Nkuko
biteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, mu mugi wa Buruseli mu
gihugu cy’Ububiligi, hazateranira inama mpuzamahanga izahuza umuryango
w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’ibihugu by’Afrika. Iyi nama izatangira ku itariki ya 2 mata ikazarangira ku ya 3, 2014, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu hafi ya byose by’Afrika, harimo na Paul Kagame w’u Rwanda.
Ibisumizi bya Karenzi Karake na Jack Nziza, ubu biri kujagajaga Buruseli |
Mu
muco wa FPR, bimaze kumenyerwa ko iyo Paul Kagame agiye kujya mu mahanga
ya kure, babanza kohereza ba maneko ishyano ryose, ngo baba bagiye
gutata, muri icyo gihugu, perezida aba azajyamo. Umuntu yakwibaza
impamvu ituma u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine usanga gihangayikishijwe
n’umutekano wa perezida, kandi ayo mahanga aba agiyemo, haba hasanzwe
hatuye abanyarwanda, ubusanzwe baba bagomba kumubera ijisho. Nyamara
siko bimeze, ahubwo FPR ibona abanyarwanda baba hanze nk’abanzi
b’igihugu, akaba ariyo mpamvu bagomba kunekwa cyane.
Amakuru
agera ku Ikaze Iwacu avuye muri Village urugwiro, aravuga ko mu rwego
rwo gutegura urugendo rwa Paul Kagame mu Bubiligi, Gén Maj. Jack Nziza yohereje itsinda ry’abamaneko i Buruseli, tariki ya 07-03-2014.
Iri tsinda ryahawe amabwiriza yo gukusanya amakuru y’uko umwuka wifashe
mu banyarwanda muri rusange, rikaba ryari riyobowe na rukarabankaba Col Francis Mutiganda,
ushinzwe bya nyirarureshwa iperereza ryo hanze y’igihugu, kubera ko
umuyobozi waryo nyakuri ari Jack Nziza. Ubu twandika iyi nkuru, abo ba
maneko basubiye i Kigali, gutanga raporo.
Ayo makuru kandi akomeza avuga ko ejo ku wa gatanu tariki ya 21-03-2014,
irindi tsinda ry’abamaneko rizasesekara i Buruseli, aba nibo bazaguma
mu Bubiligi, kugira ngo bakomeze bacunge abanyarwanda, banabonereho
gukwizakwiza utuzi twa Dan Munyuza, mu bicanyi basanzwe baba mu Bubiligi, ngo bazabone uko birenza abatavuga rumwe na leta ya FPR. Irindi tsinda rinini cyane rizahaguruka mu Rwanda tariki ya 28-03-2014.
Amakuru Ikaze Iwacu yashoboye gutohoza i Buruseli avuga ko ambasade y’u Rwanda yamaze gukodesha ibyumba mu mahoteli yitwa Stanhope Hotel, Sofitel Hotel, kandi bafashe n’ibyumba binini cyane (apartments) muri Marriott Hotel.
Aya mahoteli ngo ni Col Francis Mutiganda ku giti cye wayihitiyemo,
kubera ko ari ahagereye, icyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu
by’Uburayi. Mu rwego rwo gukusanya amakuru, iri tsinda riyobowe na Col Francis Mutiganda ryakoranye inama na bamwe mu bayobozi b’ishyaka rya PPR-Imena,
kugira ngo babahe amakuru afatika y’uko abatavuga rumwe na leta ya FPR,
bari gutegura imyigaragambyo. Col Francis Mutiganda ngo
ahangayikishijwe cyane nuko iyo myigaragambyo ishobora kubabera agashya
nkuko byabagendeye i Londres umwaka ushize.
Marriot Hotel, ntagushidikanya niho Paul Kagame azacumbika |
Ikindi ku byerekeye uru rugendo rwa Paul Kagame, ngo nuko umwamikazi w’u Rwanda, Jeannette Kagame, yagiriye umugabo we inama yo kutazaza mu Bubiligi, akoherezayo Louise Mushikiwabo na Pierre Habumuremyi,
ariko Paul Kagame yamuteye utwatsi, amubwira ko we atajya atinya aho
rukomeye. Jeannette Kagame we burya ngo yitinyira imyigaragambyo, cyane
cyane iyo ari kumva abantu baririmba ko umugabo we ari umwicanyi
ruharwa, ni nayo mpamvu atigeze ahinguka i Toronto muri Canada, umwaka
ushize.
Bantu rero mutegura imyigaragambyo murikanure, mumenye ko PPR-Imena ibahanze amaso, kandi ifatanyije n’ibisumizi bya DMI na Republican Guard. Abakora
lobby ku mahoteli namwe ngayo mwayabonye, mujye kubasura mubamenyeshe
iby’umushyitsi wabo, nyamara buriya abakozi bo muri ayo mahoteli barebye
nabi yabakubitamo ikiziriko, maze akabashyira ku wa kajwiga!!! Dore aho
nibereye!!!! « It’s a matter of time »!
Ngendahayo Damien
Ikazeiwacu.unblog.fr
No comments:
Post a Comment