Sunday, August 18, 2013

RWANDA-TANZANIA:Gisagara : Impunzi yavuye Tanzaniya yiyahuye yimanitse mu mugozi

BY ERNEST NDAYISABA

Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama, mu Karere ka Gisagara umwe mu mpunzi zari zaturutse muri Tanzaniya yiyahuye yimanitse mu mugozi.
Rwuguruza Arthemon, Umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Gisagara aganira n’UMURYANGO, yatangaje ko uwiyahuye ari umugabo witwa Ruhumuriza Emmanuel w’imyaka 47 akaba yari kumwe n’abandi bagenzi be babiri ndetse n’umugore we aho bari bacumbikiwe banacungiwe umutekano na Polisi mbere y’uko hamenyekana aho bari batuye.
Rwuguruza akaba yadutangarije ko icyaba cyatumye uyu mugabo yiyahura bishobora kuba byaratewe n’uko yari agiye gusubizwa mu nkambi yatururutsemo i Kirehe aho bishobora kuzamenyekana iwabo nyakuri akajyanwayo kandi ashobora kuba yarahunze nyuma yo kuhakora ibyaha.
Yagize ati :" hari impunzi ziri gutauka zagera ah bazakirira Kirehe zigatinya kuvuga iwabo nyakuri kuko zimwe zavuyeyo zikoze jenoside n’ibindi byaha ndetse ndetse bamwe inkiko zarabakatiye ibihano, bamwe muri abo rero bagera Kirehe bakavuga Akarere katari akabo kandi wareba imyaka bafite ukabona ko yagombye kuba yarahunze azi neza aho atuye".
Mu gihe aba uko ari bane bagombaga gusubizwa mu Nkambi ya Kirehe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama nyuma yo kuvuga ko batibuka aho bari batuye, Ruhumuriza we yaje gucika aba bagenzi be maze agenda rwihishwa aho yaje kwimanika mu mugozi ageze mu Kagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora.
Rwuguruza akaba yadutangarije ko Umugore wa Nyakwigendera Ruhumuriza Emmanuel hamwe na bagenzi be babiri kuri uyu wa Gatandatu bari busubizwe mu Nkambi ya Kirehe kugira ngo hakomeze gushakishwa aho baba bari batuye nyuma yo guhungira muri Tanzaniya naho Ruhumuliza we akaba yarashyinguwe mu Murenge wa Muganza wo mu Karere ka Gisagara.

No comments:

Post a Comment