Auteur : Kayiranga Ephraim
Umunsi wo kuwa gatatu taliki ya 28
Kanama 2013, ibisasu 11 biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Kongo byongeye kuraswa mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ikiganiro Ikinyamakuru Izuba Rirashe
cyagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Busasamana,
Kazendebe Heritier, yavuze ko mu murenge ayobora haguye ibisasu 7,
harimo 2 byatewe mu kagali ka Nyacyonga, 4 mu kagali ka Rusura, 1 mu
kagali ka Gacurabwenge.
Ibindi bisasu 4 byaguye mu kagari ka Rukoko, ho mu Murenge wa Rubavu nkuko Kazendebe yakomeje abitangaza.
Uyu muyobozi anemeza ko ibi bisasu
byose uko ari 11, nta muntu byahitanye cyangwa ngo bigire icyo byangiza,
kuko byaguye mu murima.
Umuturage witwa Ndayisaba Fabrice
yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko imirwano ikomeje hakurya muri
Kongo, ndetse akanemeza ko ibi bisasu biterwa mu Rwanda ari iby’ingabo
za Kongo (FARDC) kuko bigaragara ko biva mu birindiro byazo.
Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga kenshi
ko ibi bikorwa ari iby’ubushotoranyi, ndetse bakomeje kwiyama Leta ya
Kinshasa, ariko umunsi ku munsi ibisasu biterwa mu Rwanda bikomeje
kwiyongera, dore ko nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Izuba Rirashe,
mbere y’ibi 11 byaguye mu Rwanda kuwa gatatu taliki ya 28 Kanama 2013,
hari hamaze kugwa 13, ubwo byose hamwe bimaze kuba 24 byarashwe mu
Rwanda, kuva ubwo imirwano yuburaga mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki ya
21 Kanama 2013.
Intambara yo irakomeje, ibisasu
by’imbunda ziremereye byiriwe byumvikana mu misozi ya Kanyarucinya na
Kibati, nkuko bigaragarira umuntu uri ku misozi yigiye hejuru yo mu
Rwanda nk’umusozi wa Rubavu n’iyindi.
Indege nazo zikomeje kugaragara mu kirere zirasa ku birindiro by’umutwe wa M23.
Turacyabakurikiranira iyi nkuru
No comments:
Post a Comment