Wednesday, August 21, 2013

RWANDA:Urubyiruko: Turibaza ku mikorere y’abanyapolitike ngo b’Inararibonye bikadutera urujijo rukomeye

Ibibazo bikomejwe kwibazwa n’urubyiruko ni byinshi, ariko uwo kurufasha gusobanukirwa ibyo bibaza ntari kuboneka.
Ibi byanteye kwibaza aho abayapolitike b’abanyarwanda – abazwi ngo kw’izina ry’inararibonye – aho baba nkahabura n’icyo bakora, mu gihe batumva ko ari inshingano yabo y’ibanze kubanza gusobanurira urubyiruko rw’abanyarwanda amwe mu mateka y’ukuri kandi y’ingenzi yababera umusingi wo gutangiraho intambara y’inkundura yo guharanira imihindukirire myiza y’ubutegetsi bw’igihugu cyacu. Bashobora kuba ahari batibuka ko inzu n’ubwo yaba yubatse mu mugi mwiza gute, inasizwe amarangi meza gute ntacyo byayimarira iyo haje imvura n’umuyaga by’inkundura. Umusingi yubatseho niwo uyitera guhangana n’iyo mvura n’umuyaga.
Nyamara icyantangaje ni uko abanyapolitike hafi ya bose, abahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abayobozi b’igihugu cy’uRwanda, abahagarariye imiryango yigenga iyo uteze amatwi Discours zabo hafi ya bose ntawe ujya arangiza ijambo rye atavuze uruhare nanjye nemera ntashidikanya rw’urubyiruko mu mihindukirire y’imiyoborere y’igihugu, ariko wajya kureba umusanzu baruha ukawubura ukibaza uti mbese ibintu bipfira he?
Mu minsi ishize mu kiganiro ngirana n’urubyiruko buri cyumweru kuri Radio Ijwi rya rubanda saa 1:00pm (13:00) ku isaha y’i Londres, naganiriye mu kiganiro cyihariye n’umwe mu rubyiruko turi kwibaza bimwe mu bibazo bikurikira:
1. Ese mu by’ukuri amateka nyakuri y’u Rwanda ni ayahe ko abanyapolitike bose batayavugaho rumwe kandi niba ari ay’igihugu kimwe yakagombye kuba amwe?
2. Ese kugeza ubu mu by’ukuri ni izihe ntwari z’abanyapolitike b’u Rwanda urubyiruko rwafataho ikitegererezo cyangwa rwakwigana?
3. Ese ni iyihe mpamvu abahutu n’abatutsi batavuga amateka kimwe?
4. Ni iyihe mpamvu abanyepolitike b’u Rwanda badahuza imbaraga mu gihe bose bavuga ko bafite umugambi umwe wo gukuraho ubutegetsi bujujubije rubanda.
Ibyo byose hamwe n’ibindi urubyiruko ruhora rwibaza ni byo byanteye kwitabaza abo ngo bitwa inararibonye muri politike nyarwanda ngo babe baganiriza urubyiruko maze babamare izo mpungenge, ndetse mu by’ukuri badufate mu maboko twumve ko turi kumwe n’abantu b’inararibonye, twafatanya uru rugamba hafi ya twese twiyemeje, ariko ibisubizo nahawe n’izo nararibonye aho kumara impungenge ahubwo byanteye urujijo rudasanzwe kuruta nuko nari nsanzwe nimereye, gusa byatumye nibaza ibindi bibazo byiyongera kubyo nari nsanganywe. Nyuma yo kuvugana na Bwana Faustin Twagiramungu ndetse na Bwana Thewojene Rudasingwa, byatumye mu byukuri njye nibaza ibi bibazo bikurikira:
1. Ese uru rugendo turimo rw’impinduramitegekere y’igihugu cyacu buri wese / buri shyaka ribirimo ku giti cyaryo, ese n’umuntu ku giti cye? Cyangwa ni urugendo twari dukwiye gufatanya?
2. Ibyiza ni ugufatanya se cyangwa ibyiza ni ukurugenda uri nyamwigendaho?
3. Niba se ibyiza ari uko twese turujyanamo dufatanije bipfira he ngo duhuze umugambi?
4. Byaba se ari iby’ingenzi ko ya Rukokoma twabwiwe ko ariyo izakemura ibibazo abanyarwanda bafite, twabanza kuyigerageza muri aya mashyaka ya opozisiyo, maze yagira icyo itugezaho tukazabona uko twagenda tuyikangurira abandi banyarwanda, ariko tubereka natwe icyo yatugejejeho?
5. Ubundi se koko tutabeshyanye, abahutu n’abatutsi bapfa iki?
6. Tubyemeze kandi duce akarongo ko abahutu n’abatutsi batazapfa bicaranye ngo babwizanye ukuri ntawe uri kwicinya icyara ko ari kuryarya mugenzi we?
Reka mbabwire nararibonye zacu mwe: mwiduhenda ngo mutume dushakira umuti indwara itariyo abanyarwanda dufite n’ikibazo gishingiye ku moko.
Urambaza uti ubwo nawe uraje…! eeeh ndaje koko.
Ni ukuri usibye ko abanyarwanda tuzi kuryaryana, umuntu akakubeshya nawe ukamwereka ko ubyemeye, noneho akagenda yishimye cyane ati sha ndakubeshye ko bavuga ngwiki, ati sha uziko bariya bantu nta bwenge bagira koko uziko abyemeye koko! Undi nawe wagaragaje ko yabeshywe akemera agasigara amuvumira ku gahera ati bariya nabo yewe, buriya rero azi ngo ndabyemeye; ati ariko ntibigiz’abanyabwenge we! askyi ga we puu genda uzabeshye abandi!
Ibi rero byanyibukije umugani w’umugabo umwe, ngo wagiye guhaha, kuko kera ngo wajyanaga ibyo wejeje noneho bakakuguranira n’ushaka nawe ibyo atejeje. Noneho ngo umunsi umwe umugabo RUDATEBWA ngo yarafite amasaka ashaka uwo bagurana akamuha inyama. Ariko kuko ngo yarazi uburyarya, ngo afata uruboho rwe (umufuka) ashyira udusaka duke tuzima ku ruhande rumwe ahandi hose ahashira imishishi y’amasaka noneho aragenda ajya kuguranisha.
Mu yindi ntara naho cyangwa ikindi gihugu, naho haturuka umugabo witwaga RUTEBURANYI nawe aza ashaka uwo yaha inyama nawe akeneye uwamuguranira akamuha amasaka. Nawe rero ngo yarazi ko ariwe wenyine uzi kuryarya nawe atekera amagufa ku ruhande rundi ahashyira utunyama duke, arangije nawe ntiyatinya inzira ayihata ibirenge, ntiyibaza niyo mvune yose y’urugendo ari gukora agiye kubeshya gusa.
Ngo bazagere rero i Nyagasambu ndavuga aho isoko ryaremeraga, ba bagabo bombi barashyira barahura barasuhuzanya dore ko batari baziranye, baraganira iby’amagenzi yabo. Umwe ati njye nturuka ibunaka naje nshaka uwampa inyama nkamuha amasaka. eeh RUTEBURANYI ati yego ye ati nitwe duhirwa nanjye nashakaga uwanguranira akampa amasaka nanjye nkamuha inyama.
Ati ibintu ni amahire, kandi byari byikoze koko ga, ubwo Rudatebwa wibwiraga ko ari umuhanga mu kubeshya kurusha abandi, abwira mugenzi we mu buryarya bwinshi buvanze n’ubwenge ati: abantu baguranisha aha ndabazi hari ubwo bataba inyangamugayo, wabanza ukanyereka ngashira amakenga ko ari inyama koko, mugenzi we ati ibyo nabyo atoborera ku ruhago rwe harya yashize utunyamanyama aramwereka mugenzi we ati nuko ni byiza, kugirango nanjye wizere ko nguhaye amasaka koko nawe apfumura hahandi yari yashize udusaka tuzima aramwereka. Arangije Ruteburanyi ati ni uko ni uko, ni byiza.
Maze kubw’amahirwe kuko impago cyangwa imifuka yanganaga Ruteburanyi yatekerezaga ko mu gucuranura biri bumugore tu, na mugenzi we mu mutima bikaba uko noneho Rudatebwa ati ese wareka tukagurana n’impago ko ndeba zinangana zose ra, Ruteberanyi ku mutima ati si aho unkuye, nuko baragurana buri wese afata inzira iboneza aho yaje aturutse. Umwe akagenda avuga ku mutima ati sha nkweretse ko aba…….. tudakina undi nawe ku mutima ati wambonye ariko? n’ubutaha ntuzongere burya twe aba…….. ntidukina.
Noneho njye nkibaza nti reba urwo rugendo bose bakoze, noneho ubandebere bose buri wese amaze guhambura ageze iwe, cyangwa sinzi wenda uwinkwakuzi we yahamburiye mu nzira, ntekereza ko uwahamburaga wese yahitaga avuga ati apuuu muragashira ati ab…… ntimuri ubwoko muri ibisebe, n’undi nawe ni uko bityo bityo.
Mu by’ukuri rero uyu mukino hagati y’aba bagabo bombi ntaho utaniye nuw’ABAHUTU n’ABATUTSI, abega, abazigaba na babandi mujya mutubwira ntibuka. Uyu mukino abakinnyi bamaze kuwukina ntiwababara, ngabo ba Kanyarengwe, ba Inyumba, ba Bizimungu, ba Seth Sendashonga, ba Twagiramungu uyu ukiriho n’abandi batagira ingano.
Abamaze kugwa muri uyu mukino nabo ni benshi batarageza niyo mishishi n’amagufa mu rugo. Utazi iby’uyu mukino yabaza ba Rudasingwa, ba Karegeya n’abandi banyarwanda bagenzi bacu dukunda, birukanywe kw’iriba na bagenzi babo bafatanije gufukura, inkomere zaguye muri uyu mukino (game) ntigira ingano, abayipfiriyemo sinababara – UBUHENDANYI gusa – kandi hari n’abandi benshi na n’ubu bakiri muri uwo mukino (jeu) usibye ko bahinduye uniforme y’ikipe ariko iyo urebye usanga umukino ari wawundi.
Noneho njye aho ndi nkibaza nti ubu se koko utabona ububi bw’uyu mukino ninde? Kagame arimo arawukinana n’abanyarwanda akababeshya ko hari ibyiza byinshi yabagejejeho n’ibindi akibafitiye, abaturage nabo bakamubeshyesha amashyi n’impundu n’ibyivugo, ariko buri wese mu mutima azi ko hari igihe bigeze kwicarana mw’isoko umwe agapfunyikira undi amagufa undi imishishi. Ese buriya Ubutaha Rudatebwa na Ruteburanyi bahuriye mu isoko indi nshuro, bose baje kuguranisha bakora iki? Bagura bate? Aho niho hari IPFUNDO ry’ikibazo hanyuma y’ibi. Ibindi muratubeshya.
Uzasoma iyi nkuru wese musabye igitekerezo aba bantu bongeye guhura bakicara bagura nkuko bisanzwe nk’uko baguze wa munsi wa mbere? Cyangwa hari amasezerano babanza kugirana ari “WAZE openly” (mbuze uko mbivuga) ni ukuvuga ngo agaragara neza ku buryo buri wese avaho ari ‘Sure’ ko atongera kuburumanga cyangwa guhekenyera amagufa aho nk’ubushize.
Njye ndasanga ikibazo ari aha kiri. Kandi utera uburezi arabwibanza reka tubanzirize hano muri Opozisiyo zo hanze nibitunanira twicecekere tureke kongera guhenda abanyarwanda kuko bake bo hanze niba bitunaniye kwishyira hamwe no kwiyunga ubwacu kandi turi mu kibazo kimwe, tuzabasha dute guhuza benshi bo mu gihugu imbere.
Niba abantu bari muri situation imwe tudashoboye guhangana n’iki kibazo twebwe ubwacu, tuzabasha dute gukemura ibibazo by’ingutu Leta y’agatsiko yasize? Aho tuzabasha kubibonera umuti? Natwe ibyacu byari byaratunaniye?
Mu nzozi zanjye ndifuza kubona Simeon na Kayumba Nyamwasa hari icyo bumvikanyeho, bagahaguruka bapfunditse amasezerano;
Sinshaka kongera kumva amarira ya Twagiramungu arira ko bamuhekesheje imishishi y’amasaka kandi yarishakiraga inyama;
Ndashaka kumva Rudasingwa yemerera Baziruwiha ko nawe ari umuntu nkawe, akamumara impungenge;
Ndashaka kubona abasore b’abahutu n’abatutsi bicaranye bavugana ukuri nta mbereka bataryaryana;
Nshaka kumva tuvuga amateka amwe.
Rubyiruko duharanira gukosora amakosa amwe n’amwe yakozwe na ba sogukuru bacu bigatuma aha amoko yacu umurongo utari wo n’inyito mbi. Ndambiwe guhora mbona abatutsi bakomeza kubwirwa cyangwa kwiyumvisha ko aribo bazi ubwenge gusa gusumbya abandi kandi ko ngo baryarya abahutu ntibabatahure;
Ndambiwe kubona abahutu bemera byose n’ubabeshye babibona;
Sinshaka kumva abahutu bavuga ko indwara yo kuryarya ku batutsi ari icyorezo cyabokamye kidateze gukira;
Ndashaka kumva muvuga ko abantu bose bareshya;
Mfite inzozi muri njye zo kuzabona umwana wa Rudasingwa na Kayumba na Kagame na Cyiza na Habyarimana bicaranye ku meza amwe bakorera igihugu cyababyaye kimwe, buri wese yiyumvamo Ishema ry’uwo ari we.
Ninjye nawe kugira ngo ibi bigerweho ariko birasaba abantu badatekera imishishi mu mwanya w’amasaka.
Uru rugamba rurasaba abantu baguranisha inyama za nyazo nta kwikoreza bagenzi banyu amagufa bakayararana inzara.
UWANGIRA UMUHUZA CYANGWA AKAMPA KWEMERWA NK’UMUNTU MUKURU WAGIRA ABANDI INAMA NAHITA MBANZA NGAKORA IBI BIKURIKIRA:
Nahita nsaba ko byibuze abayobozi b’amashyaka bakicara ahantu hamwe bakatwigira ibi bibazo bikurikira:
1. Uko twavuga rumwe ku mateka yaturanze kuko ari wo musingi wa byose.
2. Uburyo amashyaka yose yahuza imbaraga mu guhindura ibintu.
3. Uko ubutegetsi bwazasaranganywa ibintu bihindutse hagati y’amoko n’amashyaka.
4. Uko ikibazo cy’abanyarwanda bashinjwa/bakekwaho ibyaha ariko bakaba bakomeje gutanga umusanzu wabo mu gufasha abanyarwanda mu mihindukirire myiza y’igihugu cyazakemurwa.
5. Uko ikibazo cy’amoko twagihindurira isura mbi cyahawe tukagiha isura nziza n’umumaro cyagirira abanyarwanda tukakibyaza umusaruro.
6. Ubwubahane bw’amoko: aha hakubiyemo inyito nyinshi zambura agaciro abantu hakurikijwe amoko, ko bamwe nta bwenge bagira nk’abandi ko bamwe ari indyarya hamwe n’ibindi byinshi tuziranyeho.
7. Gushyiraho amategeko y’agateganyo yafasha ihuriro rya opozisiyo kugera ku ntego twazaba twiyemeje kugeraho.
8. Gutegura amatora y’abayobozi bayobora iryo huriro rya opozisiyo ryakorwa nabari muri komite nyobozi z’amashyaka. Kwiga no ku bindi bibazo babona ko ari ngombwa byumvikanweho.
Umwanzuro:
Ibi ni bike mu bibazo byinshi mpora nibaza kandi ntekereza ko atari njye njyenyine. Kandi niba bitabonewe umuti, tuzahora tugenda ariko usange twagarutse aho twahagurukiye, duhore tuzenguruka nka kumwe kw’abisirayeli mu butayu imyaka ishire. aho twakagenze ukwezi tuhagende imyaka itanu.
Banyarwanda mwe ninde utabona ko ubutegetsi bw’Inkotanyi ziyobowe na Kagame bumaze gutera abanyarwanda bose iseseme?
Uwagize amahirwe yo kumva umwe mu bapolisi wanze kujyanwa muri M23 agahungira muri Uganda mw’ijambo rye biragaragara ko abanyarwanda twese tumaze kurambirwa aho umuntu asigaye yifuza ko gusa abanyarwanda bamenya ukuri, ku biri kuba bashaka bakamwica ariko we akumva yaba aruhutse. Nimwumve ukuntu abanyarwanda basonzeye UKURI, nimwumve uko abanyarwanda basonzeye AMAHORO.
Murumva ko ari twe turi gutinza abanyarwanda. Ahubwo abanyarwanda bakomeje gupfa ubu bari ku gahanga kacu, kubera uburangare n’imikino ya giswa ikomeje kuturanga twe abiyise ko twahagurukiye kurengera abanyarwanda.
Ikindi mukwiye kumenya ni uko ndetse n’abo mwibwira ko bari mu butegetsi imbere burya baburimo bataburimo. Bahanze amaso abahaguruka gato bagakora akantu maze ukareba uko duhuza umugambi nabo. Twe icyo twabuze ni ukwishyira hamwe gusa, naho buriya bunegenege bw’ubutegetsi kubuhirika ntibizatwara n’amasegonda. Nitwe twitinza gusa.
Mana umpe kuba umuhanuzi w’amahoro no kuba umuhuza w’abananiwe kumvikana kuko mbona igihe kiri kuturengana kandi ufashe abanyarwanda tubashe kunywa uyu muti wo KWEMERANA kandi tuwunywe dukire indwara zatwaritsemo imyaka n’imyaka, kuko ni ukuri biragaragara ko abanyarwanda amoko yose dusonzeye amahoro.
Ninde wundi washyigikira ibi bitekerezo? cyangwa se uwabinenga akazana ibye byubaka?
Icyampa twese tukabyumva kimwe maze bikaba intangiriro yo kwimuka tukagera ku yindi ntera mbona ko yadufasha kugera ku byo turwanira vuba, bitabaye ibyo, n’ishyaka ryafata igihugu none ibi bibazo navuze wenda hamwe n’ibindi ntavuze ntibizabura kugaruka, usange na none umwiryane urakomeje, usange duhungiye imbeho mu ruzi.
Imana ifashe abanyarwanda,
Ernest Senga
Urubyiruko ku Ijwi Rya Rubanda.
bimemarc@yahoo.com.

No comments:

Post a Comment