Tuesday, May 13, 2014

FDLR Ikomeje kugira imbaraga mubaturage bomumajyaruguru- Brig Gen Nzabamwita

FDLR Ikomeje kugira imbaraga mubaturage bomumajyaruguru- Brig Gen Nzabamwita
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yatangaje ko FDLR ikomeje kugira imbaraga nubufasha bwizewe mubanyarwanda bigenri zose nuduce twose cyane cyane mukarere kamajyaruguru aho banze kuva kwizima yo gushigikira FDLR bajya banayita umuryango wabana babo.

NZABAMWITA
Brig Gen Nzabamwita mu kiganiro yagiranye na Radio Flash yagize ati “FDLR bakomeje kuvangira abanyarwanda bakomeza kubangisha ubutegetsi bwa FPR kandi twari tuziko twayihashije mumyaka 20 ishize ariko ikibabaza nuko usanga abantu besnhi bakomeje kuyizera bikomeye ibi bikaba bidutera ibibazo bigahangayikisha na leta yacu ya FPR.”
Brig Gen Nzabamwita yasabye Abanyarwanda kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru mu kwirindira umutekano. Ariko kuperereza Radio Flash yakoze mukarere kamajyaruguru yasanze abaturage ba musanze na Rubavu ndetse nutundi duce twegereye imipaka yu Rwanda na Congo bakomeje icyizereko FDLR izabatabara.

Yakomeje avuga ko mu gihe ikoranabuhanga riri gutera imbere mu Rwanda, hakenewe ubufatanye kurushaho ku bijyanye no gutanga amakuru. Ati ariko duhangayikishijwe nuko abaturage bakomeje kwifungiranya mumazu yabo maze bakajya kumbuga nkoranabuhanga bakaganira cg se bakumviriza amaradio avugirwaho nabantu bashigikiye FDLR ababwirako FDLR na RNC ndetse nandi ashyaka yohanze arimo amoko yose yabanyarwanda akomeje kwitegura kuza gutera u Rwanda. 

Brig Gen Joseph Nzabamwita avuga ko abaturage bo muturere navuze haruguru nahandi mugihugu bakomeje kwiyumvamo ko umutekano wabo wacungwa neza na FDRL iramutse igarutse kubutegetsi murwanda. Ibi bikaba bibuza abaturage gutanga amakuru kuri police yigihugu kuko bumva ngo turabanzi babo kandi tumaranye nabo imyaka igera 20 tubakorera neza. Yasubiriyemo abanyarwanda ababwira ko uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru bizafasha mu kurinda igihugu. Ngo kurinda umutekano si iby’abasirikari gusa.
Abarwanyi ba FDLR

Brig Gen Nzabamwita atangaje ibi mu gihe hamaze iminsi hagaragara itabwa muri yombi ry’abantu bakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR, cyane cyane mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho abayobozi b’inzego zibanze bagera kuri batandatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gukorana na FDLR.Ariko Radio Flash yashoboye kuvugana nabamwe mubaturage buturere twamajyaruguru uhereye za Kinigi, Bisate, Shingiro, Nyabirehe, Ryinyo, Mutura, na Rubavu bose bakomeje kuvugako FPR igenda ibahohotera ko mugihugu kivugako kigendera kuri demokrasi bagombye kubareka bagakorana nuwo bumva bashatse ngo kuko ari uburenganzira bwabo. “Bati imyaka 20 ishize abana bacu baba muli Congo irahagije tubategereje ntabwo twifuza gusaza tutababonye bavuye kurugamba rwokubohoza urwanda bamazemo igihe cyinshi. Ibi byaduteye kwibaza ikintu leta ya FPR yagombye gukora kugirango igirirwe icyizere nabaturage butu turere bakomeje kwemeza ko atarabayoboke ba FPR ngo naho yakongera kubicamo nkuko yabikoze muli 1996-1998 umutima wabo utegereje abana babo baba CONGO.” Umwem ubaturage utarashatse kwivuga izina nibyo yadutangarije.

Mu nama ku mutekano n’abaturage ba Musanze kuwa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2014, Brig Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru yasabye abaturage gufatanya n’abashinzwe umutekano mu kwirindira umutekano. “Ati ikimbabaza nuko mutabona ibyo FPR imaze kubagezaho muriyi myaka 20 muhora muvugako FPR yabiciye aabana abandi ikabaheza hanze nonese haruwababujije gutaha. Ikindi nuko nimukomeza kwanga gufasha government ya FPR nihahandi tuzongera tubahindemo ubudehe. Ibyiza nuko mwava kwizima mugashigikira FPR na Nyakubahwa Kagame kuko twabazaniye amazi meza mukarere.” Akimara kuvuga gutyo abaturage batangiye kwimyoza bati ese ubundi ntiwasanze ABBAY yaratugejejeho amazi meza mbere yuko mutera igihugu. Ibi bikomeje guteza imungenge leta yu Rwanda kuko abaturage bamajyaruguru ntibava kwizima ikindi kandi bishobora kuba bigaragaza umwuka wabanyarwanda benshi bakomerza kurenzaho ariko babonye uburyo bashobora kuba bakwifatanya nabantu bo mumajyaruguru mukwigumujrura.
Mu mezi atatu ashize mu karere ka Musanze hatewe gerenade, zigera kuri irindwi ,imwe iterwa mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, indi iterwa muga centre ka Mutobo aho abantu bavuye muli Congo baruhukira mungando, izindi ziterwa musoko rya musanze indi iturikira mumulima wibirayi mukarere ka Bisate.

Muri aka karere kandi havumbuwe intwaro bikekwa ko FDLR yari yarabikije umuturage.

No comments:

Post a Comment