Sunday, September 1, 2013

FPR NINTORE ZE BARAYE BAKUBISE AGAFUNI BWANA UWAYO JEAN CHRISTIAN WARUMUYOBOZI WA AKABAHIZI INYARUGENGE

Amakuru agera kuritwe, aravuga ko umubiri w’Umukuru w’Umudugudu wa Akabahizi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Gitega ho mu Karere ka Nyarugenge  waraye utoraguwe muri Ruhurura izwi ku izina rya Mpazi hafi y’ahari Kiriziya ya Saint Pierre ya Paroisse ya Cyahafi 
Uwayo Jean Christian wari Umukuru w’Umudugudu w’Akabahizi yari ingaragu akaba yari mu kigero cy’imyaka 32 . Amakuru atangwa n’abaturanyi be, yemeza ko umunsi w’ejo kuwa Gatandatu yirirwanye n’umugore tutifuje gutangaza amazina ye kubera umutekano we, aho birirwanye mu rugo ndetse bakanasangira ibya saa sita. Uyu mugore ubusanzwe akaba yarahukaniye iwabo nyuma yo gushwana n’umugabo bamaze kubyarana abana 2 ubu barerwa na nyina naho umugabo asigara atuye aho babaga muri Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara.

AKARERE KA GITEGA KARANGWA NUBUKENE CYANE
Aya makuru akomeza avuga ko baje kuva mu rugo ku isaha ya saa Munani z’amanywa bakajya mu kabari aho babaye kugeza saa tatu z’ijoro bakaza kuhava bajya mu kandi kabari k’uwitwa Innocent kari hafi ya Ruhura ya Mpazi ariko ntibahicare ahubwo bakahagura inzoga ya Uganda Waragi na fanta ya Coca ubundi bajya kuzinywera iwabo w’uyu mugore nabo batuye hafi y’aka kabari.
Mu kugera mu rugo, ngo Uwayo yaba yashatse guhita ataha ariko bamusaba kubanza agategereza bagahisha akarya, ariko abonye batinze arivumbura arataha.
Nyuma y’iminota mike avuye aho, baje kumva ko umurambo we utoraguwe muri Ruhura ya Mpazi hafi ya Kirizaya ya Sant Pierre ya Paruwasi ya Cyahafi abonywe n’umukarani wari ugiye kuvoma mo amazi.
Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya polisi Kacyiru, ariko amakuru akaba avuga ko yagaragaza ibikomere mu musaya no mu ijosi ahanakekwa ko yaba yanizwe.
Mu gushaka kumenya amakuru arambuye kuri iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ariko ntibyadushobokera kuko telefone ye igendanwa atayifataga.

No comments:

Post a Comment