Byakuwe muri IKAZE IWACU
Amakuru
agera ku Ikaze Iwacu aturutse muri Kivu y’amajyaruguru, aravuga ko mu
gitondo cy’uyu munsi tariki ya 28 Kanama, 2013, imirwano ikaze yongeye
kubura hagati y’ingabo za FARDC n’iza RDF/M23. Imirwano iri kubera mu
duce twa Kanyarucinya, Kilimanyoka muri teritwari ya Nyirangongo. Nkuko
twabibagejejeho mu nkuru yacu y’uyu munsi, Paul Kagame yasabye ingabo ze
ko zigomba gufata umugi wa Goma vuba na bwangu. Ubundi yari yabahaye igihe ntarengwa ho umwisho w’iki cyumweru gishize.
Bijya gutangira
humvikanye uruhererekane rw’amasasu hagati ya M23 na FARDC rwatangiye
mw’ijoro rishyira uyu munsi tariki ya 28/08/2013 ahagana sa mbiri
z’ijoro. Urwo rusaku ruza guhagarara ahagana sa yine z’ijoro. Ibintu
byaje guhinduka ubwo mu gitondo cy’uyu munsi humvikanye amasasu menshi
y’imbunda ziremereye hagati y’impande zombi mu gace ka Kanyarucinya,
Mutaho na Kibati aho FARDC yakoresheje n’indege mu guhangana na M23 ubu
imaze gusubira inyuma! Ahagana mu ma sa yine za mu gitondo, nibwo
ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu duce dutandukanye tw’akarere ka
Rubavu.
Kubera rero
FARDC isigaye yarabaye inkazi, ingabo za RDF zahuye n’ingorane zikomeye,
ziricwa, zirakomereka, none abasirikari bayobowe na LT Joseph Karegire
bari bamazeyo iminsi 3 mu rwego rwo gufasha ingabo zari zisanzweyo,
bazindutse nabo bagerageza ngo barebe ko basunika FARDC, akaba rero nta
gushidikanya ko ari RDF/M23 yashomboje imirwano.
Amakuru ageze
ku Ikaze Iwacu mu kanya, avuye muri bamwe mu basirikari ba RDF bari ku
Gisenyi, aravuga ko n’ubu FARDC yababereye ibamba. Ubu ngo hashize
nibura iminota 30 ikindi gisasu kiguye ahitwa ku Munege mu kagari ka
Nyacyonga, umurenge wa Busasamana, ariko ntituramenya neza niba hari
abantu byaba byahitanye cyangwa se umubare w’ibintu byaba byangije.
Abo basirikari
bavuze ko indenge za MONUSCO na FARDC, arizo zirikumena amabombe
nk’imvura, kandi barabona noneho ingabo zabo ziribuhashirire.
Banatubwiye kandi ko ejo nijoro inkeragutabara zigera ku 1500 zambutse
umupaka. Gen Major Jérome Ngendahimana, umugaba mukuru wungirije
w’inkeragutabara ngo yari amaze iminsi mu gikorwa cyo gukusanya abavuye
ku rugerero, ariko abenshi bari kwanga kwitabira icyo kiraka ababwira ko
kizabazanira amafaranga menshi. Ntibari no gutinya kubabeshya ko bijya
gusa no kujya muri mission muri Darfur.
Nyamara hari
abatangiye gusobanukirwa n’amanyanga ya RDF, bakavuga ko bagiye
kwihingira ko nta gisirikari bagishaka, ko ari urupfu gusa. Ingabo
bashaka zihutirwa ni izigeze kurwana muri Congo zizi neza kariya karere,
ngo zijye gutera inkunga forces spéciales ziyobowe na Gen Gatama
Vincent. Ubu imirwano irakomeje kuko bimaze gufata indi ntera, FARDC iri
gukoresha imbunda nini, yerekeza ahitwa Ruhunda. Ubu harumvikana
urusaku rudasanzwe rw’amabombe n’amasasu asanzwe y’imbunda ntoya. Ikaze
Iwacu irakomeza kubakurikiranira iby’iyi mirwano yadutse uyu munsi.
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr
No comments:
Post a Comment