Tuesday, March 25, 2014

AKABABARO KA MEYA WA MUHANGA MADAM MUTAKWASUKU KUKO FPR YA KAGAME YAMUTEGETSI KUZERERANYE INTUMBI YA SEBUKWE NO KWIRIRWA YIGISHA NDUMUNYARWANDA ATEMERA

BYAKUWE MURI SHIKAMA YE. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga MUTAKWASUKU Ivona yagiye gushyinguza Sebukwe BINEGO mu cyubahiro, FPR imutegeka kumusubiza mu muringoti yamwiciyemo i Shyogwe mu 1994 ahubwo imutegeka gutaburuza MBONYUMUTWA Dominiko no kumuhambisha mu irimbi rusange mu Cyakabiri ngo yegere ABAPARIMEHUTU yayoboraga atarapfa!!! None MUTAKWASUKU Ivona yirirwa yigisha gahunda ya NDUMUNYARWANDA !!!!!!

Meya  wa Muhanga, Mutakwasuku Y.

Muri SHIKAMA twiyemeje kubagezaho ukuri kose ku buzima bw’abanyarwanda n’amateka babayemo / twabayemo kuko ntaho wahungira amateka. Dufite byinshi byo kubasangiza kandi byose bigakorwa ku nyungu z’u Rwanda rwose kugira ngo duce burundu akarengane bamwe bagirira ku bandi.
Hari abajya bagira ngo u Rwanda ruyoborwa n’abantu nyamara atari byo. Ni abantu biyemeje gukandamiza no kurenganya abanyarwanda bo mu gice kimwe kandi bigakorwa kuri gahunda yizwe, yasesenguwe, yateguwe kandi ku buryo nta wemerewe kugira icyo abihinduraho nk’aho aribo kamara. Iki nicyo tudashaka muri SHIKAMA.
Nk’uko tutahwemye kwerekana ko gahunda ya NDUMUNYARWANDA igamije kumvisha bamwe abandi ikabazamura hejuru cyane y’umurongo fatizo w’ubuzima ibi kandi bikaba byarateguwe mu rwego rwo gukomeza gutesha agaciro abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw’abahutu.
Ibi kandi tuvuga ntabwo biva ku busa cyangwa ibihimbano kuko dufite ingero uruhuri tuzajya tubagezaho uko tuzajya tubona umwanya. Izo ngero kandi zerekana mu buryo butaziguye ukuntu abahutu bambuwe uburenganzira bwose ku ngoma ya Kagame mu Rwanda rwababyaye mu gihe batigeze basonerwa inshingano n’imwe isabwa buri mwene-gihugu nko gutanga imisoro, kwishyura ubukode bw’ubutaka,....
Nk’uko nabivugaga mu kanya, uyu munsi tugiye kubaganirira ku rugero ruteye agahinda rwerekana ko NDUMUNYARWANDA ari nk’ikigirwamana cy’abatutsi ku ngoma ya Kagame ikaba na Nyamunsi ku Bahutu bose nta n’umwe uvuyemo.
Urwo rugero ni ibyabaye ku muyobozi w’Akarere ka Muhanga mu bihe bya vuba ahangaha. Uko byamugendekeye ni uko yagiye gushyinguza Sebukwe witwa BINEGO utuye i Shyogwe hafi yo kwa KANKAZI maze kuko ari umuhutu FPR ikamuha gasopo ikamutegeka kumusubiza mu muringoti bamujugunyemo.


Intwari Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa

Amaze gutegekwa kongera kumutaba mu muringoti ahubwo bamutegetse gutaburuza MBONYUMUTWA wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda bamutegeka kujya kumuhamba mu irimbi rusange hamwe n’abandi baturage ngo asange ABAPARIMEHUTU bene wabo abegere bya hafi.
Uyu Mbonyumutwa yari ashyinguwe mu Mujyi rwagati wa Gitarama aho abaturage bakunze kwita kuri Sitadi ya Demukarasi imbere y’amaduka y’abahinde. Akaba yarataburuwe mu gicuku kandi atabururwa n’abanyururu bari bafungiye muri gereza ya Gitarama ku mategeko Mutakwasuku yari yahawe na FPR.
Mutakwasuku ni nde ?
Mutakwasuku ni umuyobozi w’Akarere ka Muhanga. Aka Karere ka Muhanga ayobora kabumbiye hamwe izahoze ari Komini za Nyamabuye, Rutobwe, Nyakabanda, Nyabikenye, Bulinga, na Mushubati. Mutakwasuku niwe wasimbuye uwitwaga MANISHIMWE Samuel wari watanzwe na Senateri MUNYABAGISHA Valens ngo aze ayobore aka Karere gafite ibiro byako mu Mujyi rwagati wa Gitarama.
Uyu Samuel MANISHIMWE yaje kwerekana ko nyakibi atarara bushyitsi niko gusindira mu kabari i Gitarama ajya kuzamura amajipo y’abakobwa batangaga inzoga mu kabari kandi ubwo yari amaze nk’amezi make abaye Meya niko guhita yubikirwa imbehe. Mutakwasuku icyo gihe yakoreraga umushinga witwa LWF (Lutheran World Federation) i Gitarama.
Uyu muyobozi w’Akarere ka Muhanga avuka i Nyange mu Karere ka Ngororero. Umugabo we yitwa RUTAYISIRE akaba ari umuhungu wa Binego ukomoka i Shyogwe. Uyu Binego mu bana yabyaye harimo na MUKASINE Marie Claire wigeze gutegeka SONARWA imyaka myinshi cyane i Kigali ayibereye umuyobozi mukuru.
photo
Mukasine Mariya Kalara
Uyu MUKASINE Marie Claire yanabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa-Remezo (MININFRA) ku bwa Minisitiri enjeniyeri Vincent KAREGA. Ubu Mukasine yagizwe umusenateri mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura. Ubwo ni ukuvuga ko MUTAKWASUKU Yvone umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ari muramukazi wa Senateri MUKASINE Marie Claire kuko nyine umugabo we ari musaza wa Senateri Mukasine.
Mbonyumutwa yarashinyaguriwe
Ubwo FPR yateguraga umugambi mubisha wo gushinyagurira umurambo wa Mbonyumutwa basabye Mutakwasuku Yvone gutegura uko icyo gikorwa cyizagenda. Meya Mutakwasuku yahise ategeka ko Mbonyumutwa atabururwa n’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri Gereza ya Gitarama kandi bigakorwa mu gicuku kiniha kugira ngo abaturage batababona.
Ikibazo rero cyaje kuvuka ubwo barimo bacukura ngo bamutaburure bamujyane mu cya Kabiri mu mva rusange ishyingurwamo abaturage basanzwe. Ku isaha ya saa munani z’ijoro nibwo abanyururu batangiye gutaburura Nyakubahwa Mbonyumutwa. Muri icyo gikorwa kigayitse bahuye n’imbogamizi ikomeye. Ubwo bacukuraga bari bamurikiwe n’imodoka ya Gereza ya Gitarama itwara abagororwa n’imfungwa.
Bahuye na Beto ikomeye cyane yari ikikije isanduku ababiligi bamuhambyemo bafatanyije n’abanyapolitiki bariho icyo gihe ashyingurwa noneho kuyimena irabananira ibabera ibamba. Muri iryo hurizo rikomeye, ryateje impaka n’ibibazo kuko FPR yari yahaye Meya Mutakwasuku amabwiriza ko isaa kumi za mu gitondo bagombaga kuba barangije kumutaburura no kumushyingura mu cyakabiri mu irimbi rusange.
Bwaje rero kubacyeraho batarabasha kumena cyangwa gushwanyura iyo beto yabumbwe n’ababiligi. Muri uko kwibaza icyakorwa bubacyereyeho, abaturage bazindutse bigiriye mu mirimo yabo isanzwe barababonye bagwa mu kantu inkuru ikwira Gitarama yose ityo mu gihe batashakaga ko imenyekana.
Umugambi wari uwo kumwiba bakamujyana mu irimbi noneho abaturage bakazarabukwa imva irangaye kuri Stadi ya demukarasi noneho FPR ikazakwirakwiza ko abantu batazwi baje bagashimuta Mbonyumutwa ninjoro kuko mu banyururu bamutaburuye nta wari kuzabona uko atangaza ayo makuru y’uko byagenze.
FPR ntiyemera ubwigenge u Rwanda rwabonye ku italiki 01 Nyakanga 1962
Kuba ngaruye ikibazo cy’ubwigenge si uko nkunda guhembera inzangano cyangwa kuzura akaboze ahubwo ni uko iyi NDUMUNYARWANDA nise nyamunsi y’ABAHUTU bose ibatesha agaciro ikagera no ku bapfuye utaretse n’abakiriho. MBONYUMUTWA ni umwe mu baharaniye ubwigenge bw’u Rwanda kandi afite umwanya we ukomeye mu mateka y’u Rwanda ku buryo n’ibikorwa by’ubushinyaguzi bitayahindura.
Nyuma baje gusubika igikorwa bajya kubanza gushaka imitarimba na za cies a metaux zo gukeba iyo beton yari imukikije babirangiza ku munsi wa kabiri. Kubera ko byari byabaye ikibazo muri Gitarama bahise bategeka Mutakwasuku ko ahagarikira ishyingurwa rye mu irimbi rya rusange riri ahitwa mu Gahondo ku muhanda mukuru wa Kigali-Butare nko kuri 1Km uvuye ku biro by’Akarere ka Muhanga usubira i Kigali.
Mu ijambo Kagame yigeze kuvuga umunsi umwe, yavuze ko nta bwigenge u Rwanda rwigeze rubona. Ibi nabyo bikaba atari byo kuko kuba abatutsi barahunze bakajya mu mahanga bidasobanura ko igihugu cyitabonye INDEPENDENCE.
Nanjye nemera rwose ko byari kurushaho kutubera byiza iyo duhabwa UBWIGENGE tukabusangira twese nta mwenegihugu n’umwe umeneshejwe ariko kuba bitarashobotse bagahunga ntabwo abatarabigizemo uruhare nka twe twavutse nyuma y’impinduramatwara ya 1959 , ntitugomba kubiryozwa ngo twigishwe amateka avuga ko nta bwigenge bwabayeho.
Ibi mbivuze kuko  u Rwanda rutazongera kumanura ibengera ry’ababiligi cyangwa iry’Abadage ngo ruzamure iry’abanyarwanda. Ntibishoboka. Ntibizongera kubaho mu mateka byabaye rimwe rizima. Kagame rero kutabyemera mbona yibabariza umutima n’umutwe ku busa budafite icyo buzamwungura
Mutakwasuku yavuze ijambo azabazwa n’amateka byanze bikunze!!!
Nk’uko nabivugaga inkuru yabaye kimomo iza no kugera kuri BBC. Iyi Radiyo y’abongereza yagiranye ikiganiro na Meya wa Muhanga Madamu MUTAKWASUKU Yvonne kugira ngo asobanure impamvu bataburuye intwari ya demukarai kandi bikaba byarakozwe mu gicuku ababikoze bamurikiwe n’amatara y’imodoka za gereza ya Gitarama.
Mu Rwanda dufite abantu batazi kuyobora kandi bishongora imitwe yabo irimo ubusa. Mu bagiye bavuga amagambo yuzuyemo urwango rumwe rwageze mu maraso cyangwa se abavuze ibyo byanze bikunze bazishyuzwa  / bazaryozwa n’amateka cyangwa batangiye kubiryozwa nababwiyemo MUGESERA Leon na MUGESERA Antoine.
Muri SHIKAMA twigeze kubandikira inkuru twasesemguye isobanura ko MUGESERA Leon yavuze ngo: “Abatutsi bose tuzabanyuza muri Nyabarongo tubasubize iwabo muri Abisiniya muri Etiyopiya” yabivuze mu 1993 none ubu arimo kuyacekwa mu bucamanza bwa Kagame ku Kimihurura kandi n’ubwo arimo gusaza imigeri ntazarutsinda kuko iryo jambo yararivuze abaturage bose bamwumva kandi hari ku manywa.
Muri iyo nyandiko ndende twari twabateguriye kandi twababwiyemo ukuntu ubanza izina MUGESERA zrishobora kuzasiga umurage mubi mu Rwanda kuko na bazina we  MUGESERA Antoine we yagize ati: “ABANA BARAKUBAGANYE BARASA ABASENYERI, IBISONGA BYABO, ABAPADIRI, ABAFURERE, ABABIKIRA NA SHEJA Richard  i GAKURAZO” Uyu MUGESERA Antoine nawe byanze bikunze umunsi umwe uzagera amateka abimuryoze kuko bidakwiye!!!
Kubera ko FPR yari yamaze kuroha Meya Mutakwasuku mu mutego wa politiki atabashije gusobanukirwa yasubije BBC ati : “Twamutaburuye tumuvana mw’iriya sitadi tumujyana mu irimbi rusange kugira ngo ajye kwegera abo yahoze ayobora akiri Minisitiri w’Intebe
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu MUTAKWASUKU Yvonne ufite impamyabumenyi ya Kaminuza mu ishami ry’imibanire y’abantu SOCIOLOGY / SOCIOLOGIE yakuye i Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari UMUHUTUKAZI ukomoka i Nyange nk’uko nabivuze, iyi mvugo ye yuzuyemo ubugoryi, ubuswa, kudateganyiriza ejo hazaza, kutiyubaha no guhubuka bikabije.
Dusesengure: Mbonyumutwa asange abo yahoze ayobora!!!: Ikintu cyambabaje kandi kikanababaza abanyarwanda bose bashyira mu gaciro kandi bakunda u Rwanda, ntibyumvikana kandi ntibishobora no kumvikana ukuntu umuntu wapfuye yajya kuyobora abandi bapfu mu irimbi.
Icya kabiri, umuntu wabaye umuyobozi agaharanira ko igihugu bihabwa ubwigenge si byiza kumuhindura agatobero no kumukina ku mubyimba kuko aba agomba kubahwa. Ikosa rya gatatu byari kuba bizima iyo n’abandi bahutu bose bapfuye bishwe na FPR nabo batabururwa bagashyingurwa mu cyubahiro.
Icya kane ni uko kumutaburura mu gicuku uboshye umujura cyangwa undi bidakwiye gukorwa na Leta igendera ku mategeko izi umuco n’amategeko agenga uko abakiriho bagomba kwitwara ku babo bapfuye.
Icya gatanu ese Mutakwasuku n’ubwo yaba yararoshywe na FPR yumva koko mu irimbi haba ubuyobozi bwo mu buhe bwoko ko twize amoko menshi yo kuyobora no kuyoborwa?
Icya kane ni uko mu masezerano cyangwa imihigo Mbonyumutwa Dominiko yagiranye n’abanyarwanda mbere y’uko apfa atigeze abasezeranya ko namara gupfa bakamusangayo azakomeza kubayobora nk’uko yabayoboraga akiri imusozi.
Ikindi kinanabaje bikabije ni ukuntu uyu muyobozi w’Akarere ka Muhanga yagiye gutaburuza Sebukwe BINEGO kugira ngo amushyinguze mu cyubahiro kuko nyine yumvaga bikwiye FPR ikambuza kandi ikamuha gasopo.
Mutakwasuku yari agamije iki ?
Ibi ntibiri bungore kumenya icyo yari agamije kuko cyumvikana. Mu 1973 abakiga bamaze gufata ubutegetsi mu Rwanda batangiye gutoteza abatutsi maze abatutsi bamwe batari barahunze bagiye gufata indangamuntu bandikamo HUTU aribyo byaje kwitwa KWIHUTUZA kandi abo BATUTSI ntibasibaga no mu manama yose ya MRND nyamara muri Genocide muri 1994 ntibyababujije kwicwa kuko n’ubwo bari barihutuje abaturanyi babo bari bazi neza ko ari ABATUTSI.
Tugarutse kuri MUTAKWASUKU Yvonne, Kagame wamuhaye ubutegetsi bwo gutwara Gitarama yari azi neza ko ari UMUHUTUKAZI. Ubu rero uyu mubyeyi yambaye umwabaro w’ABASAJYA kandi akavuga nk’aho yavuye i Bugande ndabona yibeshya cyane kuko umunsi byakomeye azabyisobanuraho kandi ndiyumvisha ko uwo munsi KAGAME azaba adahari kuko buri wese azabazwa ibye imbere ya ya ntebe y’imanza.
Ibi ariko FPR ibikoresha mu buhendabana bukomeye kandi nta gitangaje na kimwe kirimo kuko nk’uko mu kanya nabahaga urugero rwo kwa Habyarimana n’uko byaje kugenda muri Mata 1994, ABATUTSI bamwe bakoreshejwe mu kwica ABATUTSI bene wabo kandi bitari bikwiye.
KARAMIRA Froduwaridi yari umututsi kandi yambaye imyenda ya CDR akoreshwa n’ingoma ya Habyarimana yica abatutsi bene wabo, n’abandi benshi namwe muzi.
Na MUTAKWASUKU Y. rero arimo kwishushanya n’agatsiko ka Kagame yajya gushyingura Sebukwe mu cyubahiro akamaganwa ariko yategekwa GUTABURURA INTWARI YA DEMUKARASI agakukumba abanyururu bose!
Mu gusoza iyi kuru tukaba twongeye kwamagana rwose gahunda ya NDUMUNYARWANDA ihana kandi ikumvisha bamwe abandi ikabatonesha  
Ibi byose bikaba ari ibimenyetso byerekana ko NDUMUNYARWANDA idashoboka mu by’ukuri kandi ko inashyizwe mu bikorwa ku bw’agahato no ku kaburembe, umurage yazasigira u Rwanda ari ukudusigira amakuba aruta ayo yadusanganye.
Dukomeje kandi gushimira abakunzi n’abasomyi ba SHIKAMA mudahwema gufungura kuri uru rubuga ngo murebeho amakuru y’iwanyu i Rwanda. Twifurije umuyobozi w’akarere ka Muhanga akazi keza kandi Imana ikomeze kumurinda anazirikana ko yari akwiye guharanira n’uburenganzira bwo gushyingura n’abahutu n’abahutukazi bene wabo kuko ubwo yari agiye gushyingura Sebukwe yari atangiye neza ariko kuba ataraharaniye ko bigerwaho niho ubugwari buba bushingiye. 

BAZIGUKETA F.
Shikama Ye 

No comments:

Post a Comment