Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Faustin Twagiramungu,
wigeze kuba Ministre w’intebe mu Rwanda hagati ya 1994 na 1995, ubu
akaba ari umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ndetse n’impuzamashayaka
CPC, aravuga uyu mugabo yasimbutse urupfu ubwo yari mu rugendo mu gihugu
cya Tanzaniya. Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo nyuma y’aho
ibihugu byo mu karere cyane cyane Afrika y’Epfo na Tanzaniya byiyemeje
guhagurukira M23 na Kagame. Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zabonye
amakuru y’uko ibihugu byo mu karere byahawe amakuru mu buryo byakoresha
ngo bitsinde umutwe wa M23 wari ufashijwe n’u Rwanda ku buryo bugaragara.
BWANA TWAGIRAMUNGU RUKOKOMA |
Ayo makuru akaba yaratangwaga n’abahoze mu ngabo za FPR barangajwe
imbere na ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Colonel Patrick Karegeya. Nk’uko
byatangajwe na BBC ngo mbere y’uko ingabo za Afrika y’Epfo na Tanzaniya
zoherezwa muri Congo ngo habanje kubaho amanama menshi hagati y’abakuru
bashinzwe iperereza mu bisirikare by’Afrika y’Epfo na Tanzaniya
bayakorana na Colonel Patrick Karegeya. Ndetse ubu hakaba hari benshi
bibaza niba Colonel Karegeya atarazize istindwa rya M23. Si ibyo
gusa kuko nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida Kikwete aho yagiraga
inama Leta ya Kagame ngo igirane ibiganiro na opposition harimo na FDLR,
bigakurikirwa n’ibitutsi n’iterabwoba ku ruhande rwa Kagame, ibihugu
bya SADC cyane cyane Afrika y’epfo na Tanzaniya byiyemeje guhagurukira
Kagame bigafasha opposition nyarwanda kwishyira hamwe ngo imurwanye, abo
ibyo bihugu byifuzaga gukoresha ni ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariko
cyane cyane Colonel Patrick Karegeya na Bwana Faustin Twagiramungu.
PRESIDENT KIKWETE WA TANZANIA |
Inzego z’iperereza za Kagame zabonye amakuru y’ibyo ibyo bihugu
bitegura maze zipanga kwivugana Bwana Twagiramungu, Lt Gen Kayumba na
Colonel Karegeya vuba na vuba kandi ku buryo bwihuse kugira ngo imigambi
ya SADC iburiremo, abarwanya Kagame bashye ubwoba uretse ko hari
n’amakuru avuga ko Kagame yabikoreye inzika n’ubugome cyane cyane ko ngo
bivugwa ko yatewe umujinya w’umuranduranzuzi n’itsindwa rya M23. Niba
benshi mwibuka ijambo Perezida Kagame yavuze ku bunani mwiyumviye aho
yagabishaga avuga ko uyu mwaka dutangiye wa 2014 uzabamo ibintu byinshi
bikomeye. Ibyakurikiyeho murabizi Colonel Karegeya yarishwe mu
minsi y’ubunani naho Lt Gen Kayumba aterwa iwe baramuhusha, undi
wahushijwe n’ubwo bitagiye ahagaragara ni Bwana Twagiramungu. Mwanumvise
kandi amagambo yakurikiye iyicwa rya Colonel Karegeya na n’ubu
agikomeje gukoreshwa aho Perezida Kagame adasiba gukangurira
abamushyigikiye kwica abo yita ko bagambanira u Rwanda.
Amakuru
atugeraho avuga ko ubwo Bwana Twagiramungu yari mu rugendo muri
Tanzaniya, inzego z’iperereza z’u Rwanda zari zapanze kumwivugana mu
gihe yavaga ku kibuga agana aho yagombaga gucumbikirwa kuko mu nzira nta
bamurinda yari afite. Ariko inzego z’iperereza za Tanzaniya zarabimenye
zohereza abantu bazo bakira Bwana Twagiramungu akiva mu ndege bamucisha
ahaca abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege, bimura aho yagombaga
gucumbika ndetse baranamurinda bikomeye cyane mu gihe yavaga ku kibuga.
Ibyo kumurinda bikaba byarakomeje mu gihe cyose yamaze gihugu cya
Tanzaniya.
Umuntu akaba yasoza yibaza niba kuri Kagame umuti ari
ukwivugana abanyarwanda n’abanyamahanga banze kumuyoboka cyangwa
bagaragaje ko batemeranya na politiki ye y’igitugu.
Ubwanditsi
The Rwandan
No comments:
Post a Comment