Tuesday, September 9, 2014

RWANDA-BURUNDI: PAUL KAGAME ARACYAKOMEJE UMUGAMBI WE WO KWICA PIERRE NKURUNZIZA NA KIKWETE?

Photos by IKAZE IWACU
Nkuko tumaze kubimenyera twebwe abanyarwanda tukaba twanaremeye kujya dutega amajosi n’amaboko kugirango ubutegetsi bwa Kagame n’abandi batutsi b’abahezanguni batunige imitumbararo cg se iyakajwiga, mu gihugu cy’Uburundi nabo batangiye kudukurikira. Muribuka inkuru yatangajwe mu kinyamakuru mushikiwacu Karisimbionline?
Petero Nkurunziza ararye ari menge
Petero Nkurunziza ararye ari menge
Iyo nkuru yavugagaga ukuntu u Rwanda rwohereje abasirikari mu Burundi kugirango barebe uko bafatanya n’abandi batutsi b’abahezanguni gukuraho ingoma y’abahutu i Burundi kuko babona ibangamiye umugambi w’abatutsi wo gushyiraho Tutsi-land. Iby’iyo nkuru rero birakomeje. Ibinyamakuru byinshi halimo Bujanews byatangaje ukuntu ababikira b’abataliyani bishwe n’abasirikali ba DMI ya FPR. Ikibazo suko bishwe ahubwo n’impamvu ki u Rwanda rugeze kuri gahunda yo kwica abihaye Imana bakorera mu karere k’ibiyaga bigari?
ABABIKIRA LUCIA NA OLGA BABATALIYANI BISHWE NA FPR BAZIRA IKI?
Hari impamvu nyinshi zatuma FPR ishaka kwica abihaye Imana mu Burundi. Nkuko ikinyamakuru cyacu kitahwemye kubibabwia u Rwanda rumaze iminsi rwinjiza abasirikali benshi mu gihugu cy’u Burundi mu mugambi wo gushaka uburyo bakwica President w’Uburundi bwana Pierre Nkurunziza kugirango bazimangatanye itohoza ririmo gukorwa ku bishe abapresidents babiri b’abarundi bakomokaga mu bwoko bw’Abahutu ari boNyakubahwa Melchior Ndadaye na Cyprian Ntaryamira.
Nkuko byakunze kugaragara aba bapresident bombi bishwe na FPR, Buyoya, Museveni, babifashijwemo na Amerika. Kuko babonaga ko kugira President w’umuhutu mu Burundi byagombaga kubicira umugambi wo kwiba amabuye muri DR Congo. Mu minsi ishize abarundi besnhi bamaze iminsi babaza leta y’u Burundi impamvu idakurikirana abishe Presidents Ndadaye na Ntaryamira. Mw’iperereza rimaze iminsi, ryerekana ko Umwicanyi Ruharwa bwana Paul Kagame yabigizemo uruhare rukomeye mu gutegura no gusohoza umugambi wo kwica President Ndadaye. Naho Ntaryamira we nta banga ririmo kuko FPR yabarasiye hamwe na president w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.
Hanyuma se Sister Lucia na Olga bo baazira iki? Mu by’ukuri rero hari amakuru yerekana ko aba babikira bombi bashobora kuba barohereje inyandiko iwabo mu Butaliyani igaragaza neza uko Paul Kagame yagize uruhare mu kwica abapresidents batatu b’abahutu aribo Melchior Ndadaye, Habyarimana juvenal, na Cyprian Ntamrymaira.
Lucia na Olga bazize amabanga bazi ku bwicanyi bwa Kagame na FPR
Lucia na Olga bazize amabanga bazi ku bwicanyi bwa Kagame na FPR
Uretse kwica aba bapresidents bose banakomeje berekana ko Paul Kagame ariwe watanze amategeko yo kwica abapadiri bo mu Rwanda i Gakurazo ubwo barimo guhunga ingabo za FPR. Iyo raporo kandi irakomeza ikavuga ku bwicanyi bwa FPR uburyo yishe abapadiri b’abataliyani babaga Nyangezi na Panzi ho muri DR Congo. Muri abo ba padiri harimo Père Franco wabaga i Panzi ho mu mugi wa Bukavu.  
UMUPADIRI W’UMUTUTSI UVA MU RWANDA UFASHA FPR MU KWINJIZA DMI
Hari nandi makuru atugeraho avugako umwe mu bapadri bakora kuri Paruwasi y’aho abo babikira bombi bakoraga akomoka mu Rwanda. Uyu mupadiri ukomoka mu Rwanda nni umututsi w’umuhezanguni kandi akaba akorana na FPR bya hafi mu kuyifasha gucumbikira no kugaburira ba maneko ba FPR bajya mu Burundi gutata no gukurikirana impunzi z’abanyarwanda bahunga igihugu kubera ubwicanyi bwa FPR n’inzara mu bice byinshi by’u Rwanda.
ADC-Ikibiri
ADC-Ikibiri
Kubera ubu bufatanye hagati ya FPR n’uyu mupadiri aho aba babikira bakoraga bashobora kuba baramenye aya mabanga ndetse bakaba barabonye no muri bamwe muri abo ba maneko batumwa guteza umutekano muke mu Burundi. Soeurs Lucia na Olga bashobora kuba barazize kuba bari bafite informations nyinshi ku byerekeranye n’imikoranire hagati ya gouvernement ya Kagame namwe mu mashyaka amwe y’abahezanguni bo mw’ishyaka ADC-IKIBIRI
Nkuko kandi Ambassadeur w’u Burundi mu gihugu cy UbubiligiBwana Ndayisenga Felix yabitangarije n’ibindi binyamakuru byo hanze nuko ntagushidikanya guhari ko abishe aba babikira ari abanyarwanda bakorera DMI kandi bakaba bagenzwa n’utuntu twinshi turimo guhungabanya ubutegetsi bw’u Burundi.  
UMUGAMBI WA KAGAME WO KWICA KIKWETE WABURIJWEMO NA NKURUNZIZA
Ahangaha ndagirango mbibutse ko amagambo Kagame yavugiye i Nyakinama mu Ruhengeri ubwo yasuraga ikigo cya gisirikari. Yabwiye President Kikwete kuri radio ko amutegerereje ahantu n’igihe nikigera azamukocora. Aho hantu rero yamutegeraga hari mu Burundi. Ariko nkuko amakuru avuye ahantu hizewe yabitumenyesheje Bwana Nkurunziza yipakuruye President Kagame maze abwira Bwana Kikwete imipango yose ya Kagame n’uburyo yamusabye Umusada mu kuzica Kikwete.
Ibi rero byababaje Kagame kuba Pierre Nkurunziza yaramuvuyemo. Maze atangira gushinga amashyaka y’ibinyoma i Burundi kugirango abone uburyo acengera mu Burundi maze ahirike ingoma y’abahutu mu Burundi nkuko yabikoze muri 1993 na 1994. Iyi gahunda yo kwica Kikwete no guhindura ubutegetsi mu Burundi no muri Tanzaniya nibyo byicishije aba babikira babiri bashobora kuba barabonye maneko za Kigali zirara muri paruwasi y’aho bakoreraga maze Kigali ikabona itakwihanganira ikindi kimwaro nk’icyo Kagame amaranye iminsi mu rubanza rwa Kayumba Nyamwasa n’urupfu rwa Col. Karegeya maze ahitamo kubica kugirango bajyane na informations
Paul Kagame aracyakomeje umugambi we wo kwica Kikwete
Paul Kagame aracyakomeje umugambi we wo kwica Kikwete
Andi makuru atugeraho nuko Kagame akimara kumva ibyo Ambassadeur w’u Burundi mu Bubiligi bwana Ndayisenga Felix yavuze yahise ahamagara Président w’u Burundi Bwana Nkurunziza akamubaza niba ariwe wamutumye ibyo yavuze. Ngo ndetse ashobora no kuba yamusabye guhita amwirukana cg se u Rwanda rugahagarika umubano n’ubufatanye bwa gisirikari bari bafitanye. Muri make turacyakurikirana iby’iyi nkuru uko bikomeza kugenda byigaragaza.

Mukurarinda JMV,
Giteja, Burundi

No comments:

Post a Comment