Tuesday, February 10, 2015

ABANYARWANDA TWIGA MURI KENYA TURATABAZA KUKO FPR IKOMEJE KUDUSHORA MUMIGAMBI MIBI YO KUROGA NO KUGAMBANA

ABDALLAH RASHID MASUDD

Abanyarwanda twiga muri universite zo muli Kenya cyane cyane iziri mumugi wa Nairobi dukomeje kurgira ingorane zikomeye cyane duterwa niyi ngoma ituyobora. Ikibazo cyambere nuko leta ya FPR iduhoza munama zurudaca tuzikoreshejwe nabakozi ba Ambassade yu Rwanda hano muri Kenya rimwe na rimwe bakadusibya amashuri kandi ababyeyi bacu baraturihiye ngo tuze kwiga atari ukwirirwa mumanama yurudaca ya FPR nibigwi nimigambi yayo. Mubyukuri ibi sibyiza cyane ko twazanywe no kwiga kuko ababyeyi bacu bigomywe amafranga kugirango tuze twige. Ariko mubyukuri siko bimeze kubanyeshuri besnhi baturuka mu Rwanda biga hano za Nairobi, Kenya. 

Bigaragarako FPR irigushira ingufu nyinshi mubanyeshuri babanyarwanda biga hano muri Kenya. ibi nkuko uhagarariye u Rwanda han muri Kenya yabitubwiye munama twagiriye muri Catholic university of Eastern Africa (CUEA), ngo Kenya isigaye ifite abanzi besnhi ba leta ya FPR. Urugero yaduhaye nurwa Abanyamulenge ngo bagenda basebya Kagame bavugako ari umwicanyi. Ibi yabitubwiye hashize iminsi mike impunzi zabanyamulenge zifatiwe mu rusengero muri Kenya zikajyanwa kuri stade ya Kasarani. Ibi byatweretse ko ari Paul Kagame ushobora kuba yarabiteguye kuko ambassaderi yabivuzeho yishimye cyane. 

Ubu urwanda rufite za cell mumashuri yose yahano muri Kenya aho abanyarwanda biga murizi universites za hano basabwa kujya munama zu Rwanda zitegurwa na ambassades maze zikabakangurira kunekana, nokuneka abanyarwanda bibera hanze nkimpunzi maze abanyeshuri tugasabwa kuzana amakuru kuri ambassade. Ikigaragara nuko FPR itagihangayikishijwe nabahutu gusa kuko ahubwo usanga abanyeshuri binetsi besnhi bakangurirwa gukujrikirana ibikorwa bya RNC hano muri Kenya maze bagaha amakuru ambassade yu Rwanda cg abandi ambassade yashizeho mumashuri bo guhabwa amakuru. Ibi kandi biba muri za universte zose haba muri Cartholic University CUEA, Daystar University, Mt. Kenya University, Kenya Methodist University, Nazarene, Strathmore, St. Paul, and other universities. 

Ubu bongeye kuduhamagara mumanama yabo yurudashira badutesha kwikurikianira amasomo yacu kandi aricyo ababyeyi bacu baturihira. Ari ukwiga ariko inama zurudashira za FP hano muri Kenya ziraturambiye. Iyi nyandiko nyanditse nsaba ko mwatubwirira FPR cyane cyane ambassade yu Rwanda hano muri Kenya kuza kuduha amahoro bakatureka tukiyigira ntibaduhoze muri politiki yabo badukangurira gukwirakwiza urwango rwabo mubanyarwanda babahunze cg se bibereye muri business. Dore rimwe mutangazo bamwe muntore za leta ya FPR riduhamagarira mwizo nama

No comments:

Post a Comment