Umubyeyi bikira mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuli
rwinshi cyane nuko aranyitegereza aransuhuza ati:
B.M : Uraho mwana
wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
Byishimo : Uraho
mama.
B.M : Mwana wanjye umeze ute ?
By: Mama meze
neza gahoro nawe urabibona, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane, mama
maze kunanirwa.
B.M: Mwana wanjye ihangane kandi umenye ko imbaraga
ukoresha atari izawe aritwe tuziguha.
By: Mama nanjye ndabizi, nuko ndi umuntu ntabwo ndi nkamwe.
B.M : Mwana
wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abari hano mu gihugu ndetse
nabari ku isi hose uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.
Bana banjye ndababaye, ndababaye , ndababaye cyane,mbabajwe cyane n’abana banjye benshi
bakomeje
UMUBYEYI BIKIRAMARIYA |
Bana banjye nababwiye ko bizahera mu murwa mukuru, niko
bimeze, niko bimeze , niko bimeze , nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, ibi
mbabwira byaratangiye kandi ntibizasubira inyuma, Kigali we, Kigali we, Kigali
we, uragowe.
Bana banjye ba abanyarwanda, mukomeje gutoteza abana banjye
mubaziza uko bari, ntimwibuke aho nabavanye, nyamara n’abana banjye bari hanze
nabo ni abantu, igihe rero kirageze cyo kubahuriza mu gikumba kimwe,uko
nabicaje ku intebe n’abandi nabo igihe kirageze cyo kugirango bayicareho.
Bana nanjye mbabwire, ubu shitani iri gukorera ku
mugaragaro,ubu niyo isigaye iri kwitegekera,bana bajye narabahaye,mwanga
kwakira n’ibyo mwakiriye ntimushimira, mbisubiremo murarundarunda byinshi ariko
si ibyanyu ,n’abana banjye bari hanze bari babifite ,mubimenye ntabyo muzatunga.
Izo nkongi z’umuliro muri kubona ni ikimenyetso gikomeye ndi
kubereka,nababwiye ko bizahera mu murwa mukuru niko bimeze, erega bana reka
mbacire umugani “umwana wanze kumvira se
na nyina yumviye ijeri kandi uwanze
kumva ntiyanze no kubona.”
Nababwiye byinshi mwanze kunyumva, nabatumyeho intumwa
n’abahanuzi mwanze kubumva n’umwana wanjye yarabwiye, mureke rero ibyavuzwe
bisohore.
Naravuze, Naravuze , Naravuze, ntacyo ntababwiye , mubimenye
kuko u Rwanda ari gahugu nicayemo njye n’umwana wanjye niho intebe yacu iri.
Turwicayemo ubu umwana wanjye agiye kwiyungururira inyangamugayo uwakoze neza
ahembwe uwakoze nabi ahanwe.
Ndabibabwiye, ndabibabwiye , urugogwe rugiye kubikubita
hejuru muri gushaka amafaranga. Mubirundarunde ariko si ibyanyu, abikuza benshi
bagiye guhananurwa,kandi bigiye guhera mu bayobozi bakuru, byaratangiye ufite
amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze.
Ibikomeye biraje, biraje, kandi bizarokoka bake ,bigiye kwikuba kabiri
ku byabaye kubera kutumva kwanyu kw’abanyarwanda. Bana banjye ntacyo
tutababwiye kitazasohora keretse icyo tutavuze. Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye
mbabajwe na kino gihugu n’abanyarwanda
bagiye kurimbuka. Bana banjye narabahaye mwanga kwakira nibyo mbahaye
ntimwibuka gushimira, sinabwo bwa mbere na bibabwira
Muririrwa muririmba ngo ni amahoro, amahoro, amahoro, ntayo,ntayo.
Bana banjye, intango iruzuye igiye
gusandara kandi isandarane byinshi,mubimenye rero akababaro mfite ni kenshi
cyane.Bana banjye uyu munsi naje mbasanga kandi naje mbakumbuye ndi kubabwira
irya mbere na nyuma kuko ibyinshi narabibabwiye ureba arebe aho ibintu bigeze
maze ashishoze, bana banjye nkunda, abanjye
bumva ibyo mbabwira nimumfukame musenge kandi muvuge Rozali,ni ishapule
y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu musabira n’abadashoboye kuyivuga,musenge
cyane kuko mugeze mubihe bikomeye.
Bana banjye ibihe murimo birakomeye ntibyoroshye, ndabona
amazi agiye kurenga inkombe, bana banjye,benshi baratashye,bitewe namwe
bayobozi bakuru. Bana banjye ikirunga kirabyibye kigiye gusandara, murumve
namwe icyo kirunga mvuga icyo aricyo.
Bana banjye mugiye gukubitwa umunyafu ukomeye kubera kutumva
kwanyu kw’abanyarwanda. Igiti kinini kirumye nta mashami gisigaranye,kiri hafi
guhirima. Bana banjye hari bamwe bavuga ngo bizaba gihe ki, nyamara
byaratangiye, ufite amaso yo kureba n’arebe maze ashishoze.
Mwana wanjye nawe shirubwoba ningutuma ujye uhita uhaguruka
ugende,kuko haba hari impamvu kuwo nkutumyeho, kandi ndumva ubwoba
narabukumaze, mwana wanjye kandi reka kwijujuta kuko imbaraga ukoresha ntabwo
ari izawe nitwe tuziguha.
Byish : Mama ibyo hari igihe mbikora nkavuga ngo
ndananiwe ariko nasubiza inyuma amaso nkavuga ngo n’ubundi nimwe
munyibesherejeho, none nimunkoreshe icyo mushaka kuko ntacyo ndicyo.
B.M : mwana
wanjye mbwirira abana banjye bose, ari abo muri kumwe ari n’abari hanzi uti
ngiye kubahuriza hamwe, mumenye kandi ko bitazahora gutya. Umenye kandi mwana
ko utagomba gutinya kuvuga ibyo nakubwiye, ujye ubivuga ntacyo ugabanuyeho,
ntacyo wongeyeho,ubivuge nkuko nabikubwiye.
Bana banjye, imvura y’amahindu igiye kubanyagira murumve
namwe iyo mvura iyo ariyo,bana banjye uyu munsi mbabwiye bike, ibyinshi narabibabwiye, kwari ukubibutsa,
muramenye rero ejo ntihazagire uvuga ngo ntacyo navuze,ngaho mubane najye
urukundo rwanjye rubasakaremo, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Mbahaye
umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Amen.
No comments:
Post a Comment