Saturday, May 17, 2014

RWANDA-BURUNDI:Umuhanuzi w' Umunyarwanda wahanuriye Kagame Washakaga no Guhanurira President w' Uburundi Yatawe muli Yombi

Deus Ntakirutinka

Nkurunziza Pierre

Umunyarwanda wumuhanuzi bivugwa ko ari n’umuvugabutumwa,uzwi kwizina rya Mwongeye Theophile ubu afungiye muri gereza ya Kirundo mugihugu cyu BURUNDI, aho yafatiwe akaba ari gukorwaho iperereza ku butumwa bivugwa ko yari ashyiriye Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza. Aha nashakaga kwibutsa nabasomyi bikinyamakuru IGIHE ko uyumuvugabutumwa muminsi yashize yavuzeko yajyaniye President Kagame ubutumwa bumuburira ko yagombye kwongera umurava mukubahiriza uburenganzira bwikiremwamuntu ndetse nogutahura impunzi zabanyarwanda kandi ko niba atabikoze Imana yagiriye uburakari bukomeye ubutegetsi bwe nigihugu cyu Rwanda buruta ubwo Imana yagaragaje muli 1990s. 

Melchior Ndadaye

Mwongeye Theophile usanzwe ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR ukomoka i Kanombe hafi yahahoze hatuwe President Habyarimana Juvenal yageze mu Burundi ku wa mbere w’iki cyumweru aho yinjiriye mu ntara ya Cibitoke. Yageze muri iki gihugu cyu Burundi ku munsi wa kabiri avuga ko azaniye perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza, ubutumwa budasanzwe Imana yamuhaye. Ariko abazi uwo muhanuzi bavugako ubwo burtumwa bushobora kuba buburira bwana Nkurunziza ko natareba neza nawe ashobora kwicwa nkuko abapresident babahutu
Habyarimana and Ntaryamira
bamubanjirije aribo Presidents Melchior Ndadaye na Cyprien Ntibantunganya. Tubibutse ko President Melchior Ndadaye ariwe warumupresident wambere wari uyoboye igihugu cyu Burundi akaba akimara kwicwa nubutegetsi nigisirikare cyabatutsi babarundi bafashijwe na Bwana Paul Kagame na Museveni naho bwana Cyprien Ntaryamira yishwe na Bwana Paul Kagame nabanyamerika mugihe indege yalimo na President Habyarimana juvenal yarasiwe i Kanombe nabasirikali ba RPF. 

Pierre Buyoya
Mwongeye yavugaga ko ngo ubwo butumwa bwa Petero Nkurunziza ari we ugomba kubumwihera ari babiri gusa. Uyu Munyarwanda ngo yagiye muri iyi ntara nyuma y’aho yumviye ko Perezida Nkurunziza ari mu rugendo mu ntara ya Kirundo. Yamusanze muri
Paul Kagame
komini Bwambarangwe. President Nkurunziza amaze iminsi atemberera akarere ka Cibitoke. Ubwo MWONGEYE ya
gezeyo ngo yashatse ko yabonana na Perezida Nkurunziza ariko biranga. Akomeza avuga ko yari amaze kumwandikira inyandiko enye amausaba ko babonana ariko ntahabwe ayo mahirwe. Akimara kubura uburenganzira bwo kubonana na Perezida Nkurunziza, Mwongeye ntiyacitse intege, kuko kuva aho amenyeye ko Perezida Nkurunziza azaba ari ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo mu Bushaza ahagana saa cyenda zo ku wa kane w’iki cyumweru yafashe icyemezo cyo kumusangayo. Ahagana nka saa munani akaba yari yamaze kugera kuri iki kibuga ategereje umukuru w’igihugu, Petero Nkurunziza.
Yabwiye abashinzwe kurinda Perezida Nkurunziza ko akeneye kuvugana nawe kugira ngo amushyikirize ubutumwa budasanzwe Imana yamuhaye. Guhera icyo gihe yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa polisi yo mu ntara ya Kirundo. Polisi yo muri iyi ntara yatangaje ko yatangiye iperereza ku iki kibazo.
deusn@igihe.com

No comments:

Post a Comment