Monday, August 18, 2014

IKIKWEREKA UMUHUTU WAHAHAMUTSE NUGUHINDURANYA IBITEKEREZO NKUHINDURANYA AMAKARISO: NGO YITWA ANASTASE GASANA

Bwana Anastase Gasana sinzi indwara arwaye. Ariko muli make ntamuntu uhemukira igihango upfa agifite ubwenge kugihe. Dusubije inyuma tukareba nokubahanuzi babanyarwanda batubanjirije bagiye batubwira uko bamwe mubanyarwanda babaheme
NGUWO KAGAME NA ANASTASE GASANA
BABESHERA ABANYARWANDA
BANACURA IMIGAMBI MIBISHA
YA MACOYINDA
bazamena ubuconco. Muli make abo ninkabwana Kanyarengwe uburyo yapfuye mwese murabyibuka, Bizimungu Pasteri nuwamubaza umu Taximan hano nyabugogo ntiyamumenya. Njya nkund kumubaza impamvu atikorera imyenda ye ndahunge iki gihugu kuko usibye gutinya ko abapolisiy bamufata anahuye na Bwana Kagame munzira sinzi niba yamumenya izina. Dore ikintu gisigaye kiranga Bwana Bizimungu nurupangu atuyemo gusa naho anyuze mwidirisha ryo mumusarani akagwa inyuma yurukuta akagenda kigenzi rwose yava mururu Rwanda ntanumuciye iryera kuko asigaye asa nurwavu. Reka nigarukire kuri mugenzi we wakera cyane bita bwana ANASTASE GASANA.

ESE AHO NTIYABA ARWAYE IHAHAMUKA?
Uwavuga ko uyu mugabo afite ikibazo kijyane nibibazo byihahamuka ntiyaba abeshye. Abamuzi neza bavugako ashinga ishyaka rishya at least burimwaka niba atari bulikwezi amaze mubuhungiro. Nawe dore ngo yatangiye arwanya ubutegetsi bwa Habyarimana ngo kuko tari yaramuhaye umwanya mwiza nkuwo yashakaga nuko ubwo afatanya na FPR sukuyisingiza aratunara. Ntawakwirengagiza ko Habyarimana yari yaramugize Ministiri wububanyi namahanga aho kugirango avuganire abanyarwanda aragenda yivuganira nabatutsi bo muli FPR. Sukugurisha igihugu ubwo iwabo muli Commune Gikomero ati nimumara gufata igihugu muzahite i Gasabo. Ntamuntu muzima mumutwe wahabwa nabanyarwanda icyizere cyo kubahagararira nokubavuganira ukagena wagera mumishikirano ugashira umushyukwe imbere warangiza ukibagirwa ko wari watumwe kuvuganira u Rwanda ubakiza ingoyi ya Kalinga wageraho ahubwo ukabagurisha. Ibyo ntibyaciriye aho. 

Abirirwa bishira mumajwi abatutsi ngo nibo babashize kumalist ndetse bakanabicisha baba biyibagije ko muli 1994 Bwana Anstase Gasana yagizwe igihe gito Ambassaderi wu Rwanda muri Amerika nyuma akaba agizwe Ministiri wububaanyi namahanga. Muliki gihe niho ijambo genocide ryazanywe muli vocabulaire zabanyarwanda naniho impunzi zabanyarwanda zabaga mumahangaa zagambaniwe ko zigomba kwicwa. Yewe naniho ALIR nindi mitwe yagombaga kubohoza u Rwanda Gasana yaramaze guta mumuyonga bose bahise bakometanyirizwa. Ubwo impunzi zabanyarwanda zicwaga umusubizo bwana Gasana yarwanye ubuvanyuma avuga ngo ingoma ya Kalinga ntamakoza ilimo gukora nkuko tubisanga muli zimwe munyandiko.

"He continued to be a leading member of the Rwandan government for over a decade. As foreign minister, it was left to Gasana to defend Rwanda's reaction to the genocide and its involvement in the Democratic Republic of the Congo civil war to the international community. He was notable for blaming many of Rwanda's problems on the United Nations, and denied that Rwanda was committing war crimes in Congo."
Nyuma yabaye ministiri muli presidence ya Kagame aho yakomeje guhakirizwa. Ariko ubuhemu nyine ntibutinda kugaruka bene bwo nibwo muli 2003 yahungiye muli Amerika
NGAHO GASANA YAGIYE KWAKIRA
MUCUTI WE KAGAME I CHICAGO
kuko ntahandi bagombaga kumwakira uretse abamukoresheje amabi. Ubu ntanakazi agira yirirwa ategereje gouvernment welfare. Yirirwa kuri facebook na comouter yandika anatangaza amashyaka atabaho. Muminsi mike ishize mwumvise ikinamico ryuwiyita ngo ni General ngo washakaga kurwanya Kagame. Uwo mujenerali wari waragiye kuyogoza impunzi muli Zambia. Agezeyo ati ngo ashaka kurwanya Kagame burya yari yatumwe na Bwana Anastase Gasana nkuko tubibona muliyi bariwa yatangaje yirindishyaka yongeye gushinga aho ingirwa Gen. MUPENZI. Mulibuka amaze iminsi afite ishyaka ngo ryitwa URUKATSA cg se URUKATSI none yashinze irindi ryitwango ni IMVEJURU. Mulibuka ko ubundi ingoma ya KALINGA yaje yiyitako ali IMVEJURU. Ababizi neza baraza kutubwira ko uyu generai professeri ariwe wawundi twumvise kuri radio:
Muli make dore iyo nkuru namwe mwisomere:

Twabivanye mukinyamakuru IKAZE IWACU
ITANGAZO CFCR No 03/14 RIGENEWE ABANYAMAKURU, ABANYARWANDA N’AMAHANGA. FDLR N’IMIRYANGO YABO N’IZINDI MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI CONGO NTABWO ARI CYO KIBAZO U RWANDA RUFITE
Umutwe w’ingabo Coalition Forces for Change in Rwanda/Coalition des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, nkuko twabishyize ahagaragara mw’itangazo ryacu rya mbere ryo ku ya 17/01/2014, ntushobora guceceka akarengane gakorerwa abanyarwanda abo ari bo bose, bityo tukaba twiyemeje gutangaza ibi bikurikira ku kibazo cya FDLR, imiryango yabo, n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
IKIBAZO KIREMEREYE U RWANDA N’AKARERE K’IBIYAGA BIGARI
Umutwe w’ingabo CFCR-IMVEJURU urabwira abanyarwanda n’amahanga yose ko ikibazo kiremereye u Rwanda n’abanyarwanda ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari bya Afurika atari FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Congo nk’uko bamwe bagwa mumutego wa FPR babyibeshyaho. Aha turashaka kwibutse abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu karere n’abandi bose bireba ko ikibazo kijegeje u Rwanda n’akarere ni ubutegetsi bubi bwa Perezida Kagame na FPR ye bushingiye kw’ivangurabwoko, itotezabwoko bw’abahutu, igitugu, akarengane, urugomo, ubushotoranyi ku bihugu by’amahanga no guteza yo intambara nkuko byagenze muri Congo kuva mu 1996 kugeza ubu, kunyereza umutungu w’igihugu, no kwica abantu.
CFCR-IMVEJURU IRAHAMAGARIRA ABANYARWANDA BOSE N’AMAHANGA KUGIRA UBUMUNTU
Banyarwanda mwese namwe banyamahanga, nimureke kuba inkundarubyino. Nimusigeho guhamagarira, gushishikariza no kwishimira imfu z’abandi muvuga hirya no hino mu maradio n’ibinyamakuru no ku mbuga, iby’ingabo za l’ONU kugaba ibitero kuri FDLR n’imiryango yabo n’impunzi zindi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo mumeze nk’abogeza umupira. Ni mureke kuba ba ntampuhwe.
Niba mugifite akantu k’ubumuntu, ni igihe. Ese ubwo mujya mwishyira mu mwanya w’abo bantu ko bakeneye kubaho nkamwe iyo mwirirwa muhamagarira ingabo za l’ONU n’iza leta ya Congo kubasukaho urusasu. Bariya bantu aho mwibuka ko baheze muri Congo kuko batabashije nkatwe kuhava nabo ngo bajye i Nairobi ubundi bave Nairobi berekeza Afrika y’Epfo, Uburayi, Amerika, Canada, Austraria n’ahandi mutuye ubu bakaba barabahaye ubuhungiro!
Abenshi muribo ni inzirakarengane zarokotse Genocide yakozwe na FPR muri Congo kuva mu mwaka 1996, nk uko ikiswe Mapping Report Kibigaragaza, aha tukaba twibutsa amahanga na ONU ko gukomeza kubika iyi Mapping report mukabati amaherezo uru Rwego rukuriye izindi kwisi ruzafatwa nk urwananiwe gutanga ubutabera kuri izi nzirakarengane. Ibintu badafitemo uruhare habe na ruke ariko ingaruka zabyo akaba ari bo zigwaho, akaba ari bo babigwamo(des victimes/victims).
Kubona leta y’u Rwanda yitwa ngo ni leta y’abanyarwanda, ivuga ko iyobora igihugu mw’izina ryabo ariko ikirirwa ishishikariza ingabo za l’ONU na Brigade d’intervention kujya kwica abandi banyarwanda bayihungiye mu burasira zuba bwa Congo aho kwicara hamwe ngo itange inda ya bukuru ikemura ibibazo byateye kandi na n’ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda nyuma y’imyaka imaze kurenga makumyabiri iyo leta imaze ku butegetsi.
Iriya ni leta ki se! Nta leta irimo. Ibibi byose ikorera abanyarwanda ubutitsa, haba mu Rwanda haba no mu mahanga nk’aha muri Congo, byerekena neza neza ko ari leta yasuruye (corrupt and bankrupt), yananiwe kuyobora igihugu mu nyungu z’abanyarwanda bose bityo ikaba yari ikwiye kwibwiriza ubwayo ikikuraho mbere y’uko abanyarwanda tuyikuraho. Aya mahanga ari guhamagarira impunzi gutaha mu Rwanda yabanje gukora ubugenzuzi akamenya neza abatahutse bose aho bagiye ? ubuse abapfuye n’abo Kagame ari Gukurikira aho bahungiye akabica , aya mahanga yabikozeho iki ? Aha turatanga ingero ibyili gusa kandi kubyo tuzi neza :
LETA YA KAGAME NA FPR NTABWO IZAKURWAHO N’AMAHANGA
Abategereje ko leta mpotozi ya Kagame na FPR ye izavanwaho n’igitutu cy’amahanga musubize amerwe mw’isaho! Mumenye ko ifite miliyari zirenga mirongo ine z’amadolari yasahuye igihugu cyacu n’icy’abaturanyi bacu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ayo madolari y’u Rwanda n’abanyarwanda Kagame na FPR basahuye niyo batagagaguza hirya no hino muri za lobbying ngo zishyigikire ubutegetsi bwabo bugumeho, noneho ugasanga abo bakozi b’umuryango w’abibumbye (ONU) n’ab’ibihugu bimwe babakorera ibyo babasabye bitewe n’uko baba babegereye mbere hose(kare) bakagira n’icyo babapfumbatisha.
Niba amahanga atinyuka kuvuga muruhame ngo nihongere habe ho kurasa kumpunzi hirengagijwe Mapping report ibitse mukabati ka l’ONU, birerekana neza ko abari bategereje amahanga, mukureyo amaso mureke twishakemo ibisubizo by’ibibazo by’igihugu cyacu nk’abanyarwanda ari nabo bene kiriya gihugu! Kwibwira ngo umunyagitugu kabuhariwe Kagame igitutu azacyotswa n’amahanga, ibyo ni ukubyibagirwa. Igitutu azacyotswa n’abanyarwanda ubwacu.
Ibyo Senateri Russ Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika yavuze kuri izi Mpunzi mwabonye ko bisa n’ibyo Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi uherutse kwandika kuri FDLR mw’itangazo ryawo. Kuba kandi Senateri Russ Feingold yarabivugiye muri US-AFRICA SUMMIT nabyo bifite icyo bishatse kuvuga, ntiyapfuye gutura ibintu aho gusa.
Ni ubutumwa igihugu cye cy’Amerika ahagarariye cyamutumye kuvuga. Bigaragara ko dukwiye gushyira hamwe, tukagararariza isi ko ibikorwa n abayobozi bamwe b’ ibi bihugu ( kuva kera Billy Clinton yashyigikiye iyicwa ry abanyarwanda n’umutekano muke mukarere abikora mu izina ry’abaturage b’Amerika ; Tony Blair yabikoze mu izina ry’abaturage b’Ubwongereza nyamara yaraharaniraga inyungu ze bwite ; President Museveni na nubu ugikomeje gufasha Kagame abikora mu izina ry’abaturage ba Uganda nyamara nikubwo Inyungu ze bwite, none na Senateri Russ Feingold arabikora mu izina ry’igihugu cyose ) ; birakwiyeko twereka amahanga n’abaturage b’ibi bihugu ko ubwicanyi bukomeje gukorerwa mukarere, niba batagize icyo bakora ko amaherezo bazabibazwa.
IKIBAZO CYA FDLR N’IMIRYANGO YABO
Ikibazo cya FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ikibazo gikwiye gushyirwa mu rwego rw’ubutabazi (humanitaire/humanitarian) kandi byihutirwa. Leta y’u Rwanda gusaba no gushishikariza ingabo za ONU n’iza leta ya Congo kugaba ibitero kuri FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi, n’amahanga gushyigikira igitekerezo nk’icyo, ntabwo ari wo muti.
BIGENDE BITE RERO!
Iby’ibiganiro n’imishyikirano hagati ya Perezida Kagame n’abatavuga rumwe na leta ye abo ari bo bose, nkuko Senateri Russ Feingold wa Amerika aherutse kubivuga, ntawe utazi ko bitazaba kubushake bwa Perezida Kagame kuko ntabyo ashaka, nta n’ibyo azashaka.
Keretse nabitegekwa, kandi ntabandi bazabimutegeka atari twe abanyarwanda ubwacu. Turasaba ibihugu binini cyane kandi bikize nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’ibindi bihugu bibifitiye ubushobozi, gutabara byihutirwa mu buryo bw’ubutabazi (humanitaire/humanitarian), abagize FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Congo, no gushaka uko ikibazo cy ibiyaga binini by’Afurika gikemurwa mumaguru mashya, kuko kutabikora ingaruka bizateza mu minsi iri imbere zizagera ku isi yose cyane cyane kuri ibi bihugu binini kuko byirengagije gutabara nkana.
Kuba bigaragara ko amahanga amwe atitaye kukibazo cy’abanyarwanda, birakwiye ko FDLR hamwe n’indi mitwe y’ingabo n’amashyaka ya politiki arwanya leta ya Kagame na FPR Inkotanyi, twese tugahura tugashyiraho gahunda ya politiki ikubiyemo ibyo twese duhuriyeho(programme politique, economique, social et culturel commun de l’opposition/Common opposition political, economic, social and cultural platform) kugirango dushyikirize abanyarwanda n’amahanga icyerekezo gishya twese twifuza kuganishamo igihugu cyacu.
Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 16/08/2014
Dr. Gasana Anastase, Perezida wa CFCR-IMVEJURU;
Me Mugabo Pascal, Visi-Perezida wa 2 wa CFCR-IMVEJURU;
Major Kanyemera Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa CFCR-IMVEJURU;
General de Brigade Prof Dr. Mupenzi Jean de la Paix, Umugaba Mukuru w’Ingabo CFCR-IMVEJURU.

No comments:

Post a Comment