Monday, September 29, 2014

ABATURAGE BA DISTRICT YA KARONGI KU KIBUYE BARATABARIZA ABABO BASHIMUSWE BAKABA BARI GUTORAGURWA MUMIGEZI

By NKUBIRI GERVAIS

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ubwo abantu bahagurukaga kare bajya kumirimo yabo isanzwe abaturage babonye ikintu gisa numuntu ariko bacyegereye basanga ari umurambo w’umuntu mu mugezi witwa Musogoro mu Karere ka Karongi. Uyu murambo bigaragara ko wari wahagamye hagati mu mitumba. Ikimenyetso gihagije cyerekena ko hari indi mibiri yabantu ishobora kuba yo yarakomeje muruyu mugezi ntize kuboneka.

NGIYO DISTRICT YA KARONGI AHARI UMUTUKU
Turagirango mbere ko dukomeza iyi nkuru muribuka ko aka gace kahoze kazwi nka Prefecture Kibuye kari muduce twibasiwe cyane nibikorwa bya leta byo gushimuta abantu. Amakuru dufite nuko abarenga ibihumbi 7 byabasore ninkumi bo muri aka gace bashobora kuba baraburiwe irengero hagati yukwezi kwa Gicurasi na Kanama uyumwaka wa 2014. Iki nikimenyetso yuko abenshi bashobora kuba bararoshwe mumigezi ya hano i Karongi maze bagakomeza igana mukiyaga cya Kivu. Akaba ariyo mpamvu abantu babo batababonyeho.

Mubabonye ayo mahano bakomeje batubwirako hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe za mugitondo, babonye umurambo mu mugezi uherereye hagati y’umurenge wa Bwishyura na Rubengera kandi uyu murenge wa Rubengera akaba anariwo ulimo ibiro bikuru byakarere.Uwawubonye bwa mbere ni umuzamu urarira ikiraro kiri kuhubakwa gihuza akagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura n’aka Kibilizi mu murenge wa Rubengera. Undi wawubonye yari umuturaage waruzindutse karekare ajya kwisoko rya Rubengera. Ibinyamakuru byacu byashoboye kuganira nabantu babonye iyo mirambo nuko dore ibyo batubwiye. 

NGUWO MAYOR WA KARONGI BWANA
KAYUMBA BENRNARD
Niyibigira Boniface ati: "nabonye ikintu kiri mumibyare nuko ngirango yenda numwanda ariko ncyegereye naje kubona ko ari umubiri wumuntu nuko  mpamagara abaturanyi nzanokubimenyesha ubuyobozi bwa hano. Abakuru bahano nabo bamaze kuhagera twabonye umuntu ari hagati mu mitumba, yahezemo hagati y’ikiraro. Ni umusore uri hagati y’imyaka nka 18 na 25”. Shyraimbere we yatubwiye ati: " Nabonye uyu musore asa nuwiciwe iyi ruguru nuko bamuroha muyu mugezi aza atwawe n’amazi amuvanye ahandi kure. Muminsi ishize naho twabonye abantu barenga barindwi muruyu mugezi ariko bo bari bamaze kugera mukivu.

Umuntu nawe utarashatse kwivuga izina yatubwiyeko abantu besnhi bashimuswe babasore muraka karere bakaba bagomba kubazwa umukozi wakarere bwana Mukama Libert ukorera DMI mukarere. Ngo yagiye ajya mumago yabantu ninjoro arikumwe na polisi maze agahamagara abantu amazina nyuma
NGUWO MUKAMA LIBERT USHINZWE
ISHIMUTA RYABANYARWANDA
MURI KARONGI
bakabatwara muri za Nangabahutu guhera icyo gihe ntibigeze baboneka. Umubyeyi twavuganye afite agahina kenshi utashatse kwivuga izina kubera ubwoba bwa Mukama yagize ati" Hari kwisabato tuvuye kurusengero. Nuko tubona izo modoka zabo ziduhagaze imbere nuko ngiye kubona mbona Mukama avuyemo ninkeragutabara ze ubwo aba ahamagaye umugabo wanjye. Njye barambwira ngo ninjyane abana murugo ngo araba adusangayo. Ariko narinzi ko birangiye kuko ababicwa namacinya iyo bagufashe ninkaho baguteka bakakurya kuko ntanimirambo tukibona. Kuva icyo gihe sindongera kumubonaho.

Nikinyamakuru cya FPR cyitwa IGIHE.COM nacyo cyanditse kuriyo nkuru kigira kiti: twabonye ari umugabo uryamye yubitse inda mu mazi, ariko mu maso ntihagaragara n’amaboko ntari kugaragara, akikijwe n’imitumba amaboko arasa naho ari kuri iyo mitumba , muri macye ntagaragara neza.” Ibi byerekana ko uyu muntu yishwe agatabwa muruyu mugez ndetse ashobora kuba ari muri bamwe bamaze iminsi bashimutwa na gouvernement ya FPR maze babmara kubica bakarohwa mumigezi hirya no hino mu Rwanda nkuko byagenze muminsi ishize. 

Abandi twavuganye nabo bakaba batakunze ko twavuga amazina yabo kubera ubwoba yuko FPR yabica nabo ikabata mumigezi bakomeje batubwira yuko  uyu muntu asanaho yanizwe kuko agapira yariyambaye kari gafungiye mwijosi.  Igitangaje nuko umuvumba uba mwuyu mugezi utigeze umukomeretsa nahato bigaragara ko yishwe nabamunize kandi tukaba dukomeza iperereza ashobora kuba ari mubasore bacu FPR imaze iminsi ishimuta ibabeshera ngo bakorera FDLR na RNC.

Numwe mubayobozi baho twashoboye kuganira nawe twihererye kugirango FPR nawe itamunyonga yatubwiyeko bigaragara ko ashobora kuba yanizwe maze akajugunywa muruyu mugezi.  Kandi umurambo watangiriwe n’imitumba y’insina ureremba hejuru y’amazi..

Mugihe bwari bumaze guca abantu bari batangiye kumenya isura yuwo musore ushobora kuba yarashimuswe maze agatabwa muruyu mugezi nkuko umwe mubayobozi utashatse kwivuga izina yatubwiye agira ati"  hari umukecuru wageze kuri uwo mugezi ababwira ko abona uwo muntu ashobora kuba amuzi abarangira aho akeka ko ari iwabo, bakaba babatumyeho bategereje ko baza bakareba ko ari uwabo koko." Ngayo aya FPR nubwicanyi bwayo burakomeje butagira gitangira. Muminsi shize imirabo myinshi yatoraguwe mukiyaga cya Rweru none na Kivu niyo itahiwe kuko babona ko itegeranye nikindi gihugu kandi bizagorana kubona iyo mirambo iramutse ijugunywe muri kivu. Iyi ngoma iratumaze

No comments:

Post a Comment