Wednesday, September 24, 2014

GISENYI: INKOTANYI IBARIZWA MURI BATAYO YA 73 YARASHE URUFAYA MUKABARI KA CARIBANA MAZE BENSHI BAHASIGA UBUZIMA ABANDI BARAKOMEREKA

Imvo nimvano yatumye umusirikari mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri ahagana saa kumi n’imwe ngo nuko yarabuze amafranga yo kwishura. Iyo nkotanyi ibarizwa muri batayo ya 73 ariko nkuko musanzwe mubizi igisirikari

UMWE MUBANTU BISHWE NINKOTANYI MUKABARI
KA CARIBANA KU GISENYI 22/9/2014
cyinkotanyi gikunda guhishira amazina yabicanyi bacyo cyane cyane ko abo baba bishe abenshi baba ari abahutu binzira karengane. Iyi nkotanyi rero yarashe urufaya rw’amasasu mu kivunge cy’abantu cyari giteraniye mu kabari kitwa Caribana Pub barimo kwidagadura ngo biyibagize ibibazo inkotanyi na FPR ikomeje kubatera ariko ntibamenye yuko inkotanyi ziri hose no mumusarane ziba zishaka uwo zasaba amaraso. Tubibutse ko aka Cabaret ka CARIBANA kari mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kavumu.
Amakuru atugeraho aturuka ku Gisenyi muri aka gace ka Kavumu aravuga ko iyi Nkotanyi yumusirikare yari imaze iminsi yivovota ko leta yabo yatinze kubaha imishahara kurubwo ikaba ntamafranga ifite kandi imyenda ikaba ikomeje kwiyongera. Tubajije umuyobozo wa Karere Bwana Hamissi yavuzeko icyo kibazo kirimo gupererezwa kandi ko iyi yatawe muri yombi abapfuye ndetse n’abakomeretse bajyanwa kwa muganga.
POLISI KUKABARI KA CARIBANA KU GISENYI NIMODOKA YABO YA NANGABAHUTU
Abandi bantu bari muri aka kabari bashoboye kurokoka amasasu yinkotanyi bavuga ko uyu musirikare yarashe amasasu yurufaya mu bantu nyuma y’aho yaramaze gusambana nindaya iyo bari bararanye dore ko ubu byari murukerera maze asanga amafaranga 200,000 yarafite mumufuka ntayo agifite. ibi bivugwa ko uyu iyi ndaya ishobora kuba yamukoze mu mufuka atabizi igatwara ayo mafranga. Abamwumvise ngo yagiye hirya nohino ashakisha ayo mafranga ari kuvugango ntabwo azi uko arabwira umugore we nabana bari bamutegereje kugirango abajyane kwishuli. Ibi bikaba binyuranye nibyo abandi bantu balimo bavuga ko amaze iminsi yarakiwe nicyaka kuko leta yabo yatinze kubahemba akaba ntamafranga yogutunga umuryango we afite. Binarashoboka ko ayo mafranga yenda yaba yarayagujije kunshuti akagira ngo anyurire kukabare yice rimwe yahura nabimwe mubizungereza FPR yirirwa icuruza nawe akagwa mumutego wa Sebuja Kagame.
Umwe mubantu bacu twavuganye nawe wbajije abantu baho kugisenyi mugitondo cyo kuwambere murukerera ngo nuko yamaze kubura ayo mafaranga akabaza abantu bari bamwegereye niba ahari umuntu umutwariye amafaranga ndetse anavuga anasakuza. Nyuma abonye amafranga atayabona ntanumwitayeho nibwo yagiye mu kigo cya gisirikare kinegeranye n’ako kabari agarukana imbunda atangira kurasa mu bari ahongaho yicamo abagera kuri batanu abanadi barenga 20 barakomereka ndetse bamwe bimwe bikomeye.
Nkuko twatangiye tubibabwira Kugeza ubu imyirondoro yiyinkotanyi nabantu bitabye Imana n’abakomeretse ntabwo iratangazwa, ariko uwo musirikare we yahise atabwa muri yombi na bagenzi be batabaye nyuma yo kumva amasasu avuga. Ariko nyine FPR yakoemeje guhishira izina rye aho bukera baraza kuvugango ni FDLR yarashe abantu bayo kugirango iteze umwuka muke mubanyarwanda nkuko basanzwe babesha. Tukaba tuboneyeho umwanya wogusaba abanyarwanda bo kugisenyi kwitonda murino minsi kuko FPR ilimo gushaka uburyo bwose yabica cg ikanabashimuta.
Ibi kandi bije bikurikiranye n andi mahano yo mu ijoro ryo kuwa 10 Kanama 2014, mu karere ka Gicumbi mu kabari kitwa Hunters Sports indi Nkotanyi yitwa Pte Munyembabazi Theogene yarashe bamwe mu bari muri ako kabari abitewe n’umukobwa wari wanze ko babyinana, ndetse akanakubitwa n’abari bari kumwe n’uwo mukobwa, abagera kuri batanu bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Inkotanyi numururumba wazo ntuzashira tuzazikizwa niyo mwijuru. Ariko abanyarwanda bagomba kwitonda kuko nkuko President Kagame yabivuze afite gahunda ndende yo kwica abahutu. muribuka ijambo yavugiye za Rambura, District ya Nyabihu ko inkotanyi ze zigomba kujya zirasa abantu izuba riva. Iyi nkotanyi yo yabikoze nabi yica amategeko ya FPR maze irasa abantu mugicuku kandi itegeko arukurasa abanyarwanda kumanywa yihangu.

No comments:

Post a Comment