BYAKUWE MULI IKAZE IWACU
Ubushotoranyi
bwa Paul Kagame kuri Jakaya Kikwete, perezida wa Tanzaniya, bumaze
kurakaza abanyatanzaniya benshi, ndetse n’abasirikari barahiriye ko uwo
muyobozi w’u Rwanda azakubitwa n’umuriro nagerageza gutera Tanzaniya.
Aya
magambo yuzuye uburakari yavuzwe na bamwe mu basirikari ba Tanzaniya,
batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo bwite, igihe
baganiraga n’ikinyamakuru kitwa « Uwazi ». Aba basirikari ngo batangazwa
no kubona Paul Kagame atinyuka gutera ubwoba Tanzaniya kandi nta
n’urutege yifitiye rwo kurwana nayo. Abasirikari benshi bahawe ijambo
bemeza ko U Rwanda nta burambe rufite mu byerekeye intambara
mpuzamahanga, ugereranyije na Tanzaniya, ngo Kagame yibeshye agatangiza
intambara niwe yahitana, kubera ko intambara nta maso igira.
Barakomeje
bati: « Kagame azi ko perezida Kikwete atari gashozantambara, ahubwo
yamugiriye inama yo gushyikirana n’inyeshyamba zimurwanya, none se ni
kuki akomeza guteza bombori bombori? Natangiza intambara izamuhitana ».
Umusirikari
umwe muri abo yarabajije ati: « Ni kuki yubahuka perezida wacu »?
Yariyamiriye ati: « Kagame yamenyereye udutambara two mu gihugu cye,
ariko Tanzaniya yo yarakataje cyane. Twarwaniye mu birwa bya Comore,
tuvanaho Col Mohamed Bacar, wari washatse gufata ubutegetsi ku ngufu mu
kirwa cya Anjouan, twarwanye na Iddi Amin turamwirukana arahunga,
nkanswe Kagame? Yarakomeje ati: » twarwaniye Mozambike, Angola, mu
birwa bya seyisheli, ndetse na Darfur no muri Libani twagiye
kubahirizayo amahoro tubisabwe n’umuryango mpuzamahanga, ubwo rero,
Kagame nahe perezida wacu amahoro, nareke gukomeza amushotora, ahubwo
namwubahe nkuko nawe yubashywe ».
Uretse aba
basirikari, n’abandi baturage babajijwe n’iki kinyamakuru berekanye ko
batangajwe cyane no kubona Paul Kagame atuka perezida Kikwete. Uwitwa
Naomi Erasto utuye Masaki, i Dar Es Salaam yagize ati: « kuri njye,
mbona byaba byiza duhagaritse uyu mugambi wo kwishyira hamwe mu muryango
w’ubumwe bw’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba, kubera ko hari umwuka
mubi cyane mbere y’uko kwishyira hamwe »
Yakomeje avuga
ngo, Kagame agomba kumenya ko abatanzaniya biteguye kurinda igihugu
cyabo, niyo byaba bisaba gutanga ibitambo, kandi ko nta na rimwe
bazigera baba ingaruzwamuheto z’u Rwanda.
Iyi ntambara
y’amagambo hagati ya Paul Kagame na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya,
yatangiye ubwo Perezida Kikwete yafashe ijambo mu nama y’ubumwe bw’
Afrika i Addis Abeba, muri Ethiopia, akagira inama u Rwanda, Ubuganda na
RDC, ko kugira ngo ibi bihugu bigire amahoro arambye, ndetse n’akarere
kose muri rusange, aruko, byakwicara bigashyikirana n’imitwe yitwaje
intwaro ibirwanya, kandi imyinshi ikaba ifite ibirindiro mu burasirazuba
bwa RDC.
Paul Kagame
nkaho yakwakiriye iyi nama neza, yahisemo gutukana mu ruhame, cyane
cyane mu nama y’urubyiruko « youth Connect », yabaye tariki 30, Kamena,
2013, aho yavuze ko azica perezida Kikwete namubona urwaho.
Perezida wa
Tanzaniya nawe tariki ya 31 Nyakanga, 2013, mu ijambo ageza ku
benegihugu be buri mwisho w’ukwezi, yavuze ko umubano hagati y’u Urwanda
n’igihugu cye utifashe neza guhera mu kwezi kwa Gicurasi. Yakomeje
avuga ko yatangajwe cyane n’amagambo y’ibitutsi ava mu kanwa
k’abategetsi b’u Rwanda. Yavuze ko kuba atarabasubije, atari uko
atumvise ibyo bavuze cyangwa se ananiwe kuvuga. Ahubwo we abona nta
nyungu yava mu iterena ry’amagambo.
Ubwanditsi
Ikazeiwacu.unblog.fr
Source: inkuru yose mu Giswahili
No comments:
Post a Comment