Monday, December 8, 2014

ADEPR RWANDA: UMUHANUZI RUSESABAHIZO JEAN PAUL YAHUYE NISANGANYA MURUSENGERO RWA ADEPR CYAHAFI YANO I KIGALI KUBERA GUHANURA IBIKOMEYE

By MUKAKIZIMA ANGELIQUE

Mu gihe hirya no hino mu matorero atandukanye mu gihugu bategura amasengesho mu buryo butandukanye bagamije gusoza umwaka bari mu mavuta y’Imana, akaduruvayu gakomeje kurangwa mwitorero ryaba ADEPR. Ibi kandi byaranzwe nibyabaye Ku tariki ya 4 Ukuboza , ku mudugudu wa Cyahafi paroisse ya ADEPR ariryoi shyirahamwe zinsengero zabapentekoti mu Rwanda, Nyarugenge aho kurwanira ubutegetsi bwabiyita abashumba b'Imana byabaye agahoma munwa nkuko tubigezwaho n'Umunyamakuru wacu wari uhibereye ibi byose biba. 

Kandi tubibutseko aka kavuyo kose dukomeza kubona mururu rusengero nukubera akaboko ka FPR Inkotanyi ikomeje gukoresha imigambi yayo mibi yogucamo amacakubiri abakristu b'imana. Noneho ntibikiri uguteranya abahutu nabatutsi nkuko byari bimeze mumyaka myinshi ishize ahubwo ubu noneho FPR ishishikajwe no guhonyora abatutsi ubwabo ikurikije aho bakomoka. urugero nuko ubu abagande bashaka kwikubira imyanya yose yo mwitorero bakigizayo abatutsi bakomoka mu Burundi nomuli Congo babanyamulenge. Naho abatutsi babacikacumu bo ntajambo bakigira uretse Ibuka. 

Dore uko bombori bombori yatangiye muri ADEPR. Hari ku gica munsi cyo kuwa kane ubwo umwe mu banyamasengesho wariwatumiwe w’umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi bwana Rusesabahizi J. Paul yari avuga ijambo ry’imana. Nuko Umwuka w’ubuhanuzi uramanuka, atangira guhanura ndetse bidatandukanye cyane n’abamubanjirije mu minsi y’abanje aribo Justin Hakizimana na Pasteur Ntambabazi nk’uko abakirisitu babivuga.
Muruyu mudugudu wa Cyahafi wariwateguye amasengesho y’iminsi 5 kuva tariki ya 1 ukukwezi kandi yagombaga gusozwa kuya 5 Ukuboza. Nibwo ku munsi wa 4 ubwo Rusesabahizi J.P yatangiraga guhanura abakirisitu bakurikiye ubwo buhanuzi bukomeye cyane kandi bukaba bwerekeranye niki gihugu cyu Rwanda nabayobozi bacyo ndetse nahazaza habo. Nibwo Pasteur Etienne yahagurutse amwaka micro atangira kuvuguruza ibyubuhanuzi maze Umuhanuzi Rusesabahizi araceceka. Ibi byababaje cyane abakirisitu bari bitabiriye aya materaniro kubera imyifatire ya Etienne ndetse banarumiwe kuburyo amateraniro yasojwe igitaraganya
Umunyamakuru wacu wari witabiriye icyo giterane nawe yabajije Rusesabahizi uko byamugendeke yagize ati “ntangiye guhanura ibijyanye n’ubukonje buzarangwa n’imbeho, ndetse n’imvura ikaze igiye kugwa bitewe n’ubuyobozi bw’itorero;  nokwivanga kubutegetsi mubuzima bw'abakirisitu ndetse nuko bazajya bajya gushaka ahari ububyutse handi ibi byababaje Pasteri Etienne." Yakomeje avugako akimara kwakwa ijambo nta kindi yakoze yaciye bugufi arihangana nk’umukozi w’Imana, maze ngo yaje kongera guhamagarwa k’umunsi wakurikiyeho ngo asubukure inyigisho ze.
Twagerageje kuvugana na Emmanuel umuyobozi w’icyumba cyamasengesho cya cyahafi giterana kuwa 4  , abajijwe ibyabaye yahakanye yivuye inyuma ko ntabyo azi kandi anavuga ko atigeze abyumva n’ubwo ari umuyobozi w’icyo cyumba. ibi bikaba ubwabyo ari ibimenyetso byuko ili torero ryitwaye muribi bihe aho nabayobozi ubwabo baba indyadya ntibemere ko hari ibibazo bili mwitorero ryabo ahubwo bo bakiyumanganya nkinzoka zubumara. 
Etienne
Pastor Mutangana Etienne umu Pastor mu Cyahafi wahagaritse umuhanuzi igihe yahanuraga amuziza ko alimo guhanura kubibazo byugarije itorero nigihugu cyu Rwanda. Ibi byerekanako iri torero lilimo kugwa klubera nubufatanye risigaye rifitanye na FPR bilibuza gufata abakristo bose kimwe.

Pasteur Mutangana Etienne ngo ntabwo aribwo bwa mbere yatse ijambo umuvugabutumwa kuko ngo n’ubundi yigeze kwaka umuvugabumwa Sugira Steven micro na Evangeliste Jaques i Nyarugenge hakaba hibazwa icyo agenderaho dore ko amaze kubigira akamenyero kuku gusebya abavugabutumwa bagenzi be dore ko bitagaragara neza imbere y’iteraniro kuko abantu bahita bataha abandi ntibazagaruke.
Ku murongo wa telephone twashatse kumenya icyo Pasteur Mutangana Etienne umushumba wa Cyahafi abivugaho yanga kwitaba, yohererezwa n’ubutumwa bugufi ntihagira icyo asubiza.
Tom rwagasana
Rev. Pst. Tom Rwagasana umuvugizi wungirije ushinjwe ubuzima bw’Itorero
Twagerageje gushaka no kumva icyo Rev. Pst. Tom Rwagasana mu ihagarikwa ry’umuhanuzi no guseberezwa imbere y’amateraniro, nawe yanga kwitaba kandi ariwe umuvugizi wungirije ushinjwe ubuzima bw’itorero ADEPR. Tubibutse ko aba bayobozi ari bamwe FPR imaze iminsi ihatira mwitorero bashinzwe kuneka abandi bakristo no kudurudumbya abakozi b' Imana bashobora kuba batemeranya nimikorere ya FPR ndetse bakaba banahangayikishijwe aho u Rwanda rugana muribi bihe abahutu bakomejwe gukeneshwa biteye ubwoba ndetse no guhatirwa gutanga imisanzu muri FPR. Ikindi nuko abahutu besnhi bali mubuyobozi bwiri torero bamaze kwirukanwa bagahambirizwa utwabo ubu bakaba bibera mucyaro abandi bakaba barapfuye kuburyo bwamayoberanya. Ibi akaba aribyo umuhanuzi yahanuraga kwitorero nubukonje buririmo maze akabizizwa nabatutsi babahezanguni bayobowe ninda hano mwitorero. 

No comments:

Post a Comment