Monday, August 19, 2013

RWANDA-TANZANIA:RDC: M23/RDF yahinduye isura y'intambara, Colonel Bisamaza ari kwerekeza i Walikale!


http://bukavuonline.com/wp-content/themes/redcarpet/thumbs/timthumb.php?src=http%3A%2F%2Fbukavuonline.com%2Fwp-content%2Fuploads%2Fdeplaces-nord-kivu.jpg&w=200&h=200&zc=1&a=t&q=100Ibinyamakuru binyuranye mu gihugu cya Tanzaniya biri kuvugana uburakazi bukomeye inkuru y’umusilikare ukomeye wo muri icyo gihugu ufite inkomoko mu Rwanda ubu wafashe inzira y’ubuhungiro yerekeza ikigali agatorokana amabanga akomeye y’igisilikare cya Tanzaniya kubera akazi yagikoragamo, uwo musilikare akaba yitwa  Colonel Selumbo ; kurundi ruhande mu gihugu cya Congo,colonel Bisamaza nawe ufite inkomoko mu Rwanda akaba yari yihishe mu ngabo za Congo ,ubu yimuye imirwano ya M23 ayerekeza mu ntara zitaruye umupaka w’u Rwanda na Congo ; imiryango 11 yita kuburenganzira bwa muntu iri ahitwa i Walikare ikaba iri gutabariza abaturage bari kuva mu byabo muri utwo turere kubera umwuka w’intambara ya Colonel Bisamaza afatanyije na MayiMayi Tcheka na Lafontaine !
 
Amayeri inkotanyi zikoresha mu ntambara ni ugukoresha uburyo bw’ibyitso no kwicamo amatsinda menshi arwanira ahantu henshi bityo bigaca intege umwanzi, kubera udutero shuma tuba turi ahantu henshi hanyuranye bigatuma umwanzi ata umutwe akayoberwa aho ashyira ingufu ku rugamba ! Uburyo bwo kurwana nkubwo bukaba bwaratanze umusaruro ku nkotanyi ubwo zagabaga igitero ku Rwanda ; icyo gihe inkotanyi zatsindiwe mu Mutara maze zicamo udutsinda twishi zikajya zigaba ibitero shuma ziri ku mupaka zikica abaturage maze zikajya kwihisha mu Birunga ! Uko iminsi yashiraga niko leta yariho icyo gihe yahuraga n’ibibazo byo kwita kubaturage bavaga mu byabo, kurwana urugamba rwa politiki imbere mu gihugu n’urugamba rwa diplomasi mu bihugu by’amahanga ! Amaherezo amahanga yategetse u Rwanda kujya mu biganiro maze inkotanyi zibona uko zica leta umutwe ziteza akavuyo mu gihugu kabyaye jenoside biziha icyuho cyo gufata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda zikomerwa amashyi n’amahanga !
 
Muri iyi ntambara ya Congo nabwo niko u Rwanda rutangiye kurwana rwizera ko ruzagira intsinzi nk’iyo rwagezeho mu Rwanda. Igihugu cy’u Rwanda cyashoboye kwinjiza abasilikare bacyo benshi b’ibyitso mu ngabo za Congo, bikaba bimaze kugaragarira amahanga ko igisilikare cya Congo cyamunzwe n’ibyitso by’ingabo z’inkotanyi, abakongomani nabo bakaba barabimenye ; ubwo mu kwezi kwa karindwi 2013, M23/RDF yakinishaga gufata umujyi wa Goma ; abayobozi b’ingabo za Congo batoranyije abasilikare nyabo b’abakongomani aba aribo byajya kurwanya M23 maze bayikubita incuro !
 
Kagame amaze kubona ko amayeri y’ibyitso ku rugamba Congo n’amahanga bayavumbuye yigira inama yo gukora kubyitso bye muri ONU yumvikanisha ko basaba Congo guhagarika kumurasa akaba agiye kureba uko yikura kubutaka bwa Congo mu mahoro ; ariko kubera akageso k’uburwanyi yashakishije andi mayeri yo kubwira abasilikare b’ibyitso bye biri mu ngabo za Congo, gutangira urugamba mutundi duce twa Kivu y’amajyaruguru, bityo bitume ingabo za Congo zikura ijisho ku ngabo ze ziri mu gace ka Rutshuru maze bimuhe uburyo bwo gusubira i Goma !
 
Intambara ya Colonel Bisamaza nayo ishobora kumubyarira amazi nk’ibisusa !
 
http://i2.wp.com/www.banamputu.com/wp-content/uploads/2013/04/m23-goma1..jpgUmusilikare ukomeye w’ikitso cya Kagame Colonel Bisamaza niwe wahawe akazi na Kagame ko kumukorera ibikorwa bikomeye yashatse gukora ahereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu izina rya M23 ariko ubu akaba abona bitamushokera kubigeraho. Kagame Paul arashaka kwica impunzi nyinshi z’abanyarwanda zikiri muri Congo atashoboye kurangiza ziherereye mu karere ka Walikare , uwo murimo akaba ariwo yahaye Colonel Bisamaza , noneho yamara kurimbura izo mpunzi agahita afata ibirombe by’amabuye y’agaciro biri muri ako karere agasahura amabuye y’agaciro menshi kugira ngo yishyure umwenda w’abacuruzi b’amabuye y’agaciro bamuhaye  amafaranga yo kugura intwaro arwanisha ubu mu mitwe itandukanye muri Congo ! Bisamaza namara kwica impunzi z’u Rwanda ziri muri Congo, igitutu cy’amahanga gisaba Kagame gushyikirana na FDLR kizaba kivuyeho kuko azaba yayimaze, ngurwo urugamba rushya M23 ubu yatangiye muri Kivu y’amajyaruguru !
 
Kuva ubwo Bisamaza yafataga intwaro nyinshi n’abasilikare barenga 60 i Beni, yahise afata inzira y’ishyamba, maze mu izina rya Kazarama wa M23 bajijisha amahanga bavuga ko Bisamaza yinjiye mu mutwe wa M23 anyuze i Rutshuru ubwo hari ku italiki ya 12/08/2013. Ingabo za Congo zahise zikurikiranira hafi Bisamaza n’abo bari kumwe maze zimutega ibico bikomeye incuro ebyiri zose. Mu gico cya mbere yatezwe n’ingabo za Congo FARDC, Bisamaza yatakaje intwaro nyinshi yari yasahuye kuko zari zitwawe n’abaturage, abasilikare ba Congo barwanye n’ingabo za Bisamaza  abaturage bagira ubwoba bakubita intwaro hasi bariruka , Abasilikare ba Bisamaza nabo babura uko bazitwara barazita ! Ubwo Bisamaza yahise afata inzira yo kwerekeza Walikare aho afite gahunda yo gufatanya na Mayi Mayi Tcheka na Lafontaine bakarimbura impunzi zose z’abanyarwanda ziri mu karere ka Walikare !
 
Davis-TZ.png Bitewe nuko Colonel Bisamaza yari amaze gutakaza ibikoresho byinshi bya gisilikare yari yasahuye kimwe n’ababsilikare bacye baguye mu gico batezwe n’ingabo za Congo, yakoresheje amayeri yo kujya gushinga idarapo ry’u Rwanda mu majyepfo y’akarere ka Lubero kugira ngo arangaze abasilikare ba Congo n’abaturage baho maze abereke ko arimo arwana agana i Rutshuru kandi mubyukuri ari uburyo bwo kuyobya amarari kuko umugambi afite ari uwo kwerekeza i Walikare gusohoza ubutumwa mwo kwica impunzi yahawe na Kagame!
 
Muri izo nzira ze n’amayeri menshi, ingabo za Congo ntizimworoheye kuko zamuteze igico cya kabiri mu nzira kuburyo nawe yatunguwe maze abasilikare be hafi ya Bose ingabo za Congo zirabica, amakuru dukura mu ngabo za Congo ziri muri icyo gikorwa cyo kumuhiga aratumenyesha ko ubu Colonel Bisamaza asigaranye n’abasilikare 25 gusa abandi barishwe ! Bitewe n’ako kaga arimo, kugira ngo nibura ashobore kugera kuri Mayi Mayi Tcheka, byabaye ngombwa ko izi Mayi Mayi zitera ubwoba abaturage b’abakongomani batuye mu turere twa Pinga, Pety na Musanga, ubu bakaba bari kuva mu byabo bahunga bityo bikaba byatuma ingabo za Congo zireka gukurikirana Bisamaza ahubwo zikaza kugarura umutekano muri utwo turere !
 
Ibyo aribyo byose iyi ntamba y’amayeri yo gukoresha ibyitso by’abasilikare byihisha mu ngabo z’ibihugu agomba kuba atazatanga umusaruro kuri Kagame, ibyitso by’abasilikare yahishe mu ngabo za Congo bigiye gushiramo kuko bivumburwa buri munsi, gutera ubwoba igihugu cya Tanzaniya na perezida wacyo bigiye gutuma ingabo z’igihugu cya Tanzaniya zitangira gushakisha ibyitso by’abanyarwanda bizihishemo kandi abo bose uko bazajya bagenda bavumburwa bazajya berekeza inzira yo mu Rwanda ! Sinzi uko bizagendera u Rwanda ubwo ibi byitso bizatangira gukurikiranwa kubutaka bw’u Rwanda n’ibihugu byahemukiye cyangwa byiciye abaturage babyo mu gihe byitwaga ko ari ingabo zibyo bihugu ! Ese umunyarwanda azagira iyihe sura mu bihugu duturanye niba hose hagiye kuvumburwa ko hihishemo ibyitso bigambanira ibihugu byazicumbikiye bikabagirira ikizere cyo kubaha ubwenegihugu?
 
Amateka azaduha ibisubizo ariko kandi ibintu ntibyoroshye !
 
 
 
Ubwanditsi !

No comments:

Post a Comment