Friday, August 29, 2014

BYUMBA:NZAMURINDA FELECIEN NUMUDAMU WE BO MU RUBAYA I BYUMBA BISHWE BAZIRAKO NGO BABA BAKORANA NABARWANYA UBUTEGETSI BWA kAGAME

By Senzoga James,

Nkuko amakuru atugeraho avuye kubantu bizewe bo mu Karere ka Bicumbi ahahoze hitwa Commune Giti i byumba. uyumunsi mugitondo abaturage ba Rubaya baramukiye kunkuru ibabaje cyane aho basanze abaturanyi babo bigihe kirekire bishwe bakubiswe amafuni nabantu batari bamenyekana. Gusa nubwo abaturage wabonaga bafite ubwoba bwinshi badashaka kuvuga byagaragaragako bazi ko iyo famille y umugore numugabo we bishwe na FPR nkuko bamwe barimo kubivugira mumatamatama badashaka kwigaragaza abaribo kuko bazi ko baramutse bumvikanye ko balimo gushinja leta ya FPR ubwo bwicanyi nabo bahita bakurikizwaho. 

AKARERE ABANTU BABIRI BAPFIRIYEMO BANIZWE
NABANTU BAKEKWA KUBA ABASIRIKALI BA FPR
Abazi neza uyu muryango wa bwana Nzimurinda Felecien n’umugore we Cyabuga Josephine bo mu mudugudu wa Mugurano bavugako arabantu beza kandi bahoranaga ituze. Ikindi abantu bali babaziho nuko FPR yabamaze kurubyaro mugihe yayogozaga ibintu ibyumba kuburyo ubuntamwana bari basigaranye. Muli 1992 ubwo iyi famille yarituye za Bwesige mucyahoze ari Byumba inkotanyi zaraje maze zibicira abana bane icyarimo aho bari bacumbitse za Nyagahanga. Muli 1994 ubwo zamanukaga inkubiri zaje kwicira abandi bana babiri baribasigaranye ubwo zabasanganga za Gituza kuri Commune. Ibi rero byatumye uyu muryango wa Bwana Nzimurinda Felecien n’umugore we Cyabuga Josephine usigara mapfubyi.

Ikindi abantu bakekerako yatumye aba bantu bicwa nuko uyu muryango wari warahawe uburenganzira bwo kujya bafata amafranga yo gukondesha mumazu yabakuru babo cyane cyane basaza ba Josephine nabo bishwe ninkotanyi abandi tukaba tutazi niba bakiriho cg se barapfuye. Ayo mafranga rero yubukonde yaje nyuma yuko batsindiye urubanza rwuwo mutungo wabenwabo mugihe izi nzu zari zarabohojwe na FPR nabandi basirikali bakuru mubutegetsi bari bazimazemo imyaka irenga 115 ntakintu nakimwe batanga kuri bene ayo mazu. Ibi nabyo bikaba byaba inkomoko yuru rupfu rwo guhorahoza aba babyeyi bombi bishwe. 

Tubutse ko Nzimurinda Felecien n’umugore we Cyabuga Josephine bakomokaga mu kagari ka Ngange mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi. Ikilimo gutangaza abantu bose nuko iyi famille yishwe ubwo muruyu mudugudu hari hamaze icyumweru abasirikari binkotanyi napolisi ya FPR bagobereza hano. "Nubundi twari twarabivuze, iri gobereza ryizi nkotanyi ntiryagombaga gucura ubusa kuko ntabwo twabonaga impamvu burigihe hahoraga patrouille yabantu bari kuburinzi nkaho rwose tuli muntambara, none baramuhitanye," nkuko byavuzwe na Nkuranga. 

ubwo inkuru yageze k'umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya Ngendabanga Jerome. Aba bantu bashobora kuba bali bamaze icyumweru bishwe. Ariko kuberako ntabana bagira ntamuntu numwe wabimenye. Abaturage baje kubimenya kuberako abantu banyuze kuri urwo rugo bakumva umunuko bagahita bajya kureba. Nubwo polisi nubutegetsi bwa FPR buvugako urugi bagasanze rudanangiye maze bafungura idirishya barebyemo babona abantu baryamye ku buriri barapfuye ntabwo aribyo. Kuko umuryango winyuma warufunguye byerekana ko ababishe bamaze kubikora bagasohokera mucyanzu. Tubibutse iyi famille yarimaranye imyaka 35 ariko FPR ikaba yarabiciye abantu bose kuburyo nyine ntanumuntu basize kwino si. 

Ibi kandi bije bikurikiye ibura ryabantu benshi bamze iminsi bashimutwa na FPR mukarere ka Rubaya nahandi henshi muraka karere ka Byumba babaziza kuba bakorana nu Umwanzi. Abantu bose ubona badashaka kuvuga uretse kubivugira mumazu yabo naho ubundi Umwanzi atumereye nabi nugutabara. FPR yongeye kubura ibyubwicanyi bwayo bwo muli za 1990s ilimo kuzura inkovu za kera aho abantu bibyumba twishwe umusubizo ubwo yajyaga itubagira abantu ikababwira ngo nibifate mumifuka kandi yabasatuye imbavu. Akarakurikira aka tuzagakizwa n'Imana.

No comments:

Post a Comment