Nyuma
y’aho RDF/M23 ibonye ko idashobora gufata umugi wa Goma ku buryo
bworoshye, bongeye gufata akaruhuko gato ngo bamire umwuka. Ubu kuva mu
gitondo hari agahenge, ariko bigaragara ko kataza kumara igihe. Nkuko
ejo twari twababwiye ko Etat Major ya RDF yari yatumije inama
kitaraganya mu kigo cya gisirikari i Kami, yo kwiga ibigomba gukorwa mu
minsi iri imbere, yarabaye, ariko ntibyari byoroshye, kubera ko
hagaragayemo ubwumvikane bucye mu bayobozi bakuru b’ingabo na Paul
Kagame.
Nkuko
Paul Kagame yabivuze ko atazashyira amaboko hasi atarwanye, ni nako
yabwiye abakuru b’ingabo bigaragara ko bananiwe kandi batabona neza
icyerekezo cy’iyi ntambara. Kagame yababwiye mu magambo akarishye ko
bagomba kwemera gutanga ikiguzi cyose bibasaba, ariko umugi wa Goma
ugafatwa. Iyo Kagame avuze ikiguzi, abanyarwanda bagombye guhita bumva
icyo ashaka. Ni ukuvuga ko niyo bakwica abaturage bose batuye Goma,
ariko igafatwa byaba nta kibazo kuri we!
Ariko bamwe mu
ba jenerali nta nubwo bumva icyatumye Paul Kagame ahahamuka cyane
akagira impungenge. Kagame akimara kumva ko Congo yamaze kusinyana
amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari na Angola ndetse na Afrika
y’epfo, yahise akubita agatima ku ntambara ya 1998, uburyo ingabo za
Angola zabakubitiye i Kitona zikabanoza. Afite ubwoba rero ko nubu
zigiye kuza, kandi akaba aziko ikibuga cy’indege cya Goma kizakoreshwa
cyane mu gutwara ibikoresho n’abasirikari.
Ikibazo cyo
gufata Goma cyatwaye igihe kinini muri iyo nama, ariko impungenge
zikomeye ni ukumenya ikizakurikira? Hari umujenerali tutari buvuge izina
kubera impamvu z’umutekano we, wabajije ikibazo mu ijwi ryo hejuru
agira ati: » Goma twayifata, alright, what next? Are we going to Kinshasa too »?
Iki kibazo rero
cy’uko bazifata bamaze kwinjira Goma nicyo cyakuruye umwuka mubi
n’uburakari kuri Kagame, ubwo yari amaze kubona ko ingabo zitari tayari
kurwana igihe kirekire muri congo!!
Yahise afata ijambo yitsa umwuka nkuko akunda kubigenza iyo yabishe, agira ati « reka
mbabwire, igihugu cyubikiriwe n’umwanzi ukomeye kandi njyewe nkuko
nanabibabwiye kuva cyera, sinshaka kurekura igihugu ngo gisubire mu
maboko y’imbwa »!! (Ubwo nyine imbwa ziba zivugwa ni abahutu) yakomeje
agira ati: « ndasaba buri wese ko agomba kugenda akibaza akanatekereza
vuba cyane ku kigomba gukorwa, kandi buri wese aze kumenyesha ku giti
cye ambwire umwanzuro yafashe, sinshaka za mvugo zanyu zidasobanutse aho
tuba twicaye umwe yavuga ikintu, undi agahubuka hirya, ngo nanjye nuko
mbibona, oya. Buri wese aze kumpamagara »!!
Urebye inama
yarangiye nta mwanzuro ugaragara ufashwe uretse ko bagomba gutegereza no
gukurikiza amabwiriza yose ari buve ku mugaba mukuru w’ikirenga ari
nawe waruyoboye iyo nama!!! Mu nama havuzwe no ku kibazo cya General
Makenga wanze kongera kwigaragaza, kubera arwaye cyane, ariko ikibitera
cyane nuko nyuma y’ifatwa rya Bosco Ntaganda, yavumbuye umugambi wo
kumuhitana agasimbuzwa Laurent Nkunda, kugira ngo barebe ko bashobora
kwinjiza abanyamurenge mu ntambara, doreko kuri ubu bitandukanyije
nayo!! Laurent Nkunda ngo afite inshuti nyinshi mu banyamulenge, ariko
se ibyo Kagame yamukoreye akeka ko izi nshuti zitabibona!
Ubu Makenga
nubwo yohererezwa ubufasha bwose, ariko nta musirikare w’u Rwanda
wemerewe kwegera ibirindiro bye kubera kutabashira amakenga! Ikindi nuko
bahise bemeza ko hagomba koherezwa abandi basirikari bo gufasha ku
rugamba i Kibumba. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aravuga ko abo
basirikari bagera ku 2000 baraye bambutse, bakaba bayobowe na LT Col Joseph Karegire.
Ikibazo cy’abasirikari baguye ku rugamba cyabaye nkikirengagizwa, ariko
abakomeretse bo ubu bafite ibibazo bikomeye cyane. Aho bashyizwe mu
bitaro nta bitanda bihagije, kubera ko ari benshi cyane, nta n’amaraso
yo gutera abakomeretse cyane bagatakaza amaraso menshi.
Andi makuru
aravuga ko, urugendo Paul Kagame yari yateguye kugirira k’umugabane
w’Amerika, rwagombaga gutangira mu cyumweru gitaha, rwajemo kidobya,
kubera ko igihugu cya Canada kitamushaka ku butaka bwacyo.
Ubwo igisigaye n’ukureba uko yarwana intambara ya Congo, agategereza
tariki ya 9 Nzeli, 2013, ubwo azajya mu nama rusange y’umuryango
w’abibumbye izabera i New York.
I Goma naho, abakozi b’abongereza bahakoreraga bazinze utwagushye barataha,
kubera ikibazo cy’umutekano muke uharangwa, cyane cyane ibisasu bimaze
iminsi bihaturikira birashwe n’ingabo z’u Rwanda. Ngayo nguko, ibya FPR
na Paul Kagame bikomeje kuba urusobe.
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr
No comments:
Post a Comment