Thursday, September 4, 2014

ABATURAGE BA BUSOGO MUKARERE KA MUSANZE MUMAJYARUGURU AHAHOZE ARI MURUHENGERI BARATABARIZA UWAMAHORO MODESTE WASHIMUSWE NA FPR

By Byarahoze Aminadab,



Nkuko bimaze iminsi bitangazwa mubinyamakuru hirya nohino haba kumbuga za internet zo murwanda nizamahanga ndetse nizabanyarwanda baba hanze. Ibintu byishimuta bikomeje kutubera urujijo hano mu Rwanda. Amakuru amaze iminsi agaragazwa nuko haribihumbi birenga 50,000 byabanyarwanda bamaze kubura irengero kuva aho uyu mwaka wa 2014 utangiriye. Abenshi murabo baburirwa irengero nabasore babahutu nabandi bakekwaho kuba ari abatutsi ariko bakaba baritandukanije ningoma yubwicanyi ya FPR. 

Ubu noneho abantu batahiwe bicwa aribesnhi cyane nabalimu bohirya no hino mu Rwanda. Munkuru yatangajwe mukindi kinyamakuru cyacu cyitwa KARISIMBI ONLINE NEWS twabagejejeho nkuru yuko imirambo yabanyarwanda barohowe mukiyaga cya Rweru kumupaka wu Rwanda nu Burundi bane mulibo barabasore bahoze ali abarimu mukarere ka Busasamana gahanye imbibi nakarere ka Busogo muntara ya Musanze ahahoze ari Commune Mukingo, mu Ruhengeri. Ubu akaba ari mumajyaruguru yu Rwanda. Inkuru zitugeraho nuko abantu besnhi bakomeje kuburirwa irengero kandi bose bashimutwa nabasirikari ba RPF harimo Police naba Local Defense. Abantu bamaze iminsi bashimutwa naba muduce twa akarere ka Musanze mu umurenge wa shingiro akagari ka Kibuguzo umudugudu wa Rwinuma.ahakaba harahoze hitwa mugace ka Ruhengeri, Kinigi, Tero, Gikoro, Gataraga, Shingiro, Muhingo, Rwinzovu, na Bisate bakomeje gushimutwa na FPR kubwinshi.

Uwamahoro Modeste waburiwe irengero i Busogo
Ubu hashize icyumweru kirenga ubwo undi muntu ukomeye mubyerekeranye nuburezi mu Karere ka Musanze ahahoze ari Commune Mukingo Madame Uwamahoro Modeste uli mukigero cy’imyaka 45 nawe anyerejwe na FPR. Kubazi uyu mudam witonda cyane kandi wubaha abantu bose yapfakajwe akiri muto ubwo umugabo we wayoboye igihe gito icyari Commune Mukingo Bwana Harelimana yishwe namarozi abesnhi bashinja uwahoze ayobora komini ya Mukingo akaba afungiye Arusha Bwana Kajerijeri Juvenal. Uyu mudamu rero nawe ubu yaburiye irengero ariko abenshi mubabonye uko byagenze bahamyako ari ari DMI ya FPR yamurigishije. Nkuko abantu banyuranye babidutangarije ndetse bikanatangazwa mukinyamakuru gikorera FPR cyitwa IGIHE.COM. Madame Uwamahoro Modeste usanzwe ari Umunyamabanga akaba n’Umubitsi w’Ishuri ryisumbuye rya Rusanze (G.S Rusanze) mu ahahoze ari secteri ya Busogo, Akarere ka Musanze, yashimuswe nabantu basa nabakorera DMI yigihugu cyu Rwanda kuwa 26 Kamena 2014.

Abantu bakomokana nuyu mubyeyi bakoresheje inzira zose zokugirango baamenye uko umuntu wabo yabuze ndetse bandikira nubutegetsi ndetse nikinyamakuru IGIHE ndetse bandikira n' Ubugenzacyaha bwa Polisi y’Igihugu (CID) kuwa 30 Kanama, basaba ubufasha bwo gushakisha Uwamahoro Modeste. Basonbanura ko yavuye mu rugo ku mugoroba wo ku wa 26 Kamena agiye mu birori by’abaturanyi be bari bafashe Dipolome y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, batuye batuye hafi yurugo rwiwe. Akigera muri ibi birori, Uwamahoro ngo yahamagawe n’umuntu washakaga kumurangira akazi nk’uko abo bari kumwe babihamya. Ariko yumvise ijwi atarizi ndetse kubamubonye byamuteye ubwoba ariko apfa kwihangana cyane cyane ko hano muli Mukingo tumenyereye ko DMI ya FPR ijya ihamagara abantu kurubwo buryo bagenda ntibagaruke.  Ariko mbere yo kujya kureba uwari ugiye kumurangira akazi, yabanje kujya kubonana n’Umuyobozi wa G.S Rusanze bari bafitanye gahunda, amusanga mu gasantere ka Byangabo. Yamubwiye ko hari umugore wamuhamagaye ugiye kumurangira akazi. 

Hashize umwanya muto yongeye kumuhamagara abwira umuyobozi we ko agiye kubonana nawe. Agiye ntiyahinduye. Byakomeje kwanga abantu munda kuko abantu benshi bamaze iminsi babura kurubwo buryo nkubwakoreshejwe kuri Modeste Uwamahoro. Abavandimwe be bavuga ko batangiye kugira impungenge ubwo babonaga umubyeyi wabo adatashye kare nk’uko byari bisanzwe. Umwe mubo twabajije kubyerekeranye niyinkuru yagize ati “Ubusanzwe uyu mubyeyi ntiyajyaga arenza saa moya atarataha. Saa kumi n’ebyiri yabaga yatashye yakabya akaza saa moya.” Babonye ayo masaha arenze batangiye guhamagara telefone ye, basanga itari ku murongo. Bafashe icyemezo cyo kubimenyesha Polisi ya Busogo mu magambo. Ariko nkuko abaturage bakarere kamajyaruguru tubimenyereye biragoye kubona ubufasha buvuye muli FPR kuko abantu bose baburirwa irengero FPR iba ibifitemo uruhare. Ariko ibyo ntibyababujije kugumya gukurikirana umuntu wabo FPR yashimuse kuko atari uwambere mukarere. Bivugwako guhera mukwezi kwa 4 abantu barenga igihumbi cyane cyane babasore bakomoka mukarere ka Shingiro, Busogo, na Kinigi bamaze gushimutwa na FPR. Abesnhi bamaze kuboneka mumirambo yakuwe muruzi rwa Akanyaru nikiyaga cya Rweru. 


Kuwa 30 Kanama 2014, umuryango wuyu mubyyi wagejeje ibaruwa isaba ubufasha kuri CID, basinyirwa ko yakiriwe ariko kugeza ubu nta kanunu k’aho umubyeyi wabo aherereye. Ntagitangaje kuko CID ili mubantu bakomeje kurigisa abaturage bo mukarere ka Musanze ndetse nutundi duce twigihugu bazira ko ari abahutu cg se ko baba bafite umuntu bavukana wahisemo guhunga igihugu kubera ubwicanyi FPR ikomeje gukorera abanyarwanda. Turizera ko FPR irakora uko ishoboye uyu muryango ukabona umubyeyoi wabo duhamyako ari CID ya FPR ilimo kumutoteza. 

2 comments:

  1. Ko batatabarije abatutsi batabarika baburiwe irengero mumyaka ya za 90-94 muri za bigogwe, bugesera, rwamatamu n'ahandi se?? nuko uyu ariwe ufite value cyane kurenza more thaan a million y'abatutsi yishwe urubozo muriyo myaka?

    ReplyDelete
  2. Muraza mukabatwara muri FDRL mwarangiza ngo FPR nishakishe aho bari??!!!!Harahandi baba bagiye se atarukujya mumigambi mibisha nkiyo murimo?? iyi nimitwe

    ReplyDelete