Saturday, October 11, 2014

UBUTUMWA BWA CPC KU BANYARWANDA: IBUYE RYAGARAGAYE NTIRIBA RIKISHE ISUKA KANDI IMPYISI MAHUMA IYO IGIYE KUMARA INTAMA KU GASOZI BAYIVUGIRIZA INDURU NGO ITAZIMARA ZOSE.

From IKAZE IWACU
Umwe mu mpirimbanyi za demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu wo mu gihugu cy’ubuhinde Mahatma Ghandi yaravuze ngo umunyapolitike mubi  ku isi ni utagira amahame  cg imyemerere ihamye agenderaho.  Uyu mugabo waharaniye ubwigenge bw’ubuhinde yabaye mu bayobozi bakomeye babayeho mu kinyejana gishyize cya 20.  
cpcNkuko buri munyarwanda ukurikiranira politike ya opozisiyo hafi yabibonye, muri iki cyumweru habayemo impinduka zikomeye kandi zagaragaje ukuri kuri bamwe mu banyapolitike barwanya Leta mpotozi y’igitugu ya FPR.
Burya abakurambere bacu bari abahanga cyane  baravuze ngo “akabaye icwende ntikoga ngo kandi niyo koze ntikanoga”. Twihuse uyu mugabo Bwana Faustin Twagiramungu wagaragaye muri politike y’u Rwanda kuva mu myaka irenga 25 biragaragara ko ntacyo yamumariye na gato kuko ari muri bamwe Ghandi yavuze batagira amahame cg imyemerere ihamye ahubwo barangwa no kujarajara, kutagira icyo bagenderaho usibye aho irari n’inda  nini y’ubutegetsi biberekeje. Kwa kujarajara gutuma basambira byose ariko bakagezayo ubusa kuko bareka ibi bakajya gufata na biriya bagaruka bagasanga bya bindi byabacitse bagakomeza gutyo gutyo kugeza bageze iyo bajya amaramasa. 
Kuva impuzamashyaka CPC yashingwa tariki ya 01 Werurwe 2014 nkuko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ryemeza ko CPC yashyizweho n’amashyaka 4 (founding members) ariko ayo mashyaka hakaba harimo 2 (PS – Imberakuri na FDLR) yari afite ihuriro ahuriyemo (FCLR-Ubumwe) ari naryo ryitabiriye iyo nama nkuko imyanzuro y’inama yashyizwe ahagaragara ibyemeza. Mu ngingo yayo ya 4 havuga ko hashyizweho ubuyobozi bw’impuzamashyaka bukurikira:
Perezida : RDI Rwanda Rwiza
- Visi-Perezida wa mbere : FCLR-Ubumwe
- Visi-Perezida wa kabiri : UDR
- Umunyamabanga Mukuru : FCLR-Ubumwe
Ubuyobozi bukuru buzunganirwa na za komisiyo, zirimo izi zikurikira :
– Komisiyo ya politiki : FCLR-Ubumwe
- Komisiyo y’imari : RDI-Rwanda Rwiza
– Komisiyo y’umutekano : FCLR-Ubumwe
- Komisiyo y’ububanyi n’amahanga : UDR
Hemejwe kandi ko impuzamashyaka CPC izagira umuvugizi uzatangwa na FCLR-Ubumwe.
Uyu mugabo mu itangazo yasohoye  ejo ku itariki 09 Ukwakira 2014, yavuze ko atazi FCLR-Ubumwe ngo ko ari umutwe wa Gen. Major  Byiringiro ushaka kujijisha bawitirira FDLR na PS-Imberakuri ngo ukaba ushyigikiwe na Dr. Murayi. Akongeraho ko uyu mutwe ntako ngo batagize ngo bawinjize muri CPC magendu ngo ariko Twagiramungu wari perezida wa CPC ngo arabatsembera ngo kubera ngo icyari kigambiriwe ari ukugira ngo usimbure CPC ngo birengagije ko CPC ishyigikiwe n’abanyarwanda n’ibihugu mpuzamahanga … 
Nkuko yabivuze ngo FCLR-Ubumwe ntayo azi, ese koko ntayo azi? Ese yagiye gusinyana nayo bashyiraho ubuyobozi bwa CPC atayemera kandi atayizi? None se ko ishyaka rye rya  RDI-Rwanda Rwiza ryasinyanye amasezerano muri Mutarama 2014 na FCLR-Ubumwe we yita umutwe wa Gen. Byiringiro, yagiranye amasezerano nayo atazi ibyo arimo ko niyo CPC avuga itari yakabayeho?  Dore ayo masezerano RDI-Rwanda Rwiza yagiranye na FCLR-Ubumwe muri Mutarama 2014 (http://www.veritasinfo.fr/article-ishyaka-rdi-rwanda-rwiza-riyoborwa-na-twagiramungu-faustin-rifatanyije-na-fclr-ubumwe-igizwe-na-fdlr-122048365.html ). 
cpcUyu mugabo Faustin Twagiramungu waranzwe no gucamo amashyaka ibice no kurimanganya ku rwego rwo hejuru ndetse byaviriyemo abanyarwanda benshi gutikira ku buryo na nubu benshi badashobora kwibagirwa ibikomere yabateye ahubwo akaba akomeje kubasonga. Ati: « Gen. Byiringiro yarisumbukuruje cyane ngo arashaka no kuyobora CPC ngo yirengagije ko adashobora no kuva mu ishyamba aho yihishe ngo kubera ibihano yafatiwe na Loni niyo CPC itarabaho…  
Ndetse aramanuka hasi ngo umuntu waba uri muri FDLR ufite imiziro ngo ntiyajya muri CPC… Ngo bagomba kubanza kunyura imbere y’inkiko ndetse ararengerera cyane ngo impunzi ziri muri Congo zamagane Gen. Byiringiro na Dr. Murayi bashaka kubamarisha ngo bakurikiye inyungu zabo bwite cg iz’udutsiko. Dore inyandiko yasohoye ejo tariki ya 09 Ukwakira 2014 igaragaza uburura bwe bwose (http://ikazeiwacu.fr/2014/10/09/rwanda-impuzamashyaka-cpc-irabeshyuza-ibihuha-byuko-ubuyobozi-bwayo-bwaba-bwahindutse/ ) 
Faustin Twagiramungu alias Rukokoma aranze abaye umugambanyi w’abanyarwanda ndetse umwicanyi utagira umutima. Ese ko nshimye yavuze ngo akeneye abatagira imiziro yiyibagije ko impunzi zose zo muri Congo zambitswe icyo yita umuziro na Leta ya FPR kandi zikaba zibarizwa muri FDLR?
None se buriya azakorana n’iyihe FDLR avuga? Ese Rukokoma araziza Dr. Murayi Paulin ko atagize ubugwari (ububwa) nkawe ngo bafatanye mu mugambi wo kugambanira impunzi aho yashakaga kwirukana abayobozi bose ba FDLR akabagambanira kugira ngo asigare ariwe uyoboye ingabo yazise FNS-Intimirwa, ubundi ngo akaba umugaba wazo  w’ikirenga (Commander in Chief ) , nyuma agashyikiriza inzirakarangane zose ngo Paul Kagame zose ngo Paul Kagame azibage.
Uyu Faustin Twagiramungu mu inama ya mbere yakozwe nabwo yarasabwe igihe kirekire dore ko amezi atandatu yari ashize asabwa inama yaranze ahubwo yibereye mu bugambanyi, gusenya no gutera akaduruvayo mu mashyaka yari afatanyije nayo  nkuko amaze kubigaragariza abanyarwanda bose. Mu nama yaduhuje ku itariki ya 17 Nzeli 2014 niyo nama ya mbere yakoze irimo abayobozi bose dore ko yari amaze igihe yegera buri muntu ku giti cye ashaka kumugira ingaruzwamuheto ye aribwo yagiye yigarurira abo ba Aloys Manzi bo muri RDU ndetse n’abandi batagira icyo baharanira nkawe usibye gushaka indonke ziciye mu manyanga nkayo ari kugaragaza.
Uyu Rukokoma ntiyatinye no kujya gushaka kwigarurira komiseri wa politike muri CPC ariko amukurira inzira ku murima dore ko yashakaga kumugira umwe mu bayobozi bo mu ishyaka rye rya RDI yirengagije ko ari mu rindi shyaka ariko biramunanira. Mu nama yabaye tariki ya 17 Nzeli 2014 Faustin Twagiramungu yagaragaje ko atinya amaraso mashya y’urubyiruko rutarya iminywa kandi rushaka impinduka zidaciye mu manyanga nkaye dore ko yaryaga iminywa akabura ibyo avuga kubera uburimanganyi bwe, ahubwo inama  yakurikiye isabwe ko yasubikwa  kubera ibyari bitumvikana byagombaga kubanza gukemurwa  ahubwo abifata nk’umwanya wo gusohora ya migambi ye mibishya nkuko yari yarayiteguye rwihishwa nkuko buri mu nyarwanda amaze kubibona.
Michel Mushimiyimana komiseri ushinzwe politiki muri CPC
Michel Mushimiyimana komiseri ushinzwe politiki muri CPC
Uyu mugabo ntakunda demokarasi , ntakunda gukorera mu mucyo, ntakunda ukuri, ntakunda aho rukomeye ahubwo aba ashaka buri gihe kwarura ibihiye atatetse kandi  nabyo abyibye, ntacyo agira aharanira usibye gushaka ubutegetsi akitwa perezida gusa  wa wundi nawe utazi iyo ava niyo ajya. Agira akarimi ko kubeshya rubanda abereka ko ari umukiza wabo nyine nkuko muzi ikirura cyihindura intama kugira ngo kibone uko kizimara zose. Buri munyarwanda azi politike yamuranze ntaribusubiremo kandi n’umwana wayumvaga ubu arimo arayibonera.
Nkuko impuzamashyaka CPC ijyaho yiyemeje guharanira icyavana abanyarwanda bose ku ngoyi ya RPF – Inkotanyi niko ikomeje umugambi wayo ndetse ikiza abanyarwanda ibirura (impyisi mahuma) nka Faustin Twagiramungu dore ko yari abonye umwanya mwiza wo kugaragariza abanyarwanda ko atakiri ya mpyisi yamaze intama ku gasozi ko ahubwo yahindutse ariko nyine nkuko abakurambere babivuze akabaye icwende ntikoga kandi dore ntako abanyarwanda batari bagize ngo bakoze ariko kanze kunoga. 
Banyarwanda Banyarwandakazi  ubuyobozi bwa CPC burabatangariza ko butazigera buteshuka ku nshingano bwiyemeje, akaba ariyo mpamvu dusaba buri munyawanda wese aho ava akagera ndetse mu mashyaka yose nindi miryango ko yakwamagana impyisi mahuma nkizi zikomeje gushaka kumara intama zizihishemo ngo ziri muri opozisiyo. Impuzamashyaka irabasezeranya ko izabera abanyarwanda ijisho kandi irasaba buri munyarwanda kuyifasha muri uru rugamba rwo kubohora abanyarwanda kuko rusaba ingufu za buri wese. Reka twese mu nzego zacu zose turimo dufatane urunana maze murebe ko ubutegetsi bw’ibirura byamaze abana b’u Rwanda butaba amateka.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda bisanzuye mu gihugu cyabo.
Mugire amahoro y’Imana ! 

Kuwa 10 Ukwakira 2014

Michel MUSHIMIYIMANA
Komiseri wa politike mu impuzamashyaka CPC.

No comments:

Post a Comment