By KABIRIMA ISAAC
Abanyarwanda bintasi za leta ya FPR biganjemo abasore basabye ubuhungiro hano muri Amerika kandi bakorera FPR baba muri Leza za Indiana na Michigan, bahaye igihembo cyagahimbaza musyi maneko wa DMI witwa Rutsobe Nsengiyumva nk’umuntu wagejeje amakuru menshi yerekeranye nabanyarwanda baba mukarere atuyemo mu mwaka wa 2014. Akarusho ngo kaba kari mukuntu agenda akora amaliste yabahutu nabandi batutsi bimpunzi zidashibgikiye leta ya FPR baba aho bahungiye muri USA.
FPR rero mumugambi wayo wa Diaspora nyarwanda yateguriye uwo muhango mu Mujyi wa Granger wo muri Leta ya Indiana (USA). Ibinyamakuru hycu kandi byashoboye kohereza abanyamakuru muri uwo muhango kugirango tunabagezeho amafoto yabicanyi bakorera FPR na DMI bigize impunzi hano muriUSA. Iki gihembo yahawe cyiswe “Community Service Award” Rutsobe Nsengiyumva yagishyikirijwe mu birori ngarukamwaka bihuza Abanyarwanda batuye muri diaspora ya Midwest ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibumoso, Rutsobe arahabwa n'umuyobozi icyemezo cy'ishimwe.
Uyu Rutsobe Nsengiyumva asanzwe ari maneko mukuru wa FPR wigize impunzi hano muri aka gace ubundi akaba yarahoze no mungabo za FPR. Yashimwe nk’uwagize ubwitange mu kubuza amahoro abanyarwanda bimpunzi baba muri kano gace kandi akaba ngo yarakoze amaliste maremare. Tubibutseko ali nokurutonde rwabahembwa na leta ya Kagame abinyujije muri ambassade yayo hano muri USA.
Bwana Gaetan Gatete, maneko mukuru ucyuye igihe, ubu akaba ayoboye Diaspora Nyarwanda ya Amerika, yahawe Ijambo, ashimira abo bakoranye, anibutsa abari bahari ibyo bagezeho kuri manda ye. Yasabye komite nshya gukomereza aho bagejeje abifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya y’ubwitange batangiye. Kandi akomeza ababwira ko ntawe ugomba kuva muri FPR ngo agire amahoro.
Madamu Edna Mbangukira, umumaneko mukuru ushinzwe kuneka abategarugori babanyarwanda baba muri US akaba atuye mu karere ka Grand Rapids ho muri Michigan, yahawe ijambo, ageze ku bari ari mu gitaramo, ubutumwa bw’abo yari ahagarariye, kandi aboneraho no kwerekena ku muragaragaro abagize Komite nshya ishinzwe gukorana umurava muguhiga impunzi zabanyarwanda ababwirako ibikoresho byamaze kubageraho ko ubishaka byamugeraho ntangorane. Ahngaha akaba arimo kuvuga Utuzi twa Munyuza aritwo burozi bwa FPR bagenda bicisha impunzi zabanyarwanda.
Mu bandi bagize impanuro batanga harimo Nxumalo Louis Ruhaya maneko mukuru wa DMI wavuye muri RPF maze akiyita umunyamurenge akza guhabwa ubuhungiro muri US akaba ayobora Umuryango w’Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora ya Midwest, wabasabye ko bakwiye kugira umuco w’ubutwari, gukunda igihugu ndetse no gushyira hamwe.
Ruhaya yavuze ko asanga iyi Diaspora isigaye ifatwa nk’icyitegererezo muri za Diaspora zindi, bitewe n’intego yihaye yo gutahiriza umugozi umwe, mu bikorwa binyuranye bishyigikira gahunda z’ igihugu.
Ruhaya yashimiye cyane urubyiruko rwitabiriye uyu mulimo wo kuneka impunzi zabanyarwanda anarwibutsa gukomeza gukorana umurava no kugera ikirenge mu cyabarubanjirije kugirango umuryango wabo ukomeze intego yawo yo gushigirikira ingoma ya FPR.
Ruhaya yanaboneyeho akanya ko kwakira Madamu Alice Kabagire Cyusa, uherutse gutorerwa kuba umukozi wa FPR DMI akaba azaneka Abanyarwanda baba mu mahanga. Yibukije abaraho ko FPR iri mubibazo byinshi ko ntabandi bayikiza uretse abaraho bagakorana umurava mugusiga ibyaha impunzi zirenngana bagaha uburozi abo bashoboye kugeraho.
Ibirori byashojwe n’inkera nyarwanda, aho mu busabane bwinshi abari aho basusutse bacinya akadiho mu gitaramo n’imbyino nyarwanda.
DORE BAMWE MURI ZA MANEKO ZA FPR ZARI ZABUKEREYE |
No comments:
Post a Comment