Wednesday, August 28, 2013

RWANDA-TANZANIA:KIKWETE YABWIYE KAGAME KO AZAMUKUBITA IZAKABWANA

BYAKUWE MULI IKAZE IWACU
Ubushotoranyi bwa Paul Kagame kuri Jakaya Kikwete, perezida wa Tanzaniya, bumaze kurakaza abanyatanzaniya benshi, ndetse n’abasirikari barahiriye ko uwo muyobozi w’u Rwanda azakubitwa n’umuriro nagerageza gutera Tanzaniya.
Abanyatanzaniya, cyane cyane abasirikari barakajwe n'ubushotoranyi bwa Paul Kagame. kagameAya magambo yuzuye uburakari yavuzwe na bamwe mu basirikari ba Tanzaniya, batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo bwite, igihe baganiraga n’ikinyamakuru kitwa « Uwazi ». Aba basirikari ngo batangazwa no kubona Paul Kagame atinyuka gutera ubwoba Tanzaniya kandi nta n’urutege yifitiye rwo kurwana nayo. Abasirikari benshi bahawe ijambo bemeza ko U Rwanda nta burambe rufite mu byerekeye intambara mpuzamahanga, ugereranyije na Tanzaniya, ngo Kagame yibeshye agatangiza intambara niwe yahitana, kubera ko intambara nta maso igira.
Barakomeje bati: « Kagame azi ko perezida Kikwete atari gashozantambara, ahubwo yamugiriye inama yo gushyikirana n’inyeshyamba zimurwanya, none se ni kuki akomeza guteza bombori bombori? Natangiza intambara izamuhitana ».
Umusirikari umwe muri abo yarabajije ati: « Ni kuki yubahuka perezida wacu »? Yariyamiriye ati: « Kagame yamenyereye udutambara two mu gihugu cye, ariko Tanzaniya yo yarakataje cyane. Twarwaniye mu birwa bya Comore, tuvanaho Col Mohamed Bacar, wari washatse gufata ubutegetsi ku ngufu mu kirwa cya Anjouan, twarwanye na Iddi Amin turamwirukana arahunga, nkanswe Kagame? Yarakomeje ati:  » twarwaniye Mozambike, Angola, mu birwa bya seyisheli, ndetse na Darfur no muri Libani twagiye kubahirizayo amahoro tubisabwe n’umuryango mpuzamahanga, ubwo rero, Kagame nahe perezida wacu amahoro, nareke gukomeza amushotora, ahubwo namwubahe nkuko nawe yubashywe ».
Uretse aba basirikari, n’abandi baturage babajijwe n’iki kinyamakuru berekanye ko batangajwe cyane no kubona Paul Kagame atuka perezida Kikwete. Uwitwa Naomi Erasto utuye Masaki, i Dar Es Salaam yagize ati: « kuri njye, mbona byaba byiza duhagaritse uyu mugambi wo kwishyira hamwe mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba, kubera ko hari umwuka mubi cyane mbere y’uko kwishyira hamwe »
Yakomeje avuga ngo, Kagame agomba kumenya ko abatanzaniya biteguye kurinda igihugu cyabo, niyo byaba bisaba gutanga ibitambo, kandi ko nta na rimwe bazigera baba ingaruzwamuheto z’u Rwanda.
Iyi ntambara y’amagambo hagati ya Paul Kagame na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, yatangiye ubwo Perezida Kikwete yafashe ijambo mu nama y’ubumwe bw’ Afrika i Addis Abeba, muri Ethiopia, akagira inama u Rwanda, Ubuganda na RDC, ko kugira ngo ibi bihugu bigire amahoro arambye, ndetse n’akarere kose muri rusange, aruko, byakwicara bigashyikirana n’imitwe yitwaje intwaro ibirwanya, kandi imyinshi ikaba ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC.
Paul Kagame nkaho yakwakiriye iyi nama neza, yahisemo gutukana mu ruhame, cyane cyane mu nama y’urubyiruko « youth Connect », yabaye tariki 30, Kamena, 2013, aho yavuze ko azica perezida Kikwete namubona urwaho.
Perezida wa Tanzaniya nawe tariki ya 31 Nyakanga, 2013, mu ijambo ageza ku benegihugu be buri mwisho w’ukwezi, yavuze ko umubano hagati y’u Urwanda n’igihugu cye utifashe neza guhera mu kwezi kwa Gicurasi. Yakomeje avuga ko yatangajwe cyane n’amagambo y’ibitutsi ava mu kanwa k’abategetsi b’u Rwanda. Yavuze ko kuba atarabasubije, atari uko atumvise ibyo bavuze cyangwa se ananiwe kuvuga. Ahubwo we abona nta nyungu yava mu iterena ry’amagambo.
Ubwanditsi
Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment