Friday, April 25, 2014

NAVUZEKO FPR NAKAGAME NTIYIGERZE YITA KUNYUNGU ZABATUSI BABAYE MURWANDA NICYO CYATUMYE IBATSEMBESHA NGO IFATE UBUTEGETSI

" Affaire Kizito" itangiye kugaba amashami: N' imiryango y'Abatutsi bahigwa n'Agatsiko itangiye kumenyekana.



Parution: Friday 25 April 2014, 17:04 
Par:Rushyashya.net 




Nk'uko twakomeje kubigaragaza, iri kinamico riri inyuma ya "Affaire Kizito" rifite intego za politiki rigamije kugeraho: Gushinga "Dynastie Kagame" no kwikiza Abatutsi n'Abahutu bashyira mu gaciro bakaba batiteguye kuyiyoboka no kuyikeeza. . Nimwisomere iyi nkuru ya rushyashya.net maze mwumve aho FPR ikomeje kwerekeza umukino wayo . Twakomeje kubahanurira ukuntu  Abatutsi bahoze mu Rwanda ariko bakaba badashyigikira ibyaha bikomeye n'amafuti ya FPR bagiye kuraswaho urufaya .  Abahutu bo ntawe ukibavuga, FPR yarangije kubagira ibyo ifundi igira ibivuzo. Match nibwo yatangira, reka dutegereze aho ibintu bigiye kwerekera . Gusa twizeye ko abantu batazakomeza kwituramira ngo bongere bicwe nk'amatungo kandi babona neza aho icyago kiri guturuka : inyota ikabije y'ubutegetsi ya Paul Kagame n'Agatsiko ke k'Abassajya biyemeje kugarura UBUHAKE mu Rwanda ! (Ubwanditsi)

Mu Bubiligi Kizito Mihigo yari mu kitwa Ibukabose
Iri n’ Ishyirahamwe ripfobya rigahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ryigisha ko habayeho na Jenoside y’Abahutu, rikorera mu Bubiligi no mu Bufaransa, IBUKA BOSE iyobowe n’uwitwa Ndagijimana J.M.Vianney, wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa muri Leta ya Habyarimana, ubwo byari muri Guverinoma yaguye yarimo n’amashyaka yari muri opposition, MDR, P.L na PSD, akaba yaraje no kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga aho FPR-Inkotanyi, ifatiye ubutegetsi, nyuma yaje guhunga Igihugu aregwa kunyereza amafaranga muri iyo Minisiteri , asubira mu Bufaransa ariho kugeza ubu akorera bikorwa bya politiki birwanya Leta ya Kigali.Nguwo uwashinze ishyirahamwe IBUKA BOSE, uyu Ndagijimana J.M akaba ari imvange kuko avuka kubabyeyi badahuje ubwoko.
Iyi IBUKA BOSE, igizwe n’igice cy’ Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, baba i Burayi biyomoye kuri IBUKA yo mu Rwanda, bavuga ko ikorera mukwaha kwa Leta ya FPR, harimo Umucikacumu Madame Esperence umugore w’uwahoze ari S/Prefe i Gitarama witwa Syprien, umututsi wishwe muri Jenoside, uyu Esperence yaje kurongorwa nyuma ya 94 na SISI Evariste wari umucuruzi ukomeye mbere ya Jenoside, wiciwe abana n’umugore muri Jenoside, akaba n’umuyoboke wa P.L waje guhungira mu Bubiligi nyuma yo kuva mu bu depite mu Rwanda.
Madame Esperence amaze igihe ari mubanyarwanda barwanya Leta ya Kigali, akaba yarananditse igitabo kirimo ubuhamya bushinja FPR, ko ariyo yishe umwana we witwaga Sheja Richard, ngo wiciwe i Gakurazo n’ Inkotanyi arikumwe n’abasenyeri nabo biciwe aho i Gakurazo.
IBUKA BOSE kandi irimo Dr. Placide Kalisa ukorana na Rusesabagina mugupfobya Jenoside, bafatanyije n’abandi bacikacumu bavanze bagiye bashaka mu bwoko butahigwaga, ari nako bakangurira abasore bacitse ku icumu baba mu Bubiligi no mu Bufaransa kurongora abana babakobwa b’imvange kugirango abo basore ( nka Kizito Mihigo) bazabafashe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bavugaka hari na Jenoside yakorewe Abahutu ikozwe na FPR-Inkotanyi.
IBUKA BOSE ikaba ikorana n’ishyirahamwe ryitwa ABAHUTSI, bivuze abana b’imvange bavutse ku bahutu n’abatutsi, riyobowe n’uwitwa Rutayisire Boniface, rikorera mu Bubiligi no mu Bufaransa, bafatanyije n’ uwitwa Gakwaya, kwigisha Doubre Genocide, bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri iy’Abatutsi n’ iy’Abahutu, bibyara zero, bityo ko nta Jenoside yabayeho mu Rwanda, ko idakwiye no kuvugwa, ko icyabayeho ari ubwicanyi busanzwe bwavuye kumujinya w’indege ya Habyarimana yari imaze kuraswa n’abatutsi.
Ishyirahamwe IBUKA BOSE rimaze iminsi rikora inama zikomeye mpuzamahanga, nk’iyabaye tariki ya 01 Mata 2014, yabereye mu Bufaransa ahitwa Colloque Palais du Lexembourg, muri salle ya Monerville, iyo nama yiswe ngo Le Drame Rwandais « La Verite des Acteurs » iyobowe na General Henri Paris, yarimo na Major Micombero J.M, Paul Quiles wahoze ari Ministre wa information mu Bufaransa, ubu ni President dela Mission information Parlementaire sur le Rwanda, yarimo abagize RNC, Dr. Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard, yarimo Claire Delponte, Philippe Reyntjens na Henri Weil, yigaga kukibazo cy’ abahutu bapfuye ngo bishwe na FPR, uko bakwiye kwibukwa, ngo hakaba hagiye gukorwa ankete ikomeye izashyira ahagaragara liste y’abahutu bishwe aho biciwe haba Congo no mu Rwanda n’ababigizemo uruhare bari muri FPR, bagatangazwa.
Aya makuru dukura ahantu hizewe avuga ko Abafaransa n’Ababiligi ibi ngo babishoyemo amafaranga atagira ingano ( ama euros) ari nayo umuhanzi Kizito Mihigo yatangiye kuryaho, kugeza naho bamutegetse guhimba indirimbo ivuga Doubre Genocide, « IGISOBANURO CY’URUPFU » no gukorana na RNC.

Uhereye ibumoso Madame Esperence, Kizito Mihigo, na Ndagijimana J.M.V
Kizito Mihigo ni muntu ki ?
Uyu muhanzi Kizito Mihigo abamuzi neza bavugako ari umwana w’umucikacumu wakuriye mu mbuto za Parmehutu, kuko ngo atangira ubuhanzi bwe yari umuririmbyi muto muri Korali ya st. Michel, ngo akaba ari nabyo yari ashoboye gusa, ngo kuko kwiga byari byaramunaniye, Kizito Mihigo amaze kwinjira muri Korali Abanyuramatwi, yatangiye yigana neza kuririmba indirimbo za Matayo Ngirumpatse wayoboye iyi Korali mbere ya Jenoside akaba yari na Perezida wa MRND, iyi Korali ikaba ari iya kera ari nayo yaririmbaga indirimbo za Parmehutu nk’izwi cyane n’indimbo« KARABAYE GAYE » yafatwaga nkiy’ Igihugu muri icyo gihe, iyi Korali ya st Michel ikaba ifite abahanga mukuririmba indirimbo z’ikinyarwanda ni nayo yatsindiye guhimba indirimbo y’igihugu nshya y’ubu.
Kizito Mihigo ngo yinjira muri iyi Korali yaririmbaga mu missa kuri st. Michel, Kizito wari ukiri muto ubwo Inkotanyi zabohozaga iki Gihugu akaba yarahise amenya neza kwigana indirimbo z’ Abanyuramatwi, kubera iyo mpano ye yaje gukundwa n’ Abayobozi basengeraga muri st. Michel, barimo Makuza Bernard wari Minisitiri w’intebe, Kizito akajya ajyana n’Abanyuramatwi kumuririmbira Makuza Bernard iwe murugo igihe habaye umunsi mukuru, abo bayobozi ngo nibo baje kubonera Kizito Mihigo boursse yo kujya kwiga umuziki mu gihugu cy’Ububiligi ayihawe na Perezida Paul Kagame.
Nguko uko Kizito Mihigo yabaye icyamamare yinjira mu buhanzi bw’indirimbo za Jenoside arakundwa cyane mu 2009, ubwo yifashishwaga mukwibuka Jenoside kuncuro ya 15, akajya akomeza kwifashishwa na Leta muri ubwo buhanzi bwe none birangiye agambaniye igihugu cyamukamiye, yinjira mumitwe y’iterabwoba RNC na FDLR, ifatanyije n’ishyirahamwe IBUKA BOSE, ABAHUTSI naba Rusesabagina.
Cyiza Davidson



No comments:

Post a Comment