIBO BASIGAYE
BAGAYA IMIYOBORERE MIBI YA PEREZIDA PAUL KAGAME WE YITA MYIZA:
  • MU 2011 NIBWO Mme SUZANA RICE wahoze ari Ambassadeur wa USA muri ONU, akaba yari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame na Leta ye, ari mu Rwanda yabwiye Perezida ku mugaragaro ko inyubako nziza azibona, ARIKO ko mu Rwanda nta bwisanzure bw’amashyaka menshi n’ubw’itangazamakuru buhari.
Byari bimenyerewe ko umuntu wavugaga ibitagenda mu Rwanda yikwitaga umu genocidaire, umuntu ufite se ingengabitekerezo ya genocide, umuterorisiti se, interahamwe se cyangw se ikigarasha, ariko Mme SUZANE RICE, nkurikije ibyavuze bamwise « ARIKO ».
  • MU 2013 MR ANDREW MITCHEL, wahoze ari Minisitiri wubutwererane w’ubwongereza, uzwiho kuba yarasinyiye inkunga itemewe (Igihe ubwongereza bwari bwarayihagaritse) leta y’u Rwanda, ubwo aheruka mu Rwanda, nawe yabwiye Leta y’U Rwanda nka Mme Suzane Rice.
  • Hari n’ibihugu byabwiye Leta y’u Rwanda ko itubahiriza amahame ya Democratie, Perezida Kagame yabwiye Ububiligi (IGIHUGU CYAMUFASHIJE KUGERA KUBUTEGETSI) ko ataribo bari bakwiriye kwigisha abanyarwanda barananiwe ubwabo kwishyiraho guverinoma.
NONESE NIBA N’INSHUTI ZA PEREZIDA KAGAME NA LETA YE BAVUGA KO UBUTEGETSI BWA KAGAME ARI BUBI, NIKI CYABUZA FDLR KURWANIRA KO BUBA BWIZA, AMAHAME AKOMEYE YA DEMOCRATIE AKUBAHIRIZWA. Ni UKUVUGA RERO KO IMPAMVU YA FDLR ARI IY’UKURI (CAUSE JUSTE)KUBERAKO YANEMEJWE N’INSHUTI ZA PAUL KAGAME N’ABANDI.
Kubera ibyo rero igihe niki kugira ngo, abanyarwanda bagire icyo basaba Perezida Kagame. Gusaba Perezida Kagame Kugirana IBIGANIRO n’abatavuga rumwe na Leta ye, cyane cyane FDLR ifite intwaro, akurikiza inama nziza Mr Rudasigwa Théogène yamugiriye yo guhitamo INZIRA Y’UBUZIMA, kubera ko biboneka ko abanyarwanda batagitegereje ko URURABYO RWARABYE RW’IHUNGURA (2017).
Kandi birakwiye ko arekura vuba abanyapolitike bafungiye ibitekerezo bya Politique, kuko yabafungiye ko bavuze ko imiyoborere ya leta ye ari mibi bifite ishingiro.
Kandi n’igihugu cy’Ubudage gikwiye gufungura Dr Murwanashyaka Ignace Na Mr Straton kuko bafungiye ibitekerezo bya Politique, mu rwego rwo kubacecekesha. Nyamara uburi cyera, UKURI KUZATSINDA
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment