GENERAL MUPENZI |
Gen. DR. Mupenzi Jean de la Paix wari umuyobozi w’ingabo za CFCR Imvejuru yatawe muri yombi na polisi y’Ubuganda ku mugoroba wo ku kyumweru taliki ya 26/10/2014. Gen Mupenzi yafatiwe muri Uganda ku mupaka wa Busi ; afatanwa n’abantu batanu biyita aba congomani bafatanwe imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa Pistole.
Mu byangombwa yafatanywe harimo passports ebyiri, imwe yo mu gihugu cya UGANDA numero B1089834 mu mazina ya MPENZI JEAN, wavukiye i Kampala ; indi passport numero 2387620 yo muri Kenya yanditseho ngo MUPENZI J P, bivugwa ko ngo yari afite urugendo yagombaga kugirira mu gihugu cya Turukiya kuko yasanganywe itike y’ indege Nairobi-Istambul, yagombaga guhaguruka ku wa mbere taliki ya 27/10/2014, saa tanu z ijoro.
Dr Mupenzi kandi yasanganywe amadolari ya Amerika 15.000 ,amashiringi ya Kenya 46. 000, imitwaro 15 y’amafaranga y a Uganda n’ibihumbi 200,000 by’amafaranga yo muri Congo . Umupolisi utashatse kwivuga izina yavuze ko bari bamaze iminsi bakurikirana ingendo z’uyu mugabo bivugwako ngo yari ari kwibanda cyane mu gihugu cya Sudan na Repubulika iharanira Démocratie ya Congo, ngo bikaba bishoboka ko yaba yakoranaga bya hafi n’abantu bo muri ADF NALU.
Bivugwa ko muri LAPTOP yari afite, skype ye yari ifunguye, ngo bishoboka ko yari gukorana inama n’abantu batandukanye kuko ibimenyetso byafatiwe muri machine ye birerekana ko yavuganaga n’abantu bo muri RNC baba muri AFRIKA Y’EPFO na Amerika ndetse ngo n’abantu bo muri FDLR, nkuko na za tel yakoreshaga zabigaragaje.
Dr Mupenzi Jean de la Croix yatahutse mu myaka ya za 2003 avuye muri FDLR aho yari afite ipeti rya Kapiteni. Ageze mu Rwanda yahise ajya kwigisha muri Kaminuza ya INILAK. Nyuma yaje gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside abatutsi mu 1994.
Inkiko gacaca zo muri Huye zaje kumuhamya ibyaha bya Jenoside ajya gufungirwa kuri gereza nkuru ya Karubanda aho yaje gutoroka hamwe na bagenzi be ahungira muri Zambiya. Nyuma y’igihe gito nibwo yinjiye mu gisirikare cya Dr Gasana Anastase cya CFCR Imvejuru.
No comments:
Post a Comment