Nkuko biherutse gusohoka mw' Igazetti ya Leta yasohotsemo impinduka zakozwe ku Kinyarwanda kugirango leta ya FPR ikomeze igoronzore ikinyarwanda maze abazavuka nyuma ntibazigere bamenya ko urwanda rwafashwe nabaganda cg se ngo batangazwe nukuntu President na gouvernement nzima zitazi kuvuga ikinyarwanda dore uko leta ya Kagame yashizeho itegeko ryuko abanyarwanda noneho bagomba kujya bavuga amajwi y'Abaganda.
Ahangaha tubibutseko atari ubwambere FPR ikora ibyo kuko nomumwaka w 2008 abanyarwanda twarahagurutse dusanga president Kagame yashizeho itegeko rivuga ko tutuzongera kuvuga Bonjour cg se Bonsoir ko umuntu wese azumva atavuze ngo "GuudUmoruningi" azashirwa muri 1930. ntabatindiye dore uko abanyarwanda dusabwa kujya tuvuga icyari ikinyarwanda ubu kigenda ghinduka urugande uko iminsi isimburana.
Mu Gazetti yasobotse tariki ya 13 Ukwakira 2014, Minisiteri y’Umuco na Siporo igaragaza imyandikire ihwitse y’Ikinyarwanda, ndetse bakagaragaza zimwe mu mpinduka zakozwe ku myandikire y’ururimi. Izi mpinduka zigaragara mu ngingo, iya 12, 13 n’ingingo ya 15. Ingingo ya 12, ivuga ku bihekane “(n)jy” na “(n)cy”, bikurikiwe n‟inyajwi “i” cyangwa “e”, aho ibi bihekane byandikwa gusa imbere y‟inyajwi “a”, “o” na “u”. Imbere y‟inyajwi “i” cyangwa “e” handikwa “(n)gi”, “(n)ge”, “(n)ki”, “(n)ke”.
Mu myandikire mishya y’Ikinyarwanda, bandika urugero bati “ikibabi k’igiti” aho kuba “ikibabi cy’igiti”, “gewe cg ngewe” aho kuba “jyewe cg njyewe”, “umugi” aho kuba “umujyi”, “insinzi” aho kuba “intsinzi”, i “saa kenda” aho kuba ” aho kuba “saa cyenda”, “mu magepfo” aho kuba “mu majyepfo”.
Ingero zigaragara mu Igazetti kuri iyi myandikire mishya y’Ikinyarwanda “Umugi ntuyemo ufite isuku. – Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y‟u Rwanda. – Njyanira ibitabo mu ishuri gewe ngiye gukina. – Njyana kwa masenge. – Iki ni ikibabi k‟igiti. – Ikibo cyuzuye ibishyimbo.” Ingingo ya 13 ivuga ko ibihekane bigizwe n‟ingombajwi “ts”, “pf” na “c” zibanjirijwe n‟inyamazuru, byandikwa nka “ns”, “mf”, “nsh”. Ingero ziri mu Igazetti ya Leta “Iyi nsinzi turayishimiye. – Imfizi y‟inshuti yange.” “”
Ingingo ya 15 ivuga ku irengahaniro ry’injajwi “i” ivuga ko inyajwi zisoza ijambo zidakatwa. Urugero: rwo mu Igazetti “Kabya inzozi”. Ariko kandi inyajwi “i” isoza kabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na “si” ntizikatwa. Ingero zo mu Igazetti “Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo – Amasunzu si amasaka – Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.”
Iyi ngingo ikavuga ko ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n‟amwe y’icyubahiro rifatana n’ijambo ririkurikiye. Urugero: “Nyiricyubahiro Musenyeri.” Naho “nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n‟ijambo ibanjirije.
Urugero : – “Nyirabukwe aramukunda” Ayo ni amwe mu mabwiriza mashya y’imyandikire, yagiye avugurwa nk’uko bigaragara mu Igazetti ya Leta.
NGIBI IBYO INGOMA YIGIKONJO ITUZANIYE |
Umusaza yaramurebye amara nka amasegonda icumi acecetse yiyumvira, arangije aramusubiza ati “…muzavuga URUKONJO…” Si ngibi se birabaye nta n’imyaka 30 ishize !! Ubundi urukonjo ni ururimi rwavugwaga n’imandwa mu gihe cyo kubandwa no kwatura…
Binagwaho ati ntimukambaze ayo manjwe ! Nanjye ibi sinabyigisha umwana wanjye, ubwo ambajije impamvu mvuze {amaGepfo} kandi narangiza nkavuga {kujya} namusubiza iki !!?
Ariko se abasaza nka ba Rwasamirera Jean baracyabaho ? cg babaye ibigarasha !? Yewe, uwapfuye yarihuse mba ndoga Ruzagiriza, twataramye !!
No comments:
Post a Comment